00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka umwe nyuma y’ifatwa rya Goma: Ikiganiro cyihariye na Corneille Nangaa

Yanditswe na Gatabazi Tite, Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 January 2026 saa 08:26
Yasuwe :

Umwaka urashize umutwe wa M23 ufashe Goma, kimwe mu bikorwa byakangaranyije Isi, bikagaragaza uburyo uyu mutwe wari umaze igihe kinini utakambira amahanga usaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, wageze aho ukanga kwiringira umuhisi n’umugenzi, ukiyemeza gukemura ikibazo cyawo.

Goma yo mu 2024 igihe nk’iki n’iya none ni nk’ijuru n’Isi. Nta hantu na hamwe zihuriye. Iya none iratekanye ku buryo butigeze bubaho, ifite isuku, ifite ibikorwaremezo biri gukorwa hirya no hino kandi iragendwa amanywa n’ijoro.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2025, yagiranye ikiganiro na IGIHE kigaruka ku bikorwa byabaye muri uwo mwaka wose. Ni ikiganiro cyabereye i Goma, asobanura ibyakozwe mu ngeri zose, anavuga ko urugamba rugikomeje kugeza igihe uburenganzira bw’abaturage ba Congo buzubahirizwa.

IGIHE: Umujyi wa Goma mwawusanze mute? Ubu hashize umwaka muwufite mu nshingano. Imirwano yararangiye, ubu iyo musubije amaso inyuma, musanga ari ibiki mumaze kugeraho?

Imbogamizi ni nyinshi. Ubwo twageraga i Goma, ntabwo twahageze nk’abantu bagiye mu misa. Ibibazo byari byinshi. Twasanze abaturage mu bibazo, amabandi yari yarakuyeho amazi n’amashanyarazi. Bari barafunze za banki. Hari ibintu byinshi.

Umujyi twasanze urimo umwanda udasanzwe ariko uyu munsi kabone n’izo mbogamizi nyinshi, twafashe inshingano. Twarebye iby’ingenzi, twahereye ku mazi, yari yabonetse mu minsi itatu, amashanyarazi na yo byakozwe mu cyumweru kimwe.

Ibijyanye no gusukura umujyi, twashyizeho umuganda rusange, ubu uyu munsi nababwira ko Goma ari wo mujyi usukuye wa RDC. Twabonye ko nubwo hari ibyo bibazo, hari n’ibindi bibazo by’impunzi zirenga miliyoni z’Abanye-congo bavuye mu byabo, ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bubafata nk’igikoresho.

Nyuma yo kuzana amahoro, bo ubwabo basubiye mu byabo, basubira aho bakomoka, mu duce twabo. Umutekano wabaye inshingano yacu ya mbere…ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwarakwije intwaro mu basivile ba Wazalendo, abajura, abantu batazi gukoresha intwaro. Habayeho kubambura intwaro.

Corneille Nangaa mu kiganiro na IGIHE cyabereye i Goma

Uyu munsi mwavuga ko nta ntwaro zikiri mu baturage i Goma?

Ni akazi kagikomeje ariko umusaruro ni mwiza. Ikindi cyakozwe ni ugushyiraho inzego. Byakozwe mu ngeri enye. Mbere na mbere mu bijyanye n’umutekano, igisirikare cyagize uruhare mu kwambura intwaro abaturage, kurwanya amabandi no gutuma umujyi utekana.

Uyu munsi i Goma urasinzira, nta rusaku rw’amasasu. Mbere ibyari amatsinda y’amabandi nka ‘Quarante Voleurs’ ayo ntabwo agihari. Abaturage bakora imirimo yabo.

Twashyizeho polisi, igira uruhare mu kurinda abaturage n’ibyabo no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko. Uyu munsi i Goma ugenda nta nkomyi, abaturage bajya mu kazi kabo bagataha.

Usibye umutekano ibindi mwitayeho ni ibihe?

Ni imiyoborere. Ba guverineri babiri bashyizweho. Ba Meya, ba Burugumesitiri, abayobozi b’uduce dutandukanye bashyizweho. Abayobozi ba Quartier, byose byashyizweho kugeza no ku rwego rwa nyumba kumi. Uyu munsi dufite umusaruro ufatika.

Ikindi cya gatatu ni ubutabera. Ni ibintu bigikomeje, ni ijambo ry’Imana rirabivuga neza ko ubutabera buteza imbere igihugu. Kuko dufite intego yo guteza imbere igihugu, ni ibintu dufite ku mutima ni yo mpamvu tubishyiramo imbaraga. Hashyizweho komisiyo ishinzwe kwita ku butabera, izarangiza inshingano zacu hashyizweho inzego zihamye z’ubutabera. Ni ukuvuga Urukiko rw’Ibanze i Goma na Bukavu …ubushinjacyaha n’izindi nzego.

Ku bijyanye n’ubukungu, abagenerwabikorwa b’umutekano, bijyanye no kuba abaturage basubira mu byabo, ibikorwa by’ubukungu byarasubukuwe. Ubuhinzi bwarakomeje. Uyu munsi muri Ngungu muri Masisi, hari umusaruro mwinshi w’ibirayi.

Nujya kuri Grande Barrière cyangwa i Bunagana, buri munsi wabona umubare munini w’inka zinjira n’abantu bari gutahuka basubira i Masisi bari barahunze. Muri Nyiragongo cyangwa muri Rutshuru, umusaruro w’ubuhinzi warazamutse.

AFC yatumye hatangira ubuhinzi bw’ibigori, hahinzwe hegitare 400 mu minsi mike ndabatumiye, tuzajya mu bikorwa byo gusarura.

Uyu munsi ibikorwa by’ubukungu byarasubukuwe nubwo hari indi ntambara y’uko bafunze amabanki mu kwiba amafaranga y’abaturage b’Abanye-Congo.

Umwaka w’amashuri urarangiye, twageze hano hagati mu mwaka w’amashuri. Ku nshuro ya mbere, Intara ebyiri zombi, zatanze indangamanota ku banyeshuri, ibintu byabayeho bwa mbere mu myaka itanu. Umwaka w’amashuri wararangiye, undi watangiye mu mahoro.

Za kaminuza, amashuri makuru, byose byakoze ibikorwa byabyo nta nkomyi. Ibitaro birakora. Muri Kivu y’Amajyaruguru, ubu hari kubakwa ibitaro. Hari ibintu byinshi byakozwe.

Mu bijyanye n’ishoramari, ibikorwa byo kubaka imihanda birakomeje. Hari ubuhamya mfite bw’umubyeyi w’imyaka 75 wambwiye ati mwana wanjye [...] ntabwo twari twarigeze tubona abantu bubaka imihanda.

Umuhanda Goma - Walikale unyuze Masisi uri gusanwa. Iryo ni ishoramari rigaragara. Umuhanda Rutshuru - Goma…

Kuri ubu Umujyi wa Goma urangwa n'umutekano n'itunze mu baturage. Aha ni mu masangano y'imihanda ahazwi nka 'BDGL'

Ibiganiro bimaze igihe kinini bibahuza n’ubutegetsi bw’i Kinshasa. N’ubu nta musaruro ufatika bitanga. Harabura iki? Ni mwe cyangwa ni bo?

Kuri AFC/M23, twavuze kenshi ko igisubizo kigomba kuba ibiganiro bya politiki, ibikorwa byose biganisha ku biganiro, tubyakira na yombi. Nababwira ku bya Luanda, Lome, nababwira ko ibiganiro byatangiriye i Nairobi. Mu gihe tutarangije ibiganiro, twahise tubona Tshisekedi ari i Luanda atanamenyesheje abayobozi ba Kenya.

Kuko tugikeneye amahoro, twagiye i Luanda, ibiganiro byarakomeje bigera ahantu hashimishije. Atamenyesheje abayobozi ba Angola, twisanze i Doha, tujya muri Qatar. Nababwira ko ibiganiro bya Doha byatanze umusaruro, ntabwo turagera ku musaruro ufatika ariko hari intambwe yatewe.

Iyo ntambwe irimo itangazo rihuriweho twasinye ririmo amahame ahuriweho, twasinye ibijyanye no kurekura imbohe z’abanyapolitiki ba AFC/M23. Byakurikiye amasezerano ajyanye no guhagarika intambara. Inyandiko eshanu zarasinywe. Mu mahame umunani yari akubiyemo abiri yarasinywe…Tshisekedi nta na rimwe muri ayo yigeze yubahiriza kugeza uyu munsi. Nta mfungwa n’imwe yigeze ifungurwa. Twatanze lisiti. Nta n’umwe wafunguwe.

N’agahenge ntikubahirizwa, na none bikozwe na Tshisekedi kuko kuri we intambara ni ubucuruzi. Kuri we, intambara ni uburyo bwo kunyereza umutungo, binyuze mu kugura ibikoresho, aho bibarirwa igiciro kirenze cyane igikwiye, kunyereza ibyagenewe abasirikare, ibikoresho n’ibindi nk’ibyo.

Agahenge ntikigeze kubahirizwa. Kubera iki? Ukuri ni uko duhora dusaba i Doha kugira ngo tumenye ko hashyirwaho urwego rw’ubugenzuzi, rugashyiraho igice kitagira ingabo zikigenzura. Ku bw’ibyago, ibyo Leta ya Kinshasa yarabyanze. Duhamya ko amahoro azaboneka nyuma yo kugera ku gisubizo kiganiriweho.

Hari ibiganiro bishya Tshisekedi aherutse gusaba, bishobora kubera Kinshasa cyangwa i Luanda, muzabyitabira?

Ese igisubizo turacyakibona i Luanda? Turacyakibona i Lome? Turacyakibona ku bibuga by’indege byo hirya no hino ku Isi cyangwa ntituzi icyo dushaka? Icyabaye ni uko twahawe ubutumire kugira ngo twitabire ibiganiro by’amahoro bishya. Ariko tweretse Perezida João Lourenço ikintu tudakwiye kwibagirwa ko hashize umwaka atewe umugongo na Tshisekedi, wagiye i Doha.

Ntitwanze ubutumire bwe, twashatse kumenya uko bizagenda kuri gahunda ya Doha mu gihe tuzaba turi mu biganiro. Icyo ni cyo kibazo. Ese tuzajya i Luanda cyangwa ntituzajyayo? Tuzajyayo mu gihe twahabwa ibisobanuro, dusuzume ibyagezweho i Doha cyangwa byemezwe ko twasinye icyemezo cy’uko ibya Doha byarangiye, dutangire bundi bushya.

Navuga ko iyo tuvuga ibiganiro, habaho intambwe eshatu. Ibiganiro ni yo ntambwe ya nyuma igana ku bwiyunge. Bivuze ko mu biganiro, Abanye-Congo bose tuzaba duhari, hamwe na sosiyete sivile n’abandi bafite uruhare rukomeye ku buzima bw’abaturage, batwunge.

Ariko mbere y’ubu bwiyunge, twavuga ko kuri iyi ntambwe ya gatatu dushimira abayobozi bo mu madini n’amatorero, aba Kiliziya Gatolika na Angilikani. Dushima gahunda yabo. Mbere yo kugera ku ntambwe ya gatatu, hari iya kabiri. Kuri AFC/M23 igomba kuba imishyikirano.

Kandi iyi mishyikirano ireba abafashe intwaro n’abarwanya abafashe intwaro. Bivuze AFC/M23 na Leta ya Kinshasa. Ibi ni byo turi gukora i Doha. Ni yo mpamvu dusaba gusubira mu mishyikirano kugira ngo tuganire ku guhagarika ubushyamirane, ku mpamvu muzi z’ikibazo, ku kibazo cy’igisirikare kuko AFC/M23 izaba igisirikare cy’ahazaza cya RDC. FARDC yitwa amabandi, si igisirikare.

Aho bigeze hari icyizere mufitiye ibi biganiro? Hari ibyo musaba ko byubahirizwa mbere?

Tuvuga ku ngamba zirema icyizere. Kubera iki? Tuzajya dute mu biganiro byo ku rwego rw’igihugu, haba i Luanda, Kinshasa cyangwa ahandi ntazi, mu gihe abantu bari gukatirwa igihano cy’urupfu? Ntibishoboka. Tuzajyayo dute mu gihe hari abenegihugu bagenzi bacu bari gufungwa.

Tuzajyayo dute mu gihe abantu ibihumbi bari guhunga, hari abashimutwa? Wakurikiye ikibazo cy’abarimo uwabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aubin Minaku na Bwana Shadary wabaye umukandida ku mwanya wa Perezida mu 2018. Bafunzwe nk’imbeba, nk’inkwavu, bajyanwa aho ntazi.

Tuvuge ku bajenerali barenga 40, tuvuge ku bofisiye bakuru b’igisirikare babarirwa mu magana bafungwa umunsi ku munsi, birantangaza.

Ese icyo ni igisirikare? Baza kubatwara buri munsi kandi muri aba bajenerali, harimo abategereje gufungwa ejo. Sintekereza ko ari igisirikare, ntekereza ko barenze kuba abasivile. Ibi byakemurwa kugira ngo habeho ibiganiro by’ukuri. Ariko icyo tuzi ni kimwe; Tshisekedi ashaka gutinza ibintu, ashaka kujya mu ntambara.

Ari kugerageza kujijisha abantu, yigira umuntu mwiza kugira ngo ashake intwaro, yisuganye, atangize ibitero kandi rwose ntazatsinda kuko ntibishidikanywaho. AFC/M23 ni ingabo zidatsindwa.

Corneille Nangaa yasobanuye ko gukorana n'u Rwanda bitavuze ko rufasha AFC/M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages