Witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye yaba abagize Guverinoma, abayobora ibigo bya leta bitandukanye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.
Usibye kurahira, muri uyu muhango hatowe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wongeye kuba Mukabalisa Donatille.
Hatowe kandi Visi Perezida w’Imari n’Abakozi wabaye Musa Fazil Harerimana na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma wabaye Mukabagwiza Edda.
Perezida Kagame yahaye abadepite umukoro urimo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ku buryo abaturage bagezwaho ibyo bemerewe. Yabasabye kandi kujya begera abaturage nk’uko babikoze mu bihe byo kwiyamamaza.
Mu bundi butumwa, Perezida Kagame yakomoje ku banyereza imitungo ya leta ndetse anaburira Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi ariko we akavuga ko ntazo yasabye.
Manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite izatangira ku wa 5 Ukwakira 2018 isozwe mu 2023.
UKO UYU MUHANGO WAGENZE
– Perezida Kagame yaburiye Ingabire Victoire
Ejo bundi mu buryo busanzwe murabizi ko atari bwo bwa mbere mu buryo bwo gukemura ibibazo byacu, tugiramo n’impuhwe ariko zitari impuhwe zo gushaka gutanga impuhwe, impuhwe zo gukemura ibibazo; none se iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri gereza?
Tuba tugifite amagana n’ibihumbi bicayemo kubera ko niho bakwiriye kuba bari. Ariko twe kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ariko ntabwo ariko iteka twabigenza.
Turashakisha n’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute, dushaka uko tumwubaka. Ejo bundi, turekuye aba bantu b’ejo bundi twarekuye; barimo bya byamamare bya politiki ishingiye hanze ariko idashingiye mu gihugu; twe ni muri iyo nzira tubikora ntabwo aribwo bwa mbere.
Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi.
Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo. Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo.
Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukandike.
Rero, uwashaka yacisha make. Agakora neza, agakorana n’abandi neza. N’amasomo ku Isi hose uko bimaze kugaragara, biratwereka ko gukorana, kuzuzanya, gushakisha inyungu za buri wese aribyo byonyine bisigaye naho ibindi nkurusha ibi, ngomba kugutamika ibyo nshaka ukabimira, ntabwo ibyo bigikora. Cyane cyane twe twamize byinshi.
– Abanyereza ibya rubanda bahagurukiwe
“Nzabikurikirana ndebe ko ibyo nsaba mubyuzuza, ibi byo kujyana ibikorwa hasi mu giturage […] ababishinzwe bakabigira ibyabo ku giti cyabo […] Ubu ndabivuga mfite imbere yanjye urutonde rw’ibintu byinshi biba bifitiwe ubushobozi, ndetse ubushobozi bwatanzwe ariko ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage ntibikorwe.
Hari umugenzuzi w’imari uhora hano, usa n’aho mwatesheje umutwe cyangwa mwarondogoije, ahora aza akabereka uko ibintu bisa, ibyatanzwe n’ibyavuyemo ntibihure, ndetse ukabona inzego izo arizo, akavuga n’abantu abo aribo, akavuga n’umubare w’ibyo batakaje uko ungana.
Niba uri umuyobozi ku rwego runaka ibyo wari ushinzwe byose ubyumva cyangwa n’abandi babyumva, ukaba warahawe izo nshingano, amikoro n’ikindi cyose cyo kubyuzuza, warangiza umugenzuzi w’imari akaza akatubwira ko ibyageze aho byagombaga kujya ari nka 25% ibindi ntawe ushobora kumenya aho byanyuze.
Ni ukuvuga ngo bwa mbere tuzabanza twumvikane nawe ko ariko bimeze koko […] ibyageze aho byajyaga ni 25%. Tukongera tukakubaza ngo 75% byarengeye he? Ibyo kuvuga ngo ntabwo mbizi ntabwo birimo […] tuzabishakisha dukurikirane tumenye n’ibyo utunze mu mazina yawe cyangwa ibyo washyize mu y’abandi ubigarure.
Ariko muri uko kubigarura tuzagira aho tukubika. Bene abo hari n’ubwo bahitamo guhunga igihugu bamaze kucyambura gutya, dufite n’ababakira hanze.
Ibihugu mubona dukorana nabyo, bafite politiki iteye ukuntu […] umuntu umaze kwiba, umaze gutera ibibazo abanyarwanda, imitungo yabo uyishyizeho, akavuga ko ari ibibazo bya politiki.”
– Kwegera abaturage no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma bikwiye kuba inshingano
“Igihe mwese mwamaze mwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mwabonanye n’abanyarwanda , uko mwabagezeho mubashakaho amajwi kandi mukaba mwaragiye hose ariko bizakomeza kubageraho, mubasanga. Mufatanya gukemura ibibazo bafite mugomba kubakemuririra.
Muri icyo gihe rero hari n’ibindi mushinzwe, simwe gusa mugomba kuba mugeraho, ahubwo no mu nshingano mufite zindi, zo gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, muzabagerereho munakurikirana niba na Guverinoma muri ibyo bikorwa ishinzwe, ibikora kuko murabishinzwe. Mukwiye kubahiriza iyo nshingano akenshi hari aho itubahirizwa.”
– Umukoro n’umwihariko ku nteko
“Iyi nteko ya kane ifite umwihariko benshi muri mwe muri bashya. Imbaraga, ibitekerezo n’imikorere bizazamure iyi nteko ku rwego rushya bijyanye n’inzira turimo yo kubaka igihugu cyacu.
Mwumvishe kandi n’aho mutangiriye muri iyi inzira y’ibikorwa mugiye gukora. Murubakira ku byo abandi bamaze gukora muri iyi myaka ishize ndetse namwe mwari muri ibyo bikorwa gusa ku zindi nzego zitari izi mugiyemo.
Manda yose iba ikwiye kwerekana aho tugeze nk’igihugu. Ngira ngo uko twabibonye mu ndahiro [...] abantu bashya, bishobora kuba abashya ba FPR, ba PSD ugakomeza… ariko ayo mazina nari mvuze n’andi ntavuze, harimo n’andi mashyaka twabonye mu nteko.
Ibyo byose ni bishya bivuga urwego igihugu kimaze kugeraho […] ari Green Part, ari Imberakuri abo ni bashya. Ntabwo ari bashya nka ba bandi ba ya mashyaka asanzwe. Ibyo bakoreraga hanze bazakomeza kubikora […] iyo ni intambwe dukwiye gukomeza kubakiraho.”
13:30: Perezida Kagame yatangiye ijambo rye ashimira abadepite bashya ndetse na Biro Nyobozi y’Inteko.
Yagize ati “Badepite rero mugiye gutangira imiromo yanyu. Guhura gutya ntabwo ari umuhango gusa, cyangwa kurangiza imigenzo ahubwo ni icyemezo cy’uko tugiye gutangira umurimo nyawo.
Abanyarwanda bizeye ko muzabakorera, mukabatumikira, mukabafasha kugeza igihugu cyacu ku rwego twese abanyarwanda twifuza. Dufite uruhare runini tugomba kuzuza ariko tuzaba dufatanyije twese.”
13:15: Mukabalisa watorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yashimye abamutoye. Yavuze ko icyizere yagiriwe we na bagenzi be ari igihango gikomeye yagiranye n’abanyarwanda.
12:55: Ku mwanya wa Visi Perezida w’Imari n’Abakozi hamamajwe Musa Fazil Harerimana w’imyaka 56; Dr Frank Habineza na Mukamana Elizabeth.
Mukamana yaje gukuramo kandidatire ye avuga ko ashyigikiye Musa Fazil Harerimana.
Nyuma y’itora, Musa Fazil Harerimana yagize amajwi 76 naho Habineza agira ane.
– Mukabagwiza Edda wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Minisitiri w’Ubutabera, ni we watorewe uyu mwanya n’amajwi 75 mu gihe uwo bari bahatanye yagize atanu
12:40: Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, hamamajwe Hindura Jean Pierre wavutse mu 1972; Edda Mukabagwiza w’imyaka 50 na Dr Frank Habineza w’imyaka 41. Usibye Habineza abandi bose bemeye kandidatire zari zimaze gutangwa.
– Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, yongeye gutorerwa kuyiyobora muri manda nshya y’imyaka itanu. Yatowe n’abadepite 80 bose
12:15: Ruku John Rwabyoma uturuka muri FPR, yasabye ijambo avuga ko yumva ko yakwiyamamaza.
Yavuze ko aramutse agize amahirwe yo gutorwa, yazana impinduka, ndetse ngo ntiyaba nyamwigendaho.
Kandidatire ya Rwabyoma ntiyigeze yemerwa kuko aturuka mu Muryango wa FPR Inkotanyi mu gihe ari nawo uyoboye Itegeko Nshinga.
12:12: Depite Izabiriza Marie Mediatrice, yamamaje Mukabalisa Donatille uturuka muri PL. Yavuze ko Mukabalisa ari umugore ufite imyaka 58, wubatse ndetse n’abana batatu.
Ati “Yuje ubuhanga n’ubushishozi, afite ubunararibonye mu mikorere y’inteko kuko kuva mu 2000 kugera mu 2018, uretse imyaka itatu ni yo atabaye mu Nteko”. Imyaka itatu yonyine ni yo atari umudepite kuko yari umusenateri.
Mukabalisa yabajijwe niba yemeye kuba yamamajwe, asubiza avuga ko abyemeye.
12:10: Abadepite 80 bose bamaze kurahira. Hakurikiyeho umuhango gutora Perezida w’Umutwe w’Abadepite. Hari butorwe kandi Visi Perezida ushinzwe iby’amategeko n’ushinzwe gukurikirana imari n’abakozi
11:50: Perezida Kagame ageze mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ahagiye kubera umuhango w’irahira ry’Abadepite bashya uko ari 80
– Abo mu miryango y’abari burahire nabo bitabiriye iki gikorwa
– Hateganyijwe amatora ya Perezida mushya w’Inteko, umwanya Mukabalisa yari amazeho imyaka itanu
– Abagize Guverinoma bitabiriye uyu muhango
– Uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kimwe n’abayobora Imiryango Mpuzamahanga itandukanye
Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO