00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko FARDC yakingiye ikibaba FDLR, imigambi mibisha ku Rwanda, Wazalendo n’ibindi: Ibyahishuwe na Raporo ya Loni

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 January 2025 saa 08:30
Yasuwe :

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nubwo kuva muri Werurwe 2024 ubutegetsi bw’iki gihugu bwagaragarije mu biganiro bya Luanda muri Angola ko cyiteguye kuwutsinsura.

RDC n’u Rwanda byari byaremeranyije kuri gahunda yo gusenya FDLR ndetse n’uko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, gusa bitewe no kwanga ibiganiro na M23 kwa Leta ya RDC, ntabwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’amahoro arambye, nyamara byari byateganyijwe ubwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bari guhurira i Luanda tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024, yagaragaje ko muri Nzeri 2024 Ingabo za RDC zagabye ibitero bya nyirarureshwa kuri FDLR, zisobanura ko byari bigamije gufata abayobozi bakuru bayo barimo Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Général Omega’.

Ni ibwiriza ryahawe abofisiye bakuru barimo Gen Maj Jérôme Chico Tshitambwe wari Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, ryaturutse kuri Perezida Tshisekedi.

Iyi raporo isobanura ko Tshisekedi yatanze ibwiriza ryo kugaba ibitero kuri FDLR, agamije kugabanya igitutu amahanga yashyiraga ku gihugu cye, cyenyegejwe n’amakuru yagiye hanze y’umugambi yari afite wo kwakira Abanyarwanda batandatu baburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacumbikiwe muri Niger, barimo abagaragaje byeruye ko bafite umugambi wo gutera u Rwanda nka Capt Innocent Sagahutu.

Izi mpuguke zagaragaje ko ibi bitero byashidikanyijweho bitewe n’uko bamwe mu bofisiye bakuru bashinzwe kubiyobora, barimo Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, bamaze igihe kinini ari inshuti z’akadasohoka za FDLR.

Zasobanuye ko tariki ya 23 n’iya 24 Nzeri 2024, ingabo kabuhariwe za RDC zari ziyobowe na Lt Col Donatien Bawili zagabye ibitero mu bice byegereye Umujyi wa Sake, birimo Shove, Kimoka, Lupango na Mubambiro, byari bigambiriye ibirindiro bya FDLR, by’umwihariko umutwe kabuhariwe wayo uzwi nka CRAP. Aha ni na ho hashakishirizwaga Gen Omega n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR.

Tariki ya 25 n’iya 26 Nzeri 2024, ngo abasirikare ba RDC bo muri Brigade ya 11 bari bayobowe na Gen Papi Lupende, na bo bagabye ibitero byari bigambiriye FDLR mu gace ka Rusayo gaherereye muri teritwari ya Nyiragongo, ariko “baribeshya” barasa ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa APCLS, birakaza abarwanyi ba APCLS n’abandi bo mu mitwe ya Wazalendo, bamenyesha Leta ya RDC ko bashobora guhagarika kurwanya M23.

Mu minsi ine ibi bitero byamaze, nta murwanyi mukuru n’umwe wa FDLR byahitanye nk’uko impuguke za Loni zikomeza zibisobanura.

Gen Omega we n’abandi bayobozi ba FDLR barahunze, bajya gushinga ibirindiro mu gace ka Kilimanyoka muri teritwari ya Nyiragongo.

Hahishuwe ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye ibi bitero bidatanga umusaruro ari uko uyu mutwe w’iterabwoba wari wamenye ko bitegurwa kuko wahawe amakuru na Guverineri Cirimwami mbere y’uko bitangira.

Nyuma y’ibi bitero byo kujijiisha Isi yose, FDLR yongereye ibirindiro byayo imbaraga, yimukira mu bindi bice, irushaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo n’abasirikare ba Leta. Raporo igaragaza ko ingabo za Leta ya RDC na zo zakomeje gukorana na Wazalendo na FDLR mu rugamba rwo kurwanya M23.

Impuguke za Loni zasobanuye ko uretse intege nke zagaragaye mu bikorwa byo kurwanya FDLR, mu buyobozi bukuru bw’ingabo za RDC habayemo ubwumvikane buke kuko bamwe ntibumvaga uko umufatanyabikorwa mu kurwanya M23 nka FDLR yagabwaho ibitero.

Mu kujijisha amahanga, FARDC yagaragaje abarwanyi yafashe byavugwaga ko ari aba FDLR

FDLR yandikiye Angola

Iyi raporo igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wandikiye Angola nk’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC usaba hatabaho gusenywa, wiyitirira kurwanira inyungu z’Abanyarwanda. Wasabaga ko habaho ibiganiro n’u Rwanda, ushaka kwerekana ko ikibazo cyayo kitakemurwa n’imbaraga za gisirikare.

Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwagaragaje ko rudashobora kugirana ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Uyu mutwe kandi mu bihe bitandukanye, ufatanyije n’ingabo za FARDC, wagabye ibitero mu burengerazuba no mu majyaruguru y’u Rwanda, wica abaturage, abandi barakomereka ndetse hangirika byinshi.

Raporo y’inzobere mu by’umutekano z’u Rwanda, Angola na RDC yemejwe ku wa 31 Ukwakira 2024, igaragaza inzira zizakurikizwa mu kurandura umutwe wa FDLR, harimo kubanza kugaragaza aho ibirindiro n’ibikoresho byayo biri, hakazabanza gushishikariza abarwanyi bayo kurambika intwaro hasi ku bushake no kwitanga ku bushake.

Harimo kandi ingingo yo kugaba ibitero simusiga ku birindiro bya FDLR mu Burasirazuba bwa RDC, izakurikirwa no gusubiza abarwanyi bayo mu Rwanda no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Inzobere za Loni zigaragaza ko gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR izakomeza kugorana bitewe n’ubufatanye bukomeje hagati y’abarwanyi bayo n’ingabo za RDC.

Intumwa z'u Rwanda, RDC na Angola zari zaremeranyije kuri gahunda yo gusenya FDLR ariko RDC iba ibamba

Wazalendo yafashe umwanzuro wo guhisha FDLR

Impuguke za Loni zahishuye ko mu rwego rwo kunagura umubano wazambye hagati ya Leta na Wazalendo, tariki ya 27 Nzeri 2024 ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatumiye abayobozi b’imitwe yo muri iri huriro, burisaba imbabazi ku bw’ibitero ingabo za RDC zagabye kuri FDLR na APCLS. Impande zombi zemeranyije ko zizakomeza gukorana, mu bwizerane, ibitero kuri FDLR bihagararira aho.

Nyuma y’icyumweru kimwe habaye iyi nama, Gen Dieugentil Nzambe yasabye imitwe y’Ingabo za RDC guhagarika ibitero kuri FDLR n’imitwe ya Wazalendo, kugira ngo umubano wari warazahaye usubire mu buryo. Iri bwiriza ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, risubiza nyuma intambwe zari zimaze guterwa mu biganiro bya Luanda.

Impuguke za Loni zagaragaje ko nubwo hatanzwe ibwiriza ryo guhagarika ibitero kuri FDLR, ubuyobozi bw’imitwe ya Wazalendo bwatekereje ko uyu mutwe ushobora kongera kuraswaho, ni ko guhimba umuvuno wo gukorana n’abarwanyi bawo byimbitse, hagamijwe kwerekana ko utakibaho kuko n’abayobozi bakuru ba FDLR bari basabye abarwanyi babo kujya bagaragaza ko babarizwa mu yindi mitwe nka APCLS n’indi.

Mbere y’uko haba iyi nama nk’uko raporo ikomeza ibisobanura, abayobozi bo muri Wazalendo barimo Gen Guidon Shimiray Mwissa washinze NDC-R bamaganye ibitero by’ingabo za RDC kuri FDLR, bagaragaza ko ari ubugambanyi ku mutwe bafata nk’umufatanyabikorwa w’imena. Uyu murwanyi yaboneyeho gusaba ko habaho ubumwe hagati y’impande zombi kugira ngo batsinde urugamba.

Nubwo Leta ya RDC yari ikomeje gusabwa guhagarika ubufatanye na FDLR, yirengagije iki gitutu, ingabo zayo zikomeza kwifatanya n’uyu mutwe mu kurwanya M23. Iyi raporo igaragaza ko ubushyamirane bwabaye muri Nzeri 2024 bwabaye amateka nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru n’uyu mutwe, na Wazalendo.

Imitwe ya Wazalendo yemeranyije ku guhisha FDLR kugira ngo itazongera kugabwaho ibitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .