00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SONARWA General na SONARWA Life byibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 June 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi b’ibigo by’ubwishingizi bya SONARWA General Insurance na SONARWA Life Insurance bibutse abari abakozi ba SONARWA S.A bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabaye ku wa 12 Kamena 2026, mu Karere ka Ngoma ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, rushyinguwemo Abatutsi ibihumbi 45.

Rukumberi ni agace kahoze muri Komine Sake, kagiye gutuzwamo Abatutsi benshi mu bihe bitandukanye mbere y’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu 1994 kugira ngo bazicwe n’isazi ya Tsetse.

Mu 1994 hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 35 mu gihe gito kubera ubugome n’ubukana Jenoside yakoranywe muri ako gace.

Ganamariya Ernestine warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi yatanze ubuhamya bw’urugendo rukomeye yanyuzemo kugira ngo arokoke, agaragaza ko yavukaga mu muryango w’abana 14, gusa Jenoside yasize ari we na musaza we bayirokotse.

Yavuze ko yamusigiye ibikomere bikomeye bitewe n’ibyo yanyuzemo, ibyatumye agira ihungabana rikomeye ku buryo no gukomeza ishuri byamunaniye.

Gusa yavuze ko nyuma yo guhabwa ubufasha, yaje gukira ndetse anashaka umugabo babyarana abana batanu, nyuma aza gufata umwanzuro wo gusubira mu ishuri.

Ati “Ibikomere bimaze kugabanyuka nafashe umwanzuro wo gusubira mu ishuri mfite abana batanu kandi narisoje ejobundi mu 2024, ndisoza mfite amanota menshi kuko nahise mbona buruse ya MINIBUMWE yo kujya kwiga muri kaminuza.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa SONARWA Life Insurance, Isaïe Muhoza yavuze ko bahisemo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi kugira ngo abakozi babo biganjemo urubyiruko bigire ku mateka ashaririye yo muri aka gace.

Ati “Uyu munsi ni igihe cyiza cyo kwibukiranya uruhare rwacu mu kurwanya no gukumira uwo ari we wese ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane abayihakana bakanayipfobya.”

Yakomeje avuga ko iyo basobanukiwe amateka mabi igihugu cyanyuzemo bibafasha gukomeza guharanira kubaka igihugu ndetse barwanya ko ibyabaye byakongera kubaho ukundi.

Ati “Uyu ni umwanya kandi wo kongera kwibuka uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, tukirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyadutandukanya ndetse tukarinda, tunasigasira ibyagezweho mu myaka 32 ishize.”

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General, Charlotte Kamanzi yashimiye ubuyobozi bw’Intara n’akarere ndetse n’imiryango y’abahoze ari abakozi ba SONARWA bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kujya kwifatanya na bo mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka ku nshuro ya 32 no gusubiza agaciro abakozi b’iki kigo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yahumurije abarokotse Jenoside, avuga ko iki gihe cyo kwibuka atari icyo guheranwa n’agahinda ahubwo ari igihe cyo gukomeza kujya imbere, guharanira kwigira no gusigasira amateka.

Yanenze bikomeye abahoze ari abayobozi ba SONARWA SA barimo Ngirumpatse Matayo na Nteziryayo Simeon bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iki kigo cyari kiyobowe na Nteziryayo Simeon, akaba yari yarasimbuye Matayo Ngirumatse bari mu Nterahamwe zikomeye zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko na mbere y’uko bicwa, abakozi b’Abatutsi ba SONARWA babanje gutotezwa, bagahozwa ku nkeke mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane mu gihe ubu buyobozi bubi bwabaga bwakoreye inama mu kigo zo gutegura no gushyira mu bikora Jenoside.

Ati “Icyo gihe bahuraga n’ibibazo bitandukanye, bagahozwa ku nkeke, bagatotezwa mu buryo bukomeye ndetse n’ibindi bibi.”

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo batigeze baheranwa n’amateka ahubwo bagakomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka ndetse no guteza imbere igihugu.

Ati “Turashimira ubutwari bukomeye no kwihangana byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imbaraga bashyira mu kwiyubaka no kubaka ubuzima bushya nubwo bafite ibikomere by’amateka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abahoze bakorera SONARWA SA.

Ati “Umuhate bagaragazaga mu kazi ka buri munsi warangiye badashoje ikivi bifuzaga kugeza kuri Sonarwa n’Abanyarwanda bose.”

SONARWA General na SONARWA Life bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Agateganyo wa SONARWA Life, Isaïe Muhoza, Umuyobozi wa SONARWA General, Charlote Kamanzi n'Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi
Ubwo SONARWA General na SONARWA Life bibukaga abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hacanwe urumuri rw'icyizere
Umuyobozi w’Agateganyo wa SONARWA Life, Isaïe Muhoza yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General, Charlote Kamanzi yanenze abahoze ari abayobozi b'iki kigo bijanditse mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rukora muri SONARWA General na SONARWA Life Insurance basabwe kwiga amateka y'u Rwanda kugira ngo barwanye abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kabandana Callixte ni we watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe muri Rukumberi kuva mu 1959 kugeza mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General, Charlote Kamanzi yanenze abahoze ari abayobozi b'iki kigo bijanditse mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Agateganyo wa SONARWA Life, Isaïe Muhoza yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ganamariya Ernestine yatanze ubuhamya bw'urugendo rukomeye yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages