00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe asanga u Burundi bwenyegeza intambara yo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 August 2026 saa 01:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Burundi budafasha mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko bucyenyegeza.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na The New Times cyasohotse ku wa 7 Kanama 2026, aho yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’uruhare rwa Leta ya Gitega mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Inshuro nyinshi, u Burundi, bubinyujije mu bayobozi barimo Perezida Evariste Ndayishimiye, bwagaragaje ko kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC cyari icyemezo gikwiye, kuko ari ugutanga umusanzu mu kugarura amahoro, kandi ngo amahanga abishimira igihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubwo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yasabaga u Burundi ubufasha, bwohereje mu burasirazuba bw’igihugu cye ingabo, zifatanya n’imitwe irimo FDLR, bigaba ibitero ku basivili mu misozi miremire yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Rwose uruhare rw’u Burundi si igisubizo. Ni ikibazo kubera ko bwohereje abasirikare mu burasirazuba bwa RDC bubisabwe na Perezida wayo kugira ngo bakorane n’ingabo za RDC ndetse na FDLR, byica Abanyamulenge mu gice cy’imisozi miremire.”

Yasobanuye ko ubwo abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bari bamaze gufata Umujyi wa Goma na Bukavu mu mwaka ushize, u Rwanda rwamenyesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza ku ruhare rw’u Burundi mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri RDC.

U Rwanda rwagerageje kuganira n’u Burundi

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo hari impungenge ku bikorwa by’u Burundi mu karere, u Rwanda rwagerageje inshuro zitandukanye kuganira n’abayobozi b’u Burundi wari ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko muri Werurwe 2025, ku mupaka habaye ibiganiro hagati y’inzego z’umutekano n’ubutasi z’ibihugu byombi ku mupaka, aho bumvikanye ku ngamba zo kugabanya umwuka mubi.

Ati “Umwaka ushize muri Werurwe, twagiranye ibiganiro byinshi ku mupaka hagati y’inzego zacu z’umutekano n’ubutasi, aho twemeranyije ku ngamba zitandukanye zo guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byacu.”

Yavuze ko ibyo biganiro bitakomeje nyuma y’uko Perezida w’u Burundi gutangariza mu binyamakuru amagambo u Rwanda rubona ko yasubije inyuma intambwe zari zimaze guterwa.

Yavuze ko u Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku magambo ya Perezida ya Ndayishimiye, ariko ntirwahabwa ibisubizo byarunyuze.

Ati “Twasabye bagenzi bacu mu Burundi ibyari ibiri kuba, ntitwabona ibisubizo bihagije. Ibyo biganiro ntibyakomeje.”

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira, umwuka mubi wongera gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuko Leta ya Gitega yarushinjaga kubigiramo uruhare.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko tariki ya 14 n’iya 28 Ukuboza 2025, abahagarariye u Rwanda mu rwego rw’umutekano n’ubutasi bongeye guhurira ku mupaka, baganira ku buryo bwo guhosha uyu mwuka, kandi ko ari na byo biheruka.

Yavuze ko ikibabaje ari uko Perezida Ndayishimiye aherutse gusubira mu itangazamakuru, agashinja u Rwanda gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, agaragaza ko aya magambo ntacyo ashobora gufasha mu gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro na BBC Gahuza cyasohotse mu cyumweru gishize, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu biganiro biheruka guhuza intumwa z’u Rwanda n’u Burundi, u Rwanda rwemeye kohereza i Bujumbura abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatunguwe n’amagambo ya Ndayishimiye, kuko rutigeze rwemerera u Burundi kubwoherereza aba bantu.

Ati “Ibiganiro kuri iki kibazo cy’abantu bashinjwa uruhare muri coup d’état mu Burundi byabaye mu myaka itatu ishize, muri 2023, ariko ntibyarangiye neza kuko hari ibintu bike byari byasabwe uruhande rw’u Burundi bitigeze byubahirizwa.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu 2015, uzahuka mu 2022 ariko wongera kuzamba mu mpera za 2023 ubwo Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara; ibirego rugaragaz ako bidafite ishingiro.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Burundi atari igisubizo kuri RDC, ahubwo ko ari ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages