Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko bisanzwe ko umuntu ashobora guhagararira inyungu z’igihugu cye mu bihugu birenze kimwe.
Uyu muhango wabereye ku biro by’umukuru w’igihugu byitwa“Sekhoutouréya” i Conakry muri Repubulika ya Guinea, aho Ambasaderi Stanislas Kamanzi yabanje guhabwa icyubahiro n’ingabo ku karasisi, hanaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.
Nyuma y’umuhango nyir’izina wo gutanga izo mpapuro, Perezida Alpha Condé yakiriye Ambasaderi Kamanzi mu muhezo, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi Stanislas Kamanzi ni we wambere woherejwe guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, akaba afite icyicaro mu gihugu cya Nigeria, aho asanzwe ahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi kuva mu kwezi kwa munani 2015.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame agera mu murwa mukuru Conakry kuri uyu wa Kabiri, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Uru ruzinduko, ngo rushobora kuba umwanya wo gushyira umukono ku masezerano 12 arimo no gukuraho amafaranga ya visa ku baturage b’ibihugu bashaka kubyinjiramo.


















TANGA IGITEKEREZO