00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rutewe impungenge n’abacanshuro 2000 Congo iri kwifashisha mu Burasirazuba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 October 2023 saa 03:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’Ingabo za FARDC, aho kuri iyi nshuro hinjijwemo n’abacanshuro b’abanyamahanga basaga 2000.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira, ubwo yasobanuriraga Abadipolomate bahagaririye ibihugu byabo mu Rwanda, uko umubano w’igihugu n’amahanga uhagaze muri rusange.

Biruta yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe no kuba imirwano yarubuye mu Burasirazuba bwa Congo, hagati ya M23 n’uruhande rwa Congo ruri gufashwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Imirwano guhera mu ntangiriro za Ukwakira iri kubera muri teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twari dusanzwe tugenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y’abarwana.

Biruta yavuze ko biteye impungenge kuba mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, hari kwifashishwamo abacanshuro barenga 2000 bo mu Burasirazuba bw’u Burayi. Ibi hamwe n’ibindi bikorwa bya Leta ya Congo, bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko Leta ya Congo yahisemo kugaba ibitero kuri M23 yishingikirije imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola, ivuga ko imitwe yitwaje intwaro igomba gushyirwa ahantu hihariye kugira ngo isubizwe mu buzima busanzwe.

Icyakora, Biruta yavuze ko Congo yitwaje iyo myanzuro ikibasira gusa M23 nyamara ibyavugiwe i Luanda bireba imitwe yose ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR n’indi ahubwo iri gufasha Leta kurwanya M23.

Yavuze ko amahanga adakwiriye kumva ko ikibazo kizakemurwa igice, hirengagijwe ko na FDLR ari umwe mu mitwe ituma kidakemuka kandi ikaba ishyigikiwe na Leta ya Congo.

Dr Biruta yabwiye abo badipolomate ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe zizagumaho mu kwirinda ko hari icyahungabanya umutekano warwo, gusa ashimangira ko u Rwanda atari rwo ruzaba nyirabayazana wo gushwana na RDC.

Imyaka ibiri igiye gushira imirwano hagati ya M23 na FARDC itangiye, aho uwo mutwe usaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013 no gukemura ibibazo by’abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bw’igihugu bahora bagirirwa nabi Leta irebera.

M23 yasabye ibiganiro na Leta irabyanga, uwo mutwe nawo wanga gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda iwusaba kujya mu bigo wateguriwe ngo abawugize basubizwe mu buzima busanzwe.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n'abacanshuro b'abanyaburayi bari gufasha Congo mu kongera ikibazo cy'Umutekano muri Kivu y'Amajyaruguru
Hari amafoto amaze iminsi ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu bacanshuro b'abanyamahanga bari mu Burasirazuba bwa Congo
Uduce twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo nitwo tumaze iminsi turimo imirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages