00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwateye icyuhagiro FDLR, busaba u Rwanda kutibaza ku bufatanye bifitanye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 January 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda idakwiye kwibaza ku bufatanye ingabo z’igihugu cyabo gishinjwa kugirana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu ntara ya Makamba kuri uyu wa 3 Mutarama 2025, Ndikuriyo yasabwe n’umunyamakuru kuvuga ku mpungenge u Rwanda rwagaragaje mu gihe ubu bufatanye bwakomeza.

Uyu munyamakuru yashingiraga ku butumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wagaragaje ko u Burundi budakwiye gukorana n’uyu mutwe w’abajenosideri, cyane ko ufite umugambi wo kuruhungabanya.

Ubufatanye bw’ingabo z’u Burundi na FDLR ntabwo bwavuzwe n’u Rwanda gusa kuko bunagaragazwa muri raporo y’iperereza impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagaragaye ko byifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ndikuriyo yagize ati “None u Rwanda ibya Congo rubijyamo rute? Congo n’u Burundi dufite umubano wo gufashanya mu bya gisirikare, none u Rwanda rubijyamo rute? Mbese iyo mitwe bashinja jenoside, hashize imyaka 30 abasirikare b’u Rwanda bajya muri Congo kuyirwanya, niba baratayimaze, ni nk’ako kajagari nyine baba bateza.”

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yakomeje ati “Biriya ni ibintu bitwaza. Ukomeza wiriza, nta kwiriza! Kubera rero Abarundi bafite umubano mwiza n’Abanye-Congo, bari gufashanya. None umuntu ntafasha undi? None birababaje? Wababara kubera iki? Ko igihugu cyabo gifite umupaka, ibyo hakurya babishinzweho iki? Cyangwa bariyo?”

Ndikuriyo yunze mu magambo yavuzwe n’abarimo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ashimangira ko nta barwanyi ba FDLR bari mu burasirazuba bwa RDC kuko ngo nta birindiro bizwi bafite.

Icyakoze, ibi si ko abandi babyumva, kuko abayobozi bo muri RDC barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Wagner Kayikwamba, n’Umuvugizi w’ingabo zacyo, Brig Gen Sylvain Ekenge Bomusa, bageze aho bemera ko uyu mutwe ubayo kandi ko umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano w’Abanye-Congo.

Yabajijwe inyungu ingabo z’u Burundi zikura mu kurwanira mu burasirazuba bwa RDC, asubiza ko hari inyungu zigaragarira buri wese, kandi ko kurwanya imitwe irimo irwanya ubutegetsi bw’igihugu cyabo ikorera muri RDC bifasha mu kubungabunga umutekano w’Abarundi.

Ndikuriyo wa CNDD-FDD yagaragaje ko u Rwanda rudakwiye kwibaza ku bufatanye bw'ingabo z'u Burundi na FDLR

U Burundi buzakomeza gufunga imipaka yabwo y’u Rwanda?

Ndikuriyo yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwafashije abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, rubaha icumbi kandi ngo ntibyemewe ko umusirikare utorotse yakirwa n’ikindi gihugu.

Yasobanuye ko u Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024 kandi bwari bwarayifunguye, bitewe n’uko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bagabye ibitero mu gihugu cyabo.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego by’u Burundi ku gufasha abahungabanya umutekano wabwo, rusobanura ko abo rucumbikiye rwabambuye intwaro ubwo barwinjiragamo, bajya mu maboko y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi.

Ndikuriyo yagize ati “U Rwanda twabaye neza, hagera igihe mu 2015 rufasha abagerageje gukuraho ubutegetsi, bahungirayo kandi ari abasirikare. Ubusanzwe nta musirikare wambuka umupaka, baramufata, barabafunga, bariyo n’abandi benshi.”

Yatangaje ko abayobozi muri ibi bihugu bavugana, bakagaragarizanya ibikwiye n’ibidakwiye kandi ngo mu gihe ibyatumye imipaka ifungwa nibikemuka, izafungurwa.

Ati “Uko bimeze, ntekereza ko nta ngorane zihari, turavugana, tuvuga tuti ‘Iki zana, iki hindura.’ Umunsi byarangiye uzabona hafunguye, bitararangira, tugenda buke buke. Narabivuze, Abanyarwanda n’Abarundi nta ngorane, ikibazo ni hagati y’abayobozi.”

Yabajijwe niba Leta y’u Burundi idashobora kubabarira aba bantu, cyane ko isanzwe igaragaza ko yubaha Imana igira imbabazi, asubiza ko bitazashoboka kuko ngo hari ubwo na gereza zigira akamaro.

Yagize ati “Burya Imana igira imbabazi ariko na yo hari igihe ihana. Tujye dusoma Bibiliya. Kuva Isi iremwa, nta mwuzure yateje abantu? Nta muriro yabatwikishije? Burya imbabazi zibaho. Udahannye, wajya ubona n’umuntu ubyukira hariya ngo ashaka gukuraho ubutegetsi. Wowe umuhe imbunda, umuhe blindé n’amasasu uyagure mu mafaranga y’abenegihugu, ajye gukuraho inzego zabwo?”

Ndikuriyo yatangaje ko mu gihe habagaho igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, hari abantu bishwe, bityo ko bagomba gushakirwa ubutabera. Yashimangiye ko bagomba gufungwa, kuko ngo si na benshi.

Iki kiganiro cyabereye muri sitade ya Gisenyi mu ntara ya Makamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .