00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na RDC byasuzumye aho bigeze byubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 August 2026 saa 11:50
Yasuwe :

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i Genève mu Busuwisi, zisuzuma intambwe zimaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinyiye i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.

Iyi nama yabaye ku wa 12 n’uwa 13 Kanama 2026. Yari iya gatandatu ihuje abagize Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano, JSCM.

Yitabiriwe kandi n’intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse na Komisiyo ya AU.

U Rwanda na RDC byemeranyije gukomeza gahunda ebyiri zigamije kongerera imbaraga uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, nubwo izi gahunda zitatangajwe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko u Rwanda na RDC byasabye Washington, nk’umuhuza, gusuzuma izi gahunda no kuzitangaho igitekerezo mu nama itaha ya JSCM izabera i Genève ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026.

Impande zombi zanemeranyije ko mu Ukwakira 2026 hazaba inama yo gutegura ibikorwa bihuriweho, izavugururirwamo amabwiriza abigenga.

RDC yanamuritse gahunda yayo yo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubasezerera no kubasubiza mu buzima busanzwe, inasubiza ibibazo by’abagize JSCM.

Iyi gahunda ya RDC ishingiye ku masezerano yagiranye na FDLR yatangajwe mu mpera za Nyakanga 2026, aho u Rwanda rwahise ruyamaganira kure, rugaragaza ko idashingiye ku masezerano ya Washington.

Ku wa 13 Kanama, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti byo mu Burengerazuba bw’Isi byatangaje ko Leta ya RDC igomba gusenya FDLR nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Washington.

EU n’ibi bihugu bihuriye mu itsinda ICG rikurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari, byanibukije Leta ya RDC ko gukorana na FDLR bihabanye n’ibyo yemeye ubwo yasinyaga amasezerano y’amahoro.

Mu nama ya gatandatu ya JSCM, u Rwanda na RDC byasuzumye aho bigeze byubahiriza amsezerano y'amahoro byasinye tariki ya 27 Kamena 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages