Maj Ndayambaje yize mu ishuri rikuru rya ba Su-Ofisiye (ESO) i Butare. Ni umwe mu basirikare batsinzwe (Ex-FAR) bahungiye muri RDC ubwo Ingabo za RPA-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda, kandi yanabaye mu buyobozi bwa FDLR mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 1 Werurwe 2025 na M23, nyuma y’uko yari yafatiwe mu nkengero za Goma aho umutwe wa FDLR wafatanyaga na FARDC ku rugamba rwo kurwanya M23.
Maj Ndayambaje yatangaje ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi Tshilombo, yagiranye amasezerano na FDLR yo kumufasha gukura umutwe wa M23 mu gihugu ngo na we azayifashe gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati “Uyu Tshisekedi gufatanya na FDLR ni amasezerano bagiranye, kuko yababwiye ngo nimudufasha gukura M23 ku butaka bwa Congo nanjye izaba ari intangiriro yo kubaherekeza kugeza mugeze mu gihugu cyanyu.”
“Tshilombo agiye ku butegetsi, FDLR yabaye ingabo, yabaye inshuti na we, bagirana igihango kugeza n’uyu munsi bakaba bafatanya muri ubwo buryo.”
Uyu musirikare yahishuye ko imikoranire ya FDLR na FARDC ari iya kera ku buryo mu gihe cya Laurent-Désiré Kabila, hari harubatswe n’uruganda rukora imbunda rwashyiriweho uwo mutwe, hagamijwe kuwuha ibikoresho bizawufasha gutsinda u Rwanda.
Ati “Icyo gihe Kabila yari yarashyizeho uruganda rukora imbunda yararushyize ahitwa i Likasi, arababwira ngo aka ni akabando kazabaherekeza kugeza mugeze iwanyu mu gihugu.”
Maj Ndayambaje yagaragaje ko abagize FDLR basaritswe n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba bavuga ko Abatutsi babambuye ingoma bityo ko bagomba kuzabakuraho.
Yashimangiye ko urwo rwango ari rwo Tshisekedi yuririyeho abiyegereza, abagaragariza ko azabafasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bakayobora igihugu.
Ati “Ndi igihugu kinini kandi ndishoboye, nimumfasha [M23] tukayikura ku butaka bwa Congo namwe ni yo ntandaro yo kuzabageza mu gihugu ni uko bimeze ariko biri mu mitwe y’abantu bamwe cyane cyane abahoze ku ngoma ya Habyarimana cyane ko ari bo basirikare bakuru ba FDLR.”
Yavuze ko uretse kuba FDLR ari umutwe ukorana na Guverinoma ya RDC ariko unakorana bya hafi na Monusco kuko mu bihe bitandukanye bakoranaga inama zinyuranye zanasigaga uwo mutwe uhawe ibikoresho bya gisirikare na Monusco.
Ati “Ndabihamya kuko hari inama yigeze kubera muri zone Walungu harimo abo bita ba Mbuza Mabe n’abandi. Icyo gihe batanze amasanduku agera kuri 12 y’amasasu. Monusco iyaha FDLR.”
Yavuze ko nubwo hari abantu benshi bakunze kugaragaza ko abarwanyi ba FDLR ari bake mu mibare, ingengabitekerezo yabo ari ikibazo gikomeye ku buryo nubwo yaba ari umuntu umwe uyifite byaba ari ingorane.
Ati "Ni yo yaba umuntu umwe akaba yitwa FDLR ni umuntu mubi, ni umugizi wa nabi. yego ni byo ukurikije uko mbere banganaga, uko bagenda babona tubavaho intege zo barazicika, abakibafashe mu mugongo ni Guverinoma ya RDC."
Ifatwa rya Gakwerere ryashegeshe FDLR
Maj Ndayambaje yagaragaje ko ubwo bari mu gace ka Ngungu, Umutwe wa FDLR wafatanyije na Wazalendo kurwanya M23.
Yemeje ko nyuma yo kumva ko Brig Gen Gakwerere yafashwe, byaciye igikuba mu barwanyi b’uwo mutwe ari nabyo byamubereye intandaro yo gushaka uko atoroka.
Ati “Njyewe nkimara kumva amakuru ko Gakwerere yafashwe, kandi yari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR kuko yaboranaga na Gen Rumuri, ndavuga nti abayobozi bari baduhagarariye nabo bari kugenda kandi nanjye nabona ukwigenga.”
Yongeyeho ati “Ubwo nabonye icyo cyuho kuko icyo gihe hajemo icyuho muri FDLR basubira inyuma aho bari bari kuko rero ibyo bice nari ntarabimenya neza nahise ninjira muri Rubaya.”
Yavuze ko yaje kugera ku rugo rw’umuturage ari na we wamuhamagarije abasirikare ba M23 akababwira ko yifuza gusubizwa mu Rwanda.
Yemeje ko abarwanyi ba M23 babafashe neza batitaye kuko bari bahanganye ku rugamba kugeza babagejeje mu Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!