Ku nshuro ya mbere yabaye ku wa 4 Ukuboza 2010 i Bruxelles mu Bubiligi, ikomereza mu yindi mijyi nka Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.
Iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu 2019, kuva icyo gihe ntiyongera kuba kubera ubukana bw’icyorezo cya Covid-19 ariko muri uyu mwaka igiye kugaruka, ku itariki ya 2 na 3 Gashyantare 2024, i Washington DC.
Muri Rwanda Day iheruka, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ari inshingano zabo gukunda igihugu, bakagitera ingabo mu bitugu mu rugamba rw’iterambere.
Ati “Tugenda nk’indege n’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo tukagenda. Hari n’iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza. Igikenewe ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, twebwe, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito.’’
Muri Rwanda Day yabereye i Atlanta muri Nzeri 2014, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga ko uhinga mu murima we adasigana.
Ati “Ibyo dukora turahinga mu wacu, ntabwo twasigana hagati yacu cyangwa se hagati yacu n’inshuti zacu, ntabwo twasigana buri wese agomba kugira uruhare rwe n’umusanzu aho yaba ari hose.”
Impanuro ze ni zo Abanyarwanda bamwe bubakiyeho batangiza ishoramari mu Rwanda aho kuri ubu ibikorwa byabo byamaze gushinga imizi.
Bright Future Academy
Bright Future Academy ni ishuri ryigenga riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango. Rifite icyiciro cy’abanza n’incuke.
Rifasha abana bo mu miryango ikennye n’abahoze ku muhanda ariko rikigamo n’abo mu miryango ishobora kubishyurira. Ryatangiye nyuma ya Covid-19 mu 2021, kuri ubu rikaba rimaze kugira abanyeshuri 286.
Mu bihe biri imbere ubuyobozi bwaryo burateganya gukomeza kuryagura kugeza igihe ishuri rizagira n’icyiciro cy’ayisumbuye.
Aho rikorera hamaze kugaragara impinduka zifatika kuko ako gace karushijeho guturwa. Gusa ibikorwa byatangiranye n’umuryango (Family Network for Children) witaga ku bana bavuye mu muhanda uhereye mu 2004.
Ibikorwa by’uyu muryango ni byo byabanje kuzana impinduka zikomeye nk’uko Umuyobozi wa Bright Future Academy, Jean Paul Ntabanganyimana.
Ati “Twahagejeje umuriro n’amazi bituma abantu benshi bahagana bashaka kuhatura ariko ishuri rikimara kuhagera bariyongereye.”
Rwanda Day yanyeretse ko wakorera igihugu aho waba uri hose
Kayinamura Yohani washinze iri shuri yitabiriye Rwanda Day yabereye i Boston mu 2012 aho yari yaragiye kuvoma ubumenyi yakoresha mu gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu.
Yabwiye IGIHE ko nk’umunyeshuri muto atari azi inzira byanyuramo cyangwa uburyo byashoboka ahubwo yumvaga ko ari ibintu azakora amaze kugira ubumenyi cyangwa ubushobozi burenze. Ibi byahindutse amaze kujya muri Rwanda Day yabereye i Boston aho Perezida yavuze ijambo rikomeye n’ubu akigenderaho.
Ati “Perezida Kagame yaravuze ati ‘mu gihugu turimo kubaka umusingi ngo namwe muze mukomerezeho.’ Byandemyemo intege kumva ko inkunga yanjye ikenewe. Niho natangiye kwishakamo icyo natanga nshoboye kandi cyubaka. Nka mwarimu biroroshye gutekereza ubumenyi nkagira mfasha abana bahoze ku muhanda tubasubiza mu mashuri. Kubera ibyo bitari bihagije, byageze aho twubaka ishuri aho benshi muri abo bana biga ariko rigaha amahirwe n’abandi bo mu karere ngo bige neza.”
Yakomeje agira ati “Nka mwarimu umaze kugira uburambe n’ubunararibonye, bimfasha kugira ibitekerezo n’imikorere mishya ngeza kubo turera n’abo dukorana mu burezi. Muri make rero Rwanda Day yafunguye amarembo, inyereka ko wakorera igihugu aho waba uri hose.”

Manzi Finance Ltd ni urundi rugero
Manzi Finance Ltd ni ikigo cy’imari cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) cyashinzwe n’Umunyarwanda Manzi Aloys, uvuka mu Karere ka Rulindo.
Nyuma yo gusoza amashuri ye yisumbuye yagiye kuba mu Bufaransa mu 1993, ahakomereza Kaminuza yamuhaye impamyabumenyi y’icyiciro cya Masters mu gucunga umutungo. Mu 2008 yakomereje mu Bwongereza aho yize muri Kaminuza ibijyanye no gucunga ibigo akomeza no kuhatura.
Yitabiriye Rwanda Day yabereye i Londres mu Bwongereza, mu 2019.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibikorwa bye yabitangiye amaze gukurikirana uko u Rwanda ruteye imbere kandi ko nk’Umunyarwanda ubarizwa muri Diaspora ya Londres agomba gushyiraho ake kugira ngo afashe abandi mu kubaka u Rwanda.
Ati “Impamvu nyamukuru rero kwari ukureba icyo nanjye namarira igihugu aho gutegereza ngo ndebere icyo igihugu cyamarira. Intego ya mbere yarı iyo guhanga akazi. Nahereye ku ruganda rusya ibigori mbinyujije muri ‘Company’ yanjye yitwa Sky World Rwanda Ltd. Aho dufite ‘brand’ yitwa Keza tukaba dukorera muri Rulindo no muri Kayonza aho tugemurira akawunga ku bigo by’amashuri tukaba dufite abakozi bahoraho barenga icumi.”
Manzi yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha ibigo bito ngo bibone inguzanyo yashinze ikigo cy’imarı iciriritse cyitwa ‘Manzi Finance Ltd’ gikorera mu nyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali. Iki kigo kimaze gutanga inguzanyo ku bikorera bagera barenga 100.
Ati “Aha naho twatanze akazi kandi turacyafite gahunda yo kuzagera ku mubare w’abantu 20 muri Manzi Finance.”
Agaruka ku kamaro ka Rwanda Day, Manzi yavuze ko ari kanini kuko ubuyobozi bwegera Abanyarwanda baba hanze, bagashyikirana, bakabasobanurira aho u Rwanda rugeze kandi bakabashishikariza gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwubaka.
Ati “Usibye n’abayobozi haba hari n’abikorera ku giti cyabo, bakubaka umuntu mo akanyabugabo.”


Umushinga wa ‘Jac Coffee’ wongerera agaciro ikawa
Umunyarwandakazi Wibabara Jacqueline, ni urundi rugero rw’uwatangije ishoramari akuye imbaraga muri Rwanda Day.
Nyuma yo kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko akaba Umwavoka muri iki gihugu, Wibabara yitabiriye Rwanda Day hafi ya zose ariko by’umwihariko iyabereye mu Bubiligi bwa mbere yamwubatsemo imbaraga zo gutangira gukorera mu Rwanda.
Ati “Icya mbere Rwanda Day yatumye niyandikisha mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda nyuma nkora ishoramari. Perezida wacu yigeze kuvuga ko ikawa yacu ijya hanze bakayongerera agaciro ikagaruka ihenze. Icyo gihe nashoye mu ruganda rukora ‘capsules’ mu ikawa binyuze muri sosiyete yitwa Jac Coffee Rwanda Ltd, mu 2017.”

Rwanda Day yambereye imbarutso-Nsengiyumva wa Rwanda Cash
Nsengiyumva Ramadhan, wize amashuri yisumbuye na kaminuza mu Bubiligi ni undi Munyarwanda uvuga ko Rwanda Day yamubereye imbarutso yo gutangiza ibikorwa bye.
Ubu ni rwiyemezamirimo ufite sosiyete mu Rwanda yitwa Rwanda Cash itanga serivisi zo kohereza amafaranga ku rwego mpuzamahanga no kuvunja amadovize, yafunguwe mu 2010.
Afite indi sosiyete mu Bubiligi yitwa Africash na yo ikora akazi nk’ako. Africash ikorana n’indi sosiyete yitwa Moneytrans i Burayi akaba ayihagarariye aho afite amashami ane ashinzwe. Ikora akazi ko kohereza amafaranga no kuvunja, ikaba na banki. Ayo amashami Nsengiyumva ashinzwe afite abakozi 10, akaba afite n’abandi batanu mu Rwanda.
Ni Visi Perezida wa Komite Njyanama y’ikigo gishinzwe ingendo n’ubwikorezi bwo mu ndege (Aviation Travel and Logistics).
Ati “Mu 2010 Rwanda Day yabereye mu Bubiligi nayitabiriye nk’umuturage usanzwe ariko nkaba nari mfite igitekerezo nari maranye igihe ngezemo ndeba uko ibiganiro bimeze ndatwarwa, numva ko nanjye ko ngomba gutanga icyo gitekerezo cy’umushinga wo gufasha Abanyarwanda kohereza amafaranga mu Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika awakira neza nuko bampuza n’ababishinzwe, Abayobozi ba Banki Nkuru, kugira ngo bampe ibyangombwa byo gukora.”
“Rero kuri njye Rwanda Day ni yo yabaye imbarutso yo kuba ibyo byose byarashobotse. Rwanda Day ni amahirwe aba ahawe Abanyarwanda muri rusange, abantu baba bashaka ‘micro’ mu cyiciro cy’ibibazo n’ibisubizo baba ari benshi ariko n’iyo utayibona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba aherekejwe n’abandi bayobozi. Tuvuge niba ufite umushinga werekeranye n’ubuzima, Minisitiri w’Ubuzima aba ahari, ufite uwerekeranye na ‘ONG’, umuyobozi wa “Rwanda Governance Board’ aba ahari yagufasha n’ibindi.”
“Nashishikariza n’abandi baba bafite ibitekerezo by’imishinga kwitabira Rwanda Day bakaba babigeza mu bayobozi babishinzwe kandi nkaba mbifurije ishya n’ihirwe mu mishinga yabo. N’undi byamuhira nk’uko nanjye byampiriye.”
Sosiyete yagiye ikura ku buryo Mobile Money na Moneytrans byahujwe ku buryo umuntu ashobora kohereza amafaranga avuye i Burayi umuntu uri mu Rwanda akayabona kuri telefone.

Umushinga wa Girinzu
Mu 2018 Wibabara yatangiye irindi shoramari mu by’amacumbi ahendutse binyuze mu mushinga witwa Gira Inzu Developpers.
Ati “Twakoze umushinga wa mbere witwa Umutuzo, i Gahanga mu Mujyi wa Kigali, ugizwe n’inzu 67 zarangiye ndetse zose zaragurishijwe. Hagiye kongerwaho izindi 23 kugira ngo zuzure 90 zigire n’ahantu abantu bidagadurira n’aho bakorera ubucuruzi.”
Hari undi mushinga ugiye gukorwa na none i Gahanga na wo uzaba urimo inzu 90 nk’uko Wibabara yakomeje abisobanura.
Mu Rwanda Umushinga wa Girinzu waje ku mwanya wa gatanu mu ishoramari rya miliyari 1,3 z’amadolari ryakozwe mu 2020 nk’uko Urwego rw’Iterambere, RDB rwabigaragaje.
Iri shoramari rya Girinzu ryari rifite agaciro ka miliyoni 41 z’amadolari ya Amerika naho imishinga ya Wibabara yose yatanze akazi ku bantu bari hagati ya 150 na 160.
Agaruka ku kamaro ka Rwanda Day, Wibabara yagize ati “Muri Rwanda Day ni ho Abanyarwanda baba hanze babonera amakuru avuye mu Rwanda, Abanyarwanda na bo bakazana amakuru avuye mu mahanga bagahuza ibitekerezo, bikabyara imishinga myiza kandi bigaragaza ko bishoboka ko umuntu azana ubumenyi yakuye hanze agakora ibintu biteza imbere igihugu.”


Ishoramari ryaturutse mu bihugu byabereyemo Rwanda Day
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ishoramari rishya ryakozwe mu mwaka wa 2022 ririmo irikomoka mu bihugu byabereyemo Rwanda Day.
U Budage nk’igihugu cyakiriye Rwanda Day ya 2019, cyyaturutseyo ishoramari rya miliyoni $131.2, yashowe mu mishinga itanu. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haturutse ishoramari rya miliyoni $120.7, ryashyizwe mu mishinga 28.
Canada yaturutsemo ishoramari rishya, rifite agaciro ka miliyoni $79.7, mu gihe mu Bwongereza hakomotse iringana na miliyoni $75.4.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!