Walz usanzwe ari Guverineri wa Leta ya Minnesota, asa n’uwahinduye ibintu kuko atahabwaga amahirwe yo gutoranywa na Kamala Harris, icyakora nyuma yo gutoranywa, bisa n’ibyahinduye isura kubera ubunararibonye bwe.
Mu gihe bamwe bamwibuka nka Guverineri, Umudepite, umusirikare n’indi mirimo yakoze, abo yigishije ubumenyi bw’Isi mu mwaka wa 1993 bo bamubona nk’umuhanuzi, wagaragaje ko mu Rwanda hagiye kuba Jenoside bikarangira bibaye.
Icyo gihe Walz yari umwarimu w’isomo ry’Ubumenyi bw’Isi (Geography) kuri Alliance High School, ishuri ryari mu mujyi wa Mankato muri Minnesota.
Mu birometero ibihumbi 12 uvuye muri Minnesota, mu Rwanda byari ibicika Leta ya Juvenal Habyarimana iri gucura umugambi wo kurimbura Abatutsi, nyuma yo kuganzwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi zari zaratangije urugamba rwo kubohora igihugu.
Ibiganiro bya Arusha byari bigeze kure bigamije kunga impande zihanganye mu ntambara, ariko Leta yava mu biganiro ikabyita ko ari ‘ibipapuro’ bidafite icyo bizageraho.
Walz n’abanyeshuri be mu by’ukuri ntibari bazi u Rwanda mu buryo bwihariye, icyakora bakurikiranaga amakuru bakamenya ahantu hose hari amakimbirane, bagasesengura intandaro y’ayo makimbirane n’icyo ashobora kubyara aramutse adakumuriwe kare.
Mu 2008 Walz yagiranye ikiganiro na New York Times, agaragaza ko ikosa abantu bajya bakora, ari ukwiga amakimbirane yabayeho mu mateka ariko ntibasesengure ngo babanze bamenye impamvu yabaye.
Ati “Jenoside yakorewe Abayahudi yigishwa nk’ikintu cyabaye mu mateka. Abanyeshuri warababwiraga bakumva ko ari ibintu bibi byabayeho, ko ababikoze rwose bari nk’inyamaswa. Ikibazo aha, ni uko tuba twivanyeho inshingano.”
Walz yavuze ko kugira ngo wumve uburyo ahantu hashobora kuba Jenoside, bisaba gusesengura ukamenya neza impamvu abantu bashobora kugira imyumvire mibi kugeza aho igice kinini cyifata kikajya gukora Jenoside.
Walz yifashishije izindi Jenoside zabaye mbere nk’iy’iyakorewe Abayahudi, Abanya-Armenia n’izindi, yahaye umukoro abanyeshuri be wo kugaragaza ababigizemo uruhare icyo bari bahuriyeho n’ibyo bakoze ngo izo Jenoside zibashe gushoboka.
Yatanze kandi urutonde rw’ibihugu byose byari birimo amakimbirane muri icyo gihe, abanyeshuri basabwa kureba icyatumye izindi Jenoside zibaho, n’aho Jenoside ishobora kongera kuba bakurikije amakimbirane yari ahari icyo gihe.
Abanyeshuri bamaze ibyumweru icyenda kuri uwo mukoro bahawe na mwalimu Walz, biza kurangira bose bahurije ku Rwanda nk’igihugu Jenoside ishobora kubamo mu bihe bya vuba.
Urwango rushingiye ku moko, icyenewabo n’uruhare rwa Leta mu gucamo abaturage ibice, biri mu byo abanyeshuri bahereyeho bavuga ko u Rwanda rwicariye ikirunga, ko isaha n’isaha Jenoside ishobora kuhaba.
Waltz na we niko yabyemeje imbere y’abanyeshuri be kuko ibimenyetso bose bari bagaragaje, byerekanaga ko u Rwanda ruri kugana ahabi.
Ntibyatinze mu mwaka wakurikiyeho muri Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yaratangiye, abasaga miliyoni bicwa mu mezi atatu.
Waltz agaragaza ko Jenoside uburyo bwiza bwo kuyirwanya ari ukubanza kumenya icyateye izindi kuko zose ziba zifite aho zihuriye.
Ati “Ugomba kubanza gusobanukirwa icyateye izindi Jenoside, bitabaye ibyo nta cyabuza ko izongera kuba.”
Walz wavutse mu 1964, amaze imyaka isaga 17 mu nzego za Leta ya Amerika, akaba afite umwihariko w’uko mu bihe bye nk’umunyapolitiki, yarakunze kuvuganira abahinzi n’abandi bakora imirimo iciriritse.
Walz na Kamala Harris bari imbere ya Donald Trump na J.D Vance mu bahabwa amahirwe yo gutorwa mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024. Ikusanyabitekerezo riheruka rya YouPoll, rigaragaza ko Harris afite amahirwe ku kigero cya 45% mu gihe Trump afite 43%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!