00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamaganye Tshisekedi warushinje gutuza Abanyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 December 2024 saa 01:48
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinje u Rwanda gutuza Abanyarwanda mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Perezida Tshisekedi tariki ya 11 Ukuboza 2024, yabwiye imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo gukura Abanye-Congo muri teritwari z’ingenzi za Kivu y’Amajyaruguru, rukabasimbuza abanyamahanga.

Yagize ati “Iruhande rw’abaturage benshi bahunga intambara, hari ikibazo gihangayikishije; abaturage bakomeje gukurwa muri teritwari z’ingenzi, hanyuma u Rwanda rugashyiramo abanyamahanga.”

Mu kiganiro na DW, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwatunguwe n’amagambo ya Perezida Tshisekedi, agaragaza ko ari mabi cyane kandi ko ashobora kwenyegeza urwango Abanye-Congo b’Abatutsi bagirirwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagaragaje ko bitakumvikana uburyo Abanyarwanda bava mu gihugu cyabo gitekanye, bakajya gutura muri Kivu y’Amajyaruguru; ahantu umutekano wazambijwe n’intambara n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro irenga 200 irimo FDLR na Wazalendo.

Yagize ati “Nta nyurabwenge iri mu kuvuga ko Abanyarwanda bava mu gihugu cy’amahoro, bakajya mu gice kirimo intambara, cyahungabanyijwe n’ubugizi bwa nabi bwa buri munsi n’itsembabwoko rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu 100 irimo Wazalendo n’abajenosideri ba FDLR, ifashwa na Kinshasa.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yatangaje ko Perezida Tshisekedi atari akwiye kuvuga aya magambo mu gihe tariki ya 15 Ukuboza 2024, azajya i Luanda mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.

Ibi biganiro bizayoborwa na Perezida wa Angola akaba n’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bizitabirwa na Tshisekedi ndetse na Paul Kagame w’u Rwanda. Angola igaragaza ko abakuru b’ibihugu bashobora kugirana amasezerano y’amahoro arambye.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko abo Perezida Tshisekedi yita abanyamahanga ari Abanye-Congo barenga miliyoni 1,45 bari barahunze imirwano y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, basubiye mu ngo zabo muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byemezwa na raporo z’Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda rwateye utwatsi kenshi ibirego bya RDC birushinja gufasha umutwe wa M23, rusobanura ko nta shingiro bifite. Rwashinje RDC kwifatanya na FDLR mu mirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru, gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano warwo no gukuraho ubuyobozi bwarwo.

Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda kohereza abanyamahanga muri Kivu y'Amajyaruguru
Aya magambo yayabwiye abagize imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko amagambo ya Perezida Tshisekedi yenyegeza urwango Abanye-Congo b'Abatutsi bafitiwe muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages