00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahaye Amerika amakuru y’ubufatanye bwa Leta ya RDC na FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 July 2026 saa 10:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika amakuru agaragaza ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Mu kiganiro na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwanamenyesheje Amerika ko umuhungu wa Habyarimana Juvénal witwa Jean Luc Habyarimana na Fabien Singaye bakiriwe i Kinshasa.

Yagize ati “Twahaye umuhuza amakuru yose agaragaza ubufatanye bukomeje hagati ya Perezida Tshisekedi, ingabo ze na FDLR, ariko kandi n’umutwe wa politiki uri kugerageza gukora binyuze mu bantu baba ino nka Jean Luc Habyarimana, na Fabien Singaye bageze i Kinshasa. Nka Jean Luc Habyarimana yafotorewe i Kinshasa.”

Singaye yabaye umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, aho bivugwa ko yari maneko wa Leta ya Habyarimana wacungiraga hafi Abatutsi batavugaga rumwe n’ubutegetsi biteguraga gutaha.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nubwo mu mwaka ushize Leta ya RDC yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika, ubutegetsi bw’i Kinshasa budafite ubushake bwa politiki bwo kuyubahiriza.

Yasobanuye ko nta bushake bwa politiki Leta ya RDC ifite bwo gusenya umutwe wa FDLR, kuko aho kugira ngo ibyubahirize nk’uko ibisabwa n’amasezerano y’amahoro ya Washington, yakomeje kuwufasha mu rwego rwa gisirikare.

Tariki ya 29 Werurwe 2026, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC, Lt Gen Jacques Ndulu Ychaligonza, yageze mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, atangaza ko ibikorwa byo gusenya bitangiye.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ariko icyakurikiyeho nyuma y’iminsi ibiri, tariki ya 31 Werurwe, bohereje kajugujugu ebyiri muri Walikale, zijyanira FDLR intwaro, amasasu n’amafaranga. Aya makuru twayahaye Abanyamerika.”

Ku wa 27 Kamena, Umujyanama wa Perezida wa Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko Leta ya RDC itubahirije isezerano ryo gusenyera FDLR byibura mu bice igenzura.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ari ingenzi ko n’umuhuza yiyemerera ko Leta ya RDC itigeze isenya FDLR, bityo ko niba atabogamye, akwiye kuyifatira ibihano mu rwego rwo kuyishyiraho igitutu kugira ngo yubahirize amasezerano y’amahoro.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko uretse gukorana na FDLR, Leta ya RDC yakira abanyapolitiki barwanya u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages