Uyu mugabo wari umushakashatsi kuri Jenoside, yamaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi ku mayeri y’ubugome akoreshwa n’abajya kurimbura imbaga, agerageza kumva neza ibikorwa bibanziriza Jenoside.
Muri icyo gihe yari yaramaze kubona ko u Rwanda rugaragaza ibimenyetso byose.
Dr Stanton yingingiye Habyarimana kuvana amoko mu ndangamuntu kuko ari kimwe mu byagenderwagaho. Icyo agiye amoko nka Tutsi, Twa, na Hutu kuri bamwe yasaga n’adafite icyo avuze, bumva ari ibireba n’imiyoborere gusa.
Gusa kuri Dr. Gregory, umunyamategeko n’umuhanga mu myitwarire ya muntu wihebeye gucukumbura no gukumira Jenoside, yari abizi ko iki ari nk’igisasu kibara amasegonda agenda avaho rimwe.
Mu ntambwe umunani yagaragaje za Jenoside, iyo gutandukanya abantu ukoresheje ibyangombwa ni yo ikomeye kandi giteye inkeke.
Yabwiye Habyarimana ati “Niba nta gikozwe ngo bikumirwe, u Rwanda ruzabamo Jenoside mu myaka itanu.”
Habyarimana yamusubije mu buryo bwa dipolomasi ariko ahinyura ibyo abwiwe, Stanton yatinze ava mu gihugu amagambo ye adahawe agaciro. Ibyo yamubwiye ntibyari iby’ubusa, yabikomoraga mu myaka yamaze mu bushakashatsi no gucengera amateka ashaririye ya muntu.
Yari azi neza ko igikorwa cyo kwibasira bamwe kitaba nk’impanuka kubera ubushyamirane bubayeho, ahubwo ko ari ibintu bitegurwa bigakorwa hari abo bigomba kwibasira. Ikibabaje ni uko yari mu kuri.
Muri Mata 1994, mu myaka itanu nk’uko Stanton yari yarabivuze, mu Rwanda habaye Jenoside yakozwe mu gihe gito cyane gishoboka kandi igahitana abantu benshi kuko mu minsi 100 gusa hari hamaze kwicwa abarenga miliyoni.
Dr Stantom ni muntu ki?
Ntibisanzwe ubundi ko umuntu avuga nk’umuhanuzi, ibyo yavuze n’imyaka bigasohora uko. Impamvu Stantom yatahuye kare ibyo abandi batashoboraga kubona ni uko we atari wa mwalimu wo mu bitabo gusa.
Yakunze kwibanira n’imiryango yagizweho ingaruka na Jenoside, kandi aho ageze hose akabanza kumenya uko urwango rwabibwe mu bantu ndetse n’uburyo ibyerekeye imiyoborere nk’indangamuntu zirimo amoko zishobora guteza akaga.
Yahise ashinga umuryango ushinzwe kurwanya no gukumira jenoside, ndetse intambwe umunani za Jenoside yavumbuye zabaye ishingiro rifasha gusuzuma niba ahantu hari gutegurwa ibikorwa biganisha kuri Jenoside.
Na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Stanton yakomeje kubana n’u Rwanda ndetse birushaho kugira imbaraga. Yasanze hari abarokotse muri ya mbaga yashakaga gukiza, barimo abashegeshwe n’ihungabana rikomeye ariko biyubatsemo ubudaheranwa.
Uyu mugabo ugikomeje guharanira ko ubwicanyi ndengakamere bwabayeho bwose bwemezwa ku rwego mpuzamahanga, ajya anakoresha urugero rw’u Rwanda asaba buri wese kugira icyo akora kuko kuko jenoside ishobora kwirindwa ariko mu gihe abantu bumviye vuba abababurira.
Stanton yakomeje kubona u Rwanda mu ishusho y’igihugu cyabayemo Jenoside kubera kurebera kw’abandi ariko cyaranzwe n’ubudaheranwa. Ashingiye ku rugero rw’u Rwanda, yabonye ko ari ngombwa gukumira Jenoside kurusha gutabara.
Ibikorwa byo gukumira Jenoside kuri Stanton byahinduye isura, biva mu bifatwa nk’amasomo asanzwe yo muri kaminuza bihinduka siyansi ishobora gushyirwa mu bikorwa, yifashishije amasomo yize ku Rwanda ayakoresha mu guhindura politike n’imitekerereze y’abatuye Isi.
Magingo aya ubuzima bwa Stanton ni nk’impuruza yerekana ko umuntu afite ubushobozi, ariko hakaba imipaka izitira ibikorwa by’muntu iyo ari umwe. Yabonye ibyo abandi banze kureba kandi yagiye aburira henshi ko benda kugwirwa n’amakuba benshi batatekerezaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!