Kuva mu mpera za 2025, Leta ya RDC n’iya Angola zagiranye ibiganiro byinshi byari bigamije gutegura ibi biganiro, Luanda yumva ibitekerezo by’Abanye-Congo bavuga rikumvikana barimo abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani kugira ngo izabishingireho mu kuyobora ibiganiro.
Nyuma yo kuganira na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC inshuro zigera muri eshatu mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, João Lourenço wa Angola yateguye inyandiko y’impapuro 21 igaragaza uko Abanye-Congo baganira, bagashaka ibisubizo birambye by’ibibazo byugarije igihugu cyabo.
Iyi nyandiko igaragaza uburyo haboneka ibisubizo by’ibibazo bya politiki n’iby’umutekano ariko bigizwemo uruhare n’Abanye-Congo bo mu byiciro byose, bagahurira mu biganiro i Luanda, bigategurwa kandi bikayoborwa na Angola.
Angola yatanze igitekerezo cy’uko ibiganiro bishya bya Luanda byakwitabirwa n’abantu 90 barimo 30 baba bahagarariye ubutegetsi bwa Tshisekedi, 30 batavuga rumwe na bwo barimo abanyapolitiki n’abafashe intwaro na 30 bahagarariye sosiyete sivile.
Iyi nyandiko irimo igitekerezo gisaba ko kugira ngo ibibazo byugarije RDC bikemuke, bikwiye ko Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye birimo imitwe yitwaje intwaro nka CRP/FRP ya Thomas Lubanga, AFC/M23 n’abo mu mitwe ya Wazalendo bashyirwa mu nzego z’igihugu zirimo iz’umutekano.
Angola yagaragaje ko ibi biganiro byagira uburemere kandi bigatanga umusaruro mu gihe abo mu byiciro byose babyitabira, kandi ko kugira ngo bigende neza, hakwiye gufatwa ingamba zirema icyizere zirimo kurekura imfungwa za politiki, gukuraho ibihano bamwe bakatiwe no kubahiriza agahenge.
Itsinda rya Angola ryateguye iyi nyandiko ryagaragaje ko Perezida João Lourenço yafata inshingano y’umuterankunga n’umuhuzabikorwa mukuru w’ibi biganiro, akaba yakoranya ababyitabira, akabigenzura, akayobora umuhango wo kubitangiza no kubirangiza.
Angola yagaragarije Tshisekedi ko nyuma yo gutangiza ibi biganiro, umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Faure Essozimna Gnassingbé, ndetse n’inteko y’abamwunganira barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, ari bo bakomeza babiyobora.
Yagaragaje ko mu gihe ibiganiro byabera i Luanda, ntacyo byaba bitwaye ko umuhango wo kubirangiza wabera mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa, hakaba ari na ho amasezerano y’amahoro asinyirwa.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko iyi nyandiko yagejejwe kuri Perezida Tshisekedi tariki ya 7 Werurwe 2026, abo muri Guverinoma ya RDC bagaragaza ko batishimira ingingo nyinshi ziyikubiyemo, banagaragaza ko Angola idatunga urutoki u Rwanda bihagije.
Leta ya RDC yanze igitekerezo cyo gushyira mu biganiro abahagarariye AFC/M23, igaragaza ko uwo ari umurongo utukura idashobora kurenga. Yagaragaje kandi ko Joseph Kabila wakatiwe igihano cy’urupfu muri Nzeri 2025 na we adakwiye kwitabira ibi biganiro.
Mu ibaruwa Tshisekedi yoherereje Angola tariki ya 14 Gicurasi 2026, abinyujije mu ntumwa ye yihariye, Sumbu Sita Mambu, yagaragaje ko ari we ugomba kuyobora ibi biganiro no kubitegura kandi ko nta handi bigomba kubera keretse i Kinshasa gusa.
Igisubizo cya RDC kuri Angola kigaragaza ko ibiganiro bigomba kwitabirwa n’abantu 500 bo mu byiciro bitandukanye, kandi ko mu bigomba kuganirwaho harimo guhindura Itegeko Nshinga, Tshisekedi akazajya mu butegetsi bw’inzibacyuho kugeza hatowe Perezida mushya.
Angola yababajwe n’igisubizo cya RDC, igaragaza ko ibiganiro biheza bamwe mu Banye-Congo barimo AFC/M23 na Kabila nta musaruro bishobora gutanga, ahubwo ko bishobora kwenyegeza umwuka mubi wa politiki usanzwe muri iki gihugu.
Ikindi cyababaje Angola ni uko Leta ya RDC yayisubije hashize amezi abiri iyishyikirije inyandiko igaragaza uko yifuza ko ibiganiro byAbanye-Congo bigenda. Uku gutinda yagufashe nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubushake buke bw’i Kinshasa.
Tariki ya 20 Gicurasi 2026, Perezida Lourenço yohereje i Kinshasa ubundi butumwa, ariko ibikubiyemo ntibiramenyekana. Bivugwa ko Angola yirinze kugaragaza uburakari, ikomeza kwifashisha inzira ya dipolomasi mu gihe ikurikiranira hafi ibibera muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!