00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahumurije impunzi z’Abarundi ku cyemezo cyo kuzimurira ahandi

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 23 February 2016 saa 11:49
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza yerekeje mu nkambi ya Mahama guhumuriza impunzi ku cyemezo cyo kuzimurira ahandi.

U Rwanda rwasabwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), gusura izi mpunzi nyuma y’aho hatangajwe icyemezo cyo kuzimurira ahandi, rukazihumuriza kuko ngo icyemezo cyo kuzimura cyazikuye umutima ndetse zimwe zibwiraga ko zizirukanwa mu gihugu ku ngufu cyangwa zikaba zasubizwa mu gihugu zaje zihunga.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi,Mukantabana Seraphine kuri uyu wa Mbere yasobanuriye izi mpunzi ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko kuzakira hari ababihinduye Politiki,bagenda bahimba ibirego yemeza ko bifite ingaruka zikomeye haba ku buzima bw’impunzi no ku mutekano w’u Rwanda.

Yakomeje abasobanurira ko kuba leta yaratangaje ko zigomba kwimurwa ahandi bitagomba guhagarika ubuzima cyangwa ngo bikurure izindi mpuha n’impagarara kuko zitazirukanwa ku ngufu kandi ko zitazasubizwa i Burundi.

Yasabye impunzi gutuza ubuzima bugakomeza, kandi azisezeranya ko leta y’u Rwanda izakomeza kuzitaho no kuzikemurira ibibazo igihe cyose zikiri ku butaka bwarwo.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko bamwe mu mpunzi ku nyungu zabo bwite cyangwa abifuza kujya mu mahanga bagiye bahimba ibihuha, yemeza ko bifite uruhare mu birego u Rwanda rukomeje kuregwa ko rutoza abajya gutera u Burundi, azisaba kubyirinda.

Ikindi ni uko zidakwiye kuzamukira ku itangazo u Rwanda rwatanze ngo zitangire gusaba UNHCR kuzijyana mu mahanga ku mpamvu z’ibinyoma.

Umuyobozi w’impunzi mu nkambi ya Mahama, Jean Bosco Ukwibishatse yavuze ko nyuma yo guhumurizwa bafite umutima utuje, ngo kuko mbere bumvaga ko bashobora gusubizwa mu gihugu cy’u Burundi baje bahunga.

Ukwibishatse yavuze ko bishoboka kuba hari abihisha mu mpunzi bagamije gusebya igihugu cyabakiriye, ariko ashishikariza impunzi kugira imyitwarire myiza ndetse no kurwanya icyatuma igihugu cyabakiriye kigira isura mbi.

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zisaga ibihumbi 74, na ho inkambi ya Mahama yonyine irimo abasaga ibihumbi 48.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z'abarundi zigera ku bihumbi 48

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages