00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwavuze ku myitwarire ya RDC, yatumye inama yari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi isubikwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 15 December 2024 saa 05:57
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byagombaga guhuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byasubitswe kuko RDC yanze kuganira n’abarwanyi ba M23 mu murongo wo gushaka igisubizo kirambye ku ntambara imaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC.

Inama yari guhuriza Perezida Kagame na Tshisekedi i Luanda yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024.

Ku wa 14 Ukuboza, hari habanje inama ya karindwi yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza RDC bashakira hamwe icyazana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Ukuboza 202, rigaragaza ko mu nama yahuje Abaminisitiri ku wa 14 Ukuboza 2024, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda.

Rigira riti “Iyi nama ntiyari kugera ku masezerano, by’umwihariko ku byerekeye ibibazo biterwa n’abayobozi ba RDC, barimo Perezida [Tshisekedi] ushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu bufatanye bw’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC zifatanya na FARDC harimo abacanshuro b’i Burayi, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Hagomba gufatwa imyanzuro ikomeye yo gukemura ikibazo cya FDLR, hakarekwa imikino igenda igikikira.”

Amakuru ahari yemeza ko ku wa 30 Ugushyingo 2024 Angola, nk’umuhuza muri iki kibazo, yari yamenyesheje impande zombi ko RDC yemeye kuganira n’umutwe wa M23.

U Rwanda rugaragaza ko gusubika iyi nama bitanga amahirwe y’ibiganiro nk’uko byasabwe n’umuhuza; Perezida wa Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wafashaga mu biganiro byahuzaga M23 na RDC.

Iyi myitwarire ya RDC inyuranya n’imvugo imaze iminsi ikwirakwiza ko yiteguye kuganira n’u Rwanda ku gukemura ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’impande zombi, no guhosha intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Binagaragaza ko umwanzuro wo gusenya umutwe wa FDLR, uzagorana gushyirwa mu bikorwa kuko abarwanyi bawo babarizwa mu ngabo no mu zindi nzego z’imiyoborere za RDC.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, ugaragaza ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leta ya RDC yari yaremeye kuganira na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, hashingiwe ku murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubwo bahuriraga i Nairobi mu 2022.

Ku ikubitiro, abahagarariye M23 bitabiriye ibi biganiro ariko ku munsi wabyo wa kabiri birukanywe n’uwari intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, Serge Tshibangu, abashinja gusubukura imirwano.

M23 yagaragaje ko idakwiye guhezwa mu biganiro bya Luanda, imenyesha intumwa z’ibi bihugu ziyiganiraho ko imyanzuro zifata itazayireba mu gihe yafashwe idahagarariwe.

Inama ya karindwi yo ku rwego rw'abaminisitiri yasojwe RDC idakozwa ibyo kuganira na M23 nyamara mbere yari yarabyemeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .