00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Jimmy Carter wayoboye Amerika asize mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 December 2024 saa 11:39
Yasuwe :

Si ibanga, bizwi hose ko ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, umuryango mpuzamahanga washyize agati mu ryinyo nk’aho utabonaga ko inzirakarengane zicwa. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihugu byatoye umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano w’uko ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zidahagarika Jenoside.

Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye muri Mata 1994 ubwo Jimmy Carter yari amaze imyaka 13 n’amezi abiri avuye ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu Munyamerika yagaragaje ko nubwo aya mateka mabi yabaye amahanga arebera, ashobora gutanga umusanzu mu gukumira icyatuma asubira, abinyujije mu kigo Carter Center.

Carter ni umwe mu Banyamerika bavugaga rikumvikana bafashe iya mbere, begera abayobozi bo mu karere k’Ibiyaga Bigari kugira ngo bashakire hamwe uko bakemura ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zahunze mu gihe cya Jenoside, ndetse n’abajenosideri babaga hafi y’umupaka w’u Rwanda, barugabagaho ibitero bya hato na hato.

Mu nyandiko yise “Hope is Not Lost” (Ibyiringiro Ntibyatakaye) Carter yasohoye ku rubuga ‘Carter Center’ tariki ya 19 Nzeri 1995, yagaragaje ko nyuma yo gutererana Abatutsi, umuryango mpuzamahanga wari ukwiye kwita ku kibazo cyo mu Rwanda nk’uko witaga ku cyo muri Bosnia na Herzegovina.

Yagize ati “Isi yarebye ku rundi ruhande mu mwaka ushize ubwo Abanyarwanda bicirwaga muri Jenoside mbi cyane yabaye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Abantu miliyoni ebyiri bari mu buhungiro, biganjemo Abahutu, baba mu nkambi zicucitse muri Zaire na Tanzania. Ntibari hamwe kandi bafite ubwoba, bake bafite intwaro kandi bagambiriye inabi. Abarwanyi b’Abahutu bari mu buhungiro bagaba ibitero mu Rwanda mu majoro, bagasubira mu nkambi mbere y’uko bucya.”

Umutekano w’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubwicanyi bwakorerwaga mu Burundi byatumye Carter aganiriza abayobozi b’ibi bihugu n’abahuza kugira ngo bashake umuti.

Vince Farley wabaye umujyanama wa Carter mu bijyanye na Afurika, tariki ya 8 Ukwakira 2024 yasobanuye ko nyuma y’ibiganiro Carter yagiranye n’abayobozi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hakurikiyeho uruzinduko mu mujyi wa Goma rwabaye mu Ugushyingo 1995. Bombi bajyanye muri uyu mujyi wari ucumbikiye Abanyarwanda benshi.

Nk’uko Vince yabisobanuye, icyajyanye Carter i Goma cyari uguhura n’abahagarariye impunzi z’Abanyarwanda barimo ababaga muri uyu mujyi ndetse n’abaturutse ku mugabane w’u Burayi.

Carter yatangije inama n’aba Banyarwanda yabereye mu nkambi, abasobanurira uruhare rwa Carter Center mu gukemura amakimbirane mu karere k’Ibiyaga Bigari, n’uruzinduko yagiriye mu Rwanda; aho yasuye imva abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwemo.

Vince yasobanuye ko nyuma yo kubasobanurira ibi byose, Carter yabwiye aba Banyarwanda ko bamwe mu bari bicaye mu cyumba cyaberagamo ibi biganiro ari abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, abateguza ko ubutabera buzabakurikirana.

Carter yabwiye aba bajenosideri ati “Ndabizi ko abenshi mu bateguye Jenoside muri muri iki cyumba, kandi nshaka kubamenyesha ko muzagezwa mu butabera.”

Ni rya jambo rya mukuru ritinda ariko ntirihere kuko abajenosideri benshi barafashwe, bigizwemo uruhare n’inzego zirimo Polisi mpuzamahanga, bagezwa mu butabera, nubwo hari abarenga 1000 bacyihishe mu mahanga kugeza magingo aya.

Carter Center yatangaje ko kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024, Jimmy Carter wari ufite imyaka 100 y’amavuko yitabye Imana. Ntabwo impamvu y’urupfu rwe yatangajwe, gusa yari amaze hafi imyaka ibiri avurwa kanseri y’uruhu.

Ubwo Jimmy Carter yinjiraga mu nkambi y'impunzi z'Abanyarwanda i Goma
Ibi biganiro byahuje Carter n'abahagarariye impunzi z'Abanyarwanda, zarimo n'abajenosideri
Jimmy Carter yaburiye abateguye Jenoside ko bazagezwa mu butabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .