Iyi nkuru ishingiye ku biganiro Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Wendy Sherman yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku wa Mbere i Washington.
Itangazo ry’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Ned Price, rivuga ko ’Sherman yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitashimishijwe n’ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika’.
Uwabona aya magambo ya Sherman, bikamutungura sinamuveba kuko yaba yarakurikiranye urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 ingingo ku yindi, yaba kandi azirikana inzirakarengane z’ibitero by’iterabwoba bya MRCD/FLN ya Rusesabagina byaguyemo inzirakarengane icyenda, abandi bagakomereka bikabaviramo ubumuga budakira.
Uwatekereza kandi ko izi mvugo zo gutoneka no gukina ku mubyimba abarota ijoro n’umunsi ibikorwa ndengakamere by’abarwanyi ba Rusesabagina ari bishya, namwibutsa ko Abanyamerika n’Abanyaburayi n’abambari babo ibi biyemeje kubigira icyivugo.
Reka nibutse ko Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Imibanire ya Amerika na Afurika, Tibor Peter Nagy, ku wa 2 Nzeri 2020 yanditse kuri Twitter ko yabonanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, amubwira ko ’Amerika yiteze ko Guverinoma y’u Rwanda izafata mu buryo bwa kimuntu, izubahiriza amategeko, igaha ubutabera buciye mu mucyo Rusesabagina’.
Singaruka cyane ku bagiye bavuga ko Rusesabagina yashimuswe akisanga i Kigali kuko ibi byasobanuwe mu buryo butomoye ndetse mu rubanza imbonankubone Bishop Niyomwungere Constantin, agashyira umucyo ku ntambwe ku yindi yagejeje uyu mugabo ku butaka bw’u Rwanda yahoraga arota guhindura umuyonga.
Amagambo ya Sherman arerekana ko ibyasaga n’amabwiriza bashakaga guha u Rwanda kuri uru rubanza basanze bidakunda. Ng’iyi inkomoko y’uburakari bwa Sherman na bagenzi be bahejeje inguni ku mutoni wabo Rusesabagina.
Mu rubanza rwasomwe ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko rukuru rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN akatirwa imyaka 20.
Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Urukiko rwavuze ko kuba ibyaha yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byarateje urupfu, yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.
Gusa urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina, uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye, agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere yakurikiranyweho ibyaha mu nkiko, yagabanyirijwe ibihano ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.
Ubushinjacyaha bwahise bujuririra ibihano Rusesabagina na bagenzi be bahawe. Ni urubanza ruzasomwa n’Urukiko rw’Ubujurire mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ku wa 4 Mata 2022.
Ntibitunguranye...
Rusesabagina akimara gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, n’abari baryamye agashuka bagashyize irya, bafata za mudasobwa n’amatelefoni barandika. Aba barimo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), u Bubiligi, Amerika n’abandi bamaganye urubanza yaciriwe n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.
Depite wa EU, Kathleen Van Brempt, yagize ati "Paul Rusesabagina ni umuturage w’u Burayi kandi ni inshingano zacu kurengera uburenganzira bw’ibanze. Uburenganzira bwahonyowe n’abategetsi mu Rwanda."
Umwanzuro w’iyo nteko ya EU wasabaga "kurekurwa nta yandi mananiza kwa Rusesabagina ku mpamvu z’ubumuntu".
Hambere aha Carolyn B. Maloney, Umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yandikira Perezida Paul Kagame amusaba kurekura bwangu Paul Rusesabagina agahita yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba ni bake cyane twavuga.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atatunguwe n’amajwi yari amaze iminsi yumvikana y’abasaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera kuko ’uri mu makosa atabura abamubona nk’umwere’.
Yagize ati "Ibi ntabwo wavuga ko bitari byitezwe, twumva neza Isi tubamo. Nubwo umuntu yaba ari mu makosa gute, nta gihe hatazabaho abantu bavuga ngo uyu muntu ntabwo akwiriye gukorwaho.”
Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu batabariza Rusesabagina, bashobora kuba bamuzi igice, batazi uruhande rwe rubi. Icyakora, yavuze ko hashobora kuba hari n’abazi ukuri, bakakwirengagiza.
Ati “Ndakeka ko bariya bantu banditse amabaruwa bavuga ibintu bitandukanye, bashobora kuba badafite amakuru cyangwa bayafite bakayirengagiza cyangwa bagatekereza ko amakuru ntacyo amaze, cyangwa se bati uyu muntu ni uw’ingirakamaro kurusha abantu babuze ubuzima kubera ibikorwa bye.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ntiyahwemye kuvuga ko abasaba ubutegetsi bw’u Rwanda kurekura Rusesabagina ari ’ukwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda’.
Ati “Paul Rusesabagina yazanywe (cyangwa yayobejwe nk’uko DM [Daily Mail] ibivuga), mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha ndetse afatirwa i Kigali hashingiwe ku nyandiko zasabaga ko afatwa kubera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano, hubahirijwe amategeko yose yo mu gihugu na mpuzamahanga.”
“Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye neza inshuro nyinshi guhera muri Nzeri 2020 uburyo n’impamvu yahenzwe ubwenge akagera mu Rwanda. Yaje guhamywa ibyaha ndetse akatirwa nyuma y’urubanza ruboneye kandi runyuze mu mucyo hamwe n’abandi bantu 20 bareganwaga bo mu Mutwe witwaje intwaro wa FLN yari ayoboye.”
Ubutabera bw’u Rwanda ntibukorera gushimwa na Amerika
Imvugo ya Sherman yo kudashimishwa n’ifungwa rya Rusesabagina, yatumye benshi bibaza niba ubutabera bw’u Rwanda bugomba gukorera gushimwa n’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwabaye ku manywa y’ihangu, abadipolomate n’abandi babishaka bemerewe kurwitabira banashyirirwaho ubusemuzi. Abatarabonye akanya bahawe amahirwe yo kurukirikirana ijambo ku rindi kuko rwatambukaga kuri Shene ya YouTube no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Ubuhamya bw’abo bareganwa bwatumye bamwe bavuga ko uru rubanza ari ’urucabana’. Nsabimana Callixte ’Sankara’ n’abatangabuhamya nka Noel Habiyaremye, Dr Michelle Martin n’abandi bagaragaje Rusesabagina ku buryo uwari bushake kumumenya bitamusabye kwambara amadarubindi.
Hari abatekereza ko Rusesabagina iyo arekurwa akoherezwa muri Amerika cyangwa u Bubiligi, bari kubyinira ku rukoma. Ariko se aba mu mitwe yabo baba bibuka ibikorwa bya Rusesabagina n’amarira y’inzirakarengane z’ibitero bya FLN?
Me Murangwa Faustin uhagarariye bamwe mu baregera indishyi aherutse kubwira IGIHE ko bagiye gutegura ibikorwa byo kwamagana abakomeje gutoneka abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina.
Ati “Kuba ibyo bikorwa ku mugongo w’abakorewe ibyaha, biteye agahinda. Ni ibintu mwese mukwiye kwamagana. Twebwe nk’abantu babahagarariye uyu munsi turahagurutse kugira ngo twegere n’abanyamakuru, twegere n’ibyo bihugu kuko bihagarariwe hano, tubabwire tuti ibyo muri gukora ni ibintu bitoneka, ni ibintu bisonga, bibabaza abantu bahemukiwe.’’
Abasesenguzi bagaragaza ko imyitwarire nk’iyi nta wakina na yo mu bihugu bikomeye, abe yatesha agaciro abagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba kuko atakoroherwa.
Murangwa ati “Uyu munsi wakwibaza mpagurutse nkagenda nkavuga ngo ‘abantu bakozweho n’iterabwoba mu Bufaransa cyangwa muri Amerika n’ibindi bihugu nkavuga nti ‘nta cyabaye ahubwo hari abantu bari kubirenganiramo’, muzi akaga nahura nako.’’
Ubutabera bwuzuye ku baregeye indishyi ni uko ijwi ryabo ryumvikana [kuko ufite agahinda akenera umutega amatwi] n’ubusabe bwabo urukiko rukabuha agaciro ku bijyanye n’indishyi basaba.
Nonese ubutabera bw’u Rwanda bushimishe Amerika burekure ’icyihebe’ cyashakaga gusubiza igihugu mu icuraburindi kitabiryojwe? Aha wakwibaza icyo Barack Obama yahoye Osama Bin Laden n’abandi nka we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!