00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwitwaje RDC bushaka kubangamira ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 September 2024 saa 01:13
Yasuwe :

Bimwe mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) birangajwe imbere n’u Bubiligi, bishaka kwitambika gahunda y’uwo Muryango yo kurekura miliyoni 20 z’amayero, agamije gufasha ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo guhashya ibyihebe muri Mozambique.

Ni inkunga ya kabiri EU igiye guha Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu cy’Amajyepfo ya Afurika, gifite Intara ya Cabo Delgado yayogojwe n’ibyihebe bya Ansar Al-Sunna Wa Jamma (ASWJ).

Ingabo z’u Rwanda zagiye guha umusanzu iza Mozambique mu guhashya ibyo byihebe guhera mu 2021 kandi ubufasha bwazo bwatanze umusaruro ufatika kuko ibintu byasubiye mu buryo bigaragara.

Ibihugu bigize EU guhera muri Nyakanga uyu mwaka, byananiwe kumvikana ku kurekura iyo nkunga byemereye u Rwanda, nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Tariki 3 Nyakanga 2024, Itsinda ry’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gashinzwe Afurika, ryarahuye ngo ryemeze ko ayo mafaranga asohoka ariko bimwe mu bihugu biritambika, birangajwe imbere n’u Bubiligi.

Inama yongeye guterana tariki 18 Nzeri, ariko nabwo habura umwanzuro kuko bimwe mu bihugu byagaragaje ko bishaka ko u Rwanda rushyirwaho amananiza, mbere yo kurekura inkunga.

Ayo mananiza ashingiye ku buryo ikibazo cya Mozambique cyahujwe n’ibibazo bya RDC rushinjwa kuba inyuma y’imirwano y’umutwe wa M23.

Ni ibirego bimaze igihe bizamurwa na Leta ya Congo, bigatizwa umurindi n’ibindi bihugu by’i Burayi na Amerika ku nyungu za bamwe mu bungukira mu kavuyo kamaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko nta ngabo rufite muri Congo, runamagana abaruhuza na M23 kuko ari Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo bimwe na Leta ya Kinshasa.

U Bubiligi n’ibihugu biburi inyuma, bishaka ko ayo mafaranga akoreshwa nk’iturufu yo kwemeza u Rwanda ibyo birego ku ngufu, nubwo hari ibindi bihugu bya EU bitabikozwa.

Jeune Afrique yagaragaje ko u Bubiligi bushyigikiwe n’ibihugu nk’u Budage, u Buholandi na Suède mu gihe u Bufaransa, u Butaliyani, Luxembourg, Tchèque na Portugal byo bishaka ko inkunga itangwa nta mananiza.

U Bubiligi bumaze iminsi burebana ay’ingwe n’u Rwanda, nyuma yo kwanga kwemera Ambasaderi mushya w’u Rwanda, narwo rukanga uwarwo mushya, ruvuga ko nta ambasaderi wundi ruzohereza, mu gihe uwa mbere atemewe cyangwa ngo hagaragazwe impamvu ifatika atemewe.

Leta ya Mozambique isa n’iyarambiwe n’uwo mukino wabuze gica mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho guhera muri Mata 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu yagiye aganira cyangwa akandikira abayobozi ba EU, kugira ngo amenye aho iyo nkunga igeze.

Josep Borrel ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri EU na we yagiye agaragariza Mozambique ko ashaka ko iyo dosiye ipfundikirwa amafaranga akoherezwa, gusa agaragaza ko yaberewe ibamba n’ibihugu byitambitse.

Nubwo kumvikana hagati y’ibihugu bigize EU bikomeje kunanirana, umwanzuro ugomba gufatwa bitarenze tariki 17 Ugushyingo, aho biteganyijwe ko ibihugu bizongera guhura mu Ukwakira uyu mwaka bigafata umwanzuro.

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique zigiye gufasha iz’icyo gihugu kugira ngo ibyihebe byirukanwe, abaturage bo muri Cabo Delgado basubire mu byabo.

Rujyayo, nta bufasha na buke rwahabwaga n’igihugu icyo aricyo cyose, bivuze ko EU idatanze iyo nkunga, bitabuza ubutumwa gukomeza.

Kuba Ingabo z’u Rwanda zaratumye Cabo Delgado itekana, ni inyungu ku bihugu byinshi bifite imishinga muri iyo ntara, cyane ko hari ukomeye wo gucukura Gaz wa miliyari 20 z’amadolari, wa Sosiyete y’Abafaransa TotalEnergies.

Mbere y’uko Ingabo z’u Rwanda zijyayo uwo mushinga wari warahagaze, nyamara zimaze kugerayo no kwirukana ibyihebe bigahungira mu mashyamba, umushinga warasubukuwe.

Ubu ibice byinshi byari bituyemo abaturage muri Cabo Delgado babigarutsemo, Ingabo z’u Rwanda zisigaranye akazi ko gusanga ibyihebe mu mashyamba cyane mu duce twagenzurwaga na SADC bikarandurwa burundu.

Muri Kamena uyu mwaka, hari bimwe mu bihugu bigize EU byashimye akazi kari gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda, bisaba ko inkunga uwo muryango utanga yakwiyongera, ikava kuri miliyoni 20 z’amayero, zikaba miliyoni 40.

Uduce turiho akamenyetso gatukura twari twaribasiwe n'ibyihebe ariko uyu munsi ibintu byasubiye mu buryo
Ingabo z'u Rwanda ziganira n'umusirikare wa FADM wari mu kazi mu gace ka Awasse
Abatuye mu duce twa Palma na Mocimboa da Praia ahari Ingabo z'u Rwanda bibagiwe ko ibyihebe byigeze kubayogoza
Ni abasore bashinguye, bigaragara no mu ngendo zabo
Ibikoresho si iby'ibura mu Ngabo z'u Rwanda ahubwo bihari ku bwinshi
Umupolisi w'u Rwanda atanga amabwiriza kuri bagenzi be ati "mwurire imodoka tugende"
Baba bafite imbunda z'ubwoko bwose, zishobora kurasa umwanzi akabura aho ahungira
Ku masura, Ingabo z'u Rwanda zigaragara ko ari abasore b'intarumikwa bagifite imbaraga zo guhangana ku rugamba
Abasirikare b'u Rwanda baba bahagaze mu mujyo umwe, nta kubusanya bigaragaza uburyo baba baratojwe bihagije
Ni abasore b'intarumikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .