Aya magambo yamaganiwe kure n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, baba Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo bibuka neza imyitwarire Tshisekedi y’ubwishongozi yamuranze mu mpera za 2023 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri.
Mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, Tshisekedi yagize ati “Kuva ubwo natorwaga mu 2019 muri manda yanjye ya mbere, nasuye ibihugu icyenda byose duturanye, cyane u Rwanda na Uganda twari dufitanye amakimbirane, mbisaba ko twakorana kugira ngo duhuze abantu bacu, ku bw’iterambere ryabo n’imibereho myiza.”
Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku magambo yavuzwe na Tshisekedi n’ubutegetsi bwa RDC mu bihe bitandukanye, imutamaza yivuye inyuma.
Yibukije Tshisekedi ko kuva mu 1999, hasinywe amasezerano y’amahoro 10 ariko ko atigeze yubahirizwa kubera ubushake buke bwa politiki bw’abayoboye RDC no gutsimbarara ku gisubizo cy’intambara kwa Guverinoma zabo.
Yagaragaje ko muri iyi myaka yose, abagize Guverinoma ya RDC bishyize hamwe, bashyigikira imvugo zambura abantu ubumuntu, itoteza, gutsemba ubwoko no kumenesha bamwe mu Banye-Congo, babigereka ku Rwanda.
Tshisekedi kandi yavuze ko nta gihe yigeze imyitwarire gashozantambara ku Rwanda, Uganda cyangwa ikindi gihugu cy’abaturanyi, ariko Guverinoma y’u Rwanda yamwibukije ko ari we wise Perezida Paul Kagame ‘Hitler’, akanakangisha u Rwanda kurushozaho intambara.
Iti “Yateye urwenya kuri drones za RDC no kurasa i Kigali. Yahigiye ‘gukorana n’abanzi b’u Rwanda’ kugira ngo akureho Leta y’u Rwanda ‘abohore Abanyarwanda’. Perezida wa RDC yagaragaje imyitwarire gashozantambara kenshi muri buri nama y’akarere na mpuzamahanga, irimo gusabira u Rwanda ingamba zikomeye n’ibihano mu Nteko Rusange ya Loni. Yanagaragaye ubwo abayobozi bo muri RDC barwegekagaho amakosa muri buri nama mpuzamahanga, batitaye ku nsanganyamatsiko.”
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko imyitwarire y’ubushotoranyi yakomeje, aho Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera yibasiye Abanyarwanda n’Abanye-Congo b’Abatutsi kenshi, anashinja u Rwanda ko ari rwo rwatumye ajyanwa mu butabera, agakatirwa nyuma yo guhamya icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari.
Iti “Yagerageje kudobya ubufatanye mpuzamahanga muri siporo bwa Visit Rwanda. Abanyarwanda bafunzwe binyuranyije n’amategeko, bakorerwa iyicarubozo muri gereza z’i Kinshasa. Bimaze kwemezwa ko abagera kuri babiri bapfiriye muri kasho. RDC yafunze ikirere cyanyuragamo indege za gisivili zituruka mu Rwanda. Imanza nyinshi zidashinga zashowe ku Rwanda, habaho amagerageza kuri ‘forum shopping’.”
FDLR n’ibitero u Rwanda rwagabweho
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko kuva Tshisekedi yatangira kuyobora RDC mu 2019, u Rwanda rwagabweho ibitero birenga 20 birimo icy’ingabo z’Abanye-Congo n’abakorana na zo cyapfiriyemo abasivili 16 b’Abanyarwanda mu mpera za Mutarama 2025, ikirere cyarwo kivogerwa n’indege z’intambara za RDC.
Tshisekedi yavuze ko we na Perezida Kagame bafite ububasha bwo gukemura ubushyamirane, gusa Guverinoma y’u Rwanda yamusubije ko we wenyine afite ubwo bubasha kuko icyo asabwa ari ukubahiriza ibikenewe binyuze muri gahunda z’amahoro zisanzweho.
Yamwibukije ko u Rwanda rwagerageje kenshi kwifatanya na RDC mu gukemura ibibangamiye amahoro, cyane cyane ibibazo biterwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ariko ko Leta ya RDC yahisemo gukomeza ibikorwa bya gisirikare, ikorana n’ingabo z’amahanga n’abacancuro, inakomeza gutegura umugambi wo guhungabanya u Rwanda.
Muri Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bagaragaje ko ibibazo by’imbere muri RDC n’ibyo iki gihugu gifitanye n’u Rwanda byakemurwa gusa n’ibiganiro bya politiki. Uwo mwanzuro washyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibyo Tshisekedi yabirenzeho, ahitamo gukomeza intambara kandi ko yanze kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington asaba Leta ya RDC guhagarika ubufasha iha FDLR no kuyisenya, bigera n’aho yanga amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.
Perezida Kagame yanze kujya kwifotoreza i Luanda
Tshisekedi yigaragaje nk’umuntu ushaka amahoro kuva na mbere, asobanura ko n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, ashobora kubihamya kuko mu Ukuboza 2024, we yagiye i Luanda gusinya amasezerano y’amahoro n’u Rwanda, Perezida Kagame we ntiyajyayo.
Yabwiye Perezida Kagame ati “Ku bw’ibyago, nta mpamvu kandi kugeza uyu munsi sindayumva, wanze kujya muri uyu muhango ubwo twari tugeze kuri 98% by’inzira igana ku mahoro arambye.”
Guverinoma y’u Rwanda yamwibukije ko impamvu Perezida Kagame atagiye muri uyu muhango yasobanuwe, kuko atari kujya i Luanda kwifotoza mu gihe Leta ya RDC yari yanze kuganira na M23, no mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bukomeje gufasha FDLR.
Tshisekedi yabwiye Perezida Kagame ko izuba ritararenga ngo bakore igikwiye, amubwira ko bashobora kwiyunga ariko ko bisaba ko Perezida w’u Rwanda abanza gusaba M23 "igihugu cyawe gifasha" guhagarika imirwano yateje impfu nyinshi, abizi neza ko M23 igizwe n’abarwanyi b’Abanye-Congo bafashe intwaro mu Ugushyingo 2021 nyuma yo kutumvikana na we.
Guverinoma y’u Rwanda yamusubije ko igikwiye yakora ari ukuganira na AFC/M23, akanakemura ibindi bibazo byenyegeza umutekano muke. Iti “Guhagarika imirwano biri mu biganza bya Perezida wa RDC, binyuze mu gusenya FDLR, kwambura intwaro imitwe ya Wazalendo no kuyisubiza mu buzima busanzwe, guhagarika gukoresha ibihumbi by’ingabo z’u Burundi zirunze muri Kivu y’Amajyepfo, zihugiye mu kwifatanya na FARDC kugira ngo birenge ku gahenge, bitere imidugudu y’abasivili.”
Ingabo za SADC ntizari zikenewe
Mu mpera za 2022, ingabo za Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo zoherejwe muri RDC mu butumwa bwa EAC, kugira ngo zitambike impande zishyamiranye. Ni ubutumwa bwari bwitezweho umusaruro ukomeye kuko bwari gutuma ibiganiro by’amahoro biba mu mwuka mwiza, nta kwitana bamwana.
Tshisekedi yarakajwe n’uko ingabo za EAC zitagabye ibitero kuri M23, afata icyemezo cyo kuzirukana mu mpera za 2023, azisimbuza iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zari mu butumwa bwa SADC, zo zari zifite intego yo guhangana n’uyu mutwe witwaje intwaro.
Perezida wa RDC yagize ati “Ndashimira Perezida Cyril Ramaphosa waje kudushyigikira, akohereza ingabo ze atazuyaje, zimwe zapfiriye ku rugamba mu gihugu cyacu; bituma twumva ko tugomba guhora dushima Afurika y’Epfo n’abandi bo muri Tanzania na Malawi, na bo bohereje ingabo zabo.”
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ingabo za SADC zitari zikenewe muri RDC kuko zivanze mu bibazo by’Abanye-Congo no mu mugambi wo gutera u Rwanda, kandi ko zapfuye kuko zarwanaga na M23, aho kuba intumwa z’amahoro.
Iti “Ingabo za SADC zaratsinzwe, zirarekurwa nyuma y’ifatwa rya Goma kandi ubwo zatahaga, zahawe inzira itekanye mu Rwanda. Abandi barekuwe, bahagabwa inzira itekanye mu Rwanda ni abacanshuro 300 b’Abanyaburayi bari bahawe akazi na Leta ya RDC kugira ngo irwanye abenegihugu bayo.”
Ibihano ntibizakuraho ingamba z’ubwirinzi
Tshisekedi yamaze igihe kinini asabira u Rwanda ibihano bikomeye. No muri iyi nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko yateganyaga kurusabira ibihano ariko ko yafashe umwanzuro wo kubisubika mu gihe ategereje igisubizo cya Perezida Kagame ku bwiyunge.
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko kwegeka amakosa ku Rwanda no guhora arusabira ibihano atari cyo gisubizo kandi ko bidashobora gutuma amahoro aboneka.
Yibukije Tshisekedi ko u Rwanda rudahungabanya umutekano wa RDC, ahubwo ko rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka biturutse ku mugambi FDLR n’abakorana na yo barimo ingabo za RDC, bafite wo kurutera.
Iti “U Rwanda ntiruzareka kubungabunga umutekano warwo kubera ibikangisho by’ibihano. RDC igomba kwibanda ku gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro asanzweho, inarangiza ibiganiro biri muri gahunda ya Doha.”
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko amagambo adaherekejwe n’ibikorwa avugwa n’ubutegetsi bwa RDC, ibinyoma no guhindura ukuri kw’ibintu, bitageza akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro gashaka, bityo ko Tshisekedi agomba gushyira mu bikorwa amasezerano atanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!