00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Uganda byasinye amasezerano ane y’ubufatanye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 March 2023 saa 04:07
Yasuwe :

U Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi urimo kuvugururwa.

Amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubutabera n’Itegeko Nshinga, ubufatanye mu by’amategeko, ibiganiro n’ubujyanama mu bya politiki ndetse n’amasezerano ku bibazo by’abinjira n’abasohoka.

Yasinywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu ihuje ku nshuro ya 11 Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije guteza imbere imibanire myiza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Uganda, Gen Jeje Odongo bakurikiranye isinywa ry’ayo masezerano, yitezweho kurushaho kubyutsa umubano w’ibihugu byombi wangiritse guhera mu 2017.

Minisitiri Odongo yavuze ko aya masezerano basinye atari ayo gushyira mu kabati ahubwo akwiriye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo agirire akamaro abaturage.

Ati"Amasezerano tumaze gusinya, ntabe ayo kuzaho ivumbi mu tubati ahubwo ashyirwe mu bikorwa kugira ngo ibyo twakoze bivemo inyungu ku baturage bacu kuko turi kubikorera Abanyarwanda n’Abanya-Uganda. Ntimutume azaho umukungugu."

"Abacuruzi b’ibihugu byombi, bafite uruhare rukomeye mu byo twaganiriye [...] ndizera ko baza kubona imyanzuro ikomeye, ibahuza kandi ibi ni intangiriro y’ubucuruzi bushya hagati ya Uganda n’u Rwanda."

Minisitiri Biruta yavuze ko kuba aya masezerano asinywe, bigaragaza imbaraga ibihugu byombi byashyize mu kuzahura umubano wabyo.

Ati "Iyi nama izibukwa kubera amasezerano yayisinyiwemo. Birerekana umuhate mu kwagura umubano wacu. Iyi nama ijyanye n’umuhate w’abakuru b’ibihugu byacu wo kuvugurura umubano, ni ukubishyira mu bikorwa."

Nubwo hari ibimaze gukorwa ngo umubano usubire mu buryo, hagaragajwe ko hakirimo ibibazo cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane mu bucuruzi, aho bitarasubira ku rwego byahozeho mbere y’uko umwuka umera nabi.

Amasezerano yasinywe arimo ay'ubufatanye mu by'abinjira n'abasohoka
Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza ubufatanye mu ngeri zitandukanye

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages