Mu masaha 24 iki gitabo Barack Obama avuga ko yiyandikiye gisohotse hagurishijwe ibigera ku 890 000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, inzu ishinzwe ku gicuruza ya ‘Penguin Random House’ yemeza ko gishobora kuzaba icya mbere cyanditswe n’umukuru w’igihugu kizagurishwa cyane.
Uku gukundwa kw’igitabo cya Obama kwaturutse k’ukuba yarahishuriyemo ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe ku mukuru w’igihugu, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire y’abagenzi be yamunyuze n’itaramunyuze.
Icyo yavuze kuri Vladimir Putin
Umwe mu bayobozi bakomeye Barack Obama yagize icyo avugaho ni Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Muri iki gitabo Obama avuga Putin nk’umugabo ukomeye kandi utagira amarangamutima. Ati “Yari ameze nk’umuyobozi mu karere, uretse umwihariko w’intwaro za nucléaire n’uburenganzira bw’ibihugu bihoraho mu kanama k’umutekano. Putin mukuri yanyibukije abagabo bo muri Chicago bigeze kuyobora ishyaka ryo muri New York bakomeye, bagutse mu mitekerereze, bafite kamere itarimo amarangamutima.”
Urwibutso rwe kuri Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa
Bimwe mu byo Obama yibukira kuri Sarkozy ngo harimo ko yari afite intoki zisusumira. Ati “Yari kimwe cya kabiri Umunya-Hungary na kimwe cya kane Umuyahudi w’Umugiriki ari mugufi (yari afite uburebure bwa metero 1,65) akunda kwambara inkweto zimuzamura mu gihagararo. Yasaga nk’igishushanyo cya Toulouse-Lautrec.”
Yakomeje agira ati “Ibiganiro na Sarkozy byabaga bidashimishije ariko bisekeje, ibiganza bye bihora bisusumira. Umusemuzi we yamuhoraga iruhande asobanura icyo avuze cyose yewe n’amarenga. Mwatangiraga agushimagiza, akagera aho akarakara bikaza kurangira ubona ko yumvise ukuri kw’ibintu. Ntiyangaga kuva kw’ijambo ry’icyo yabaga ashaka ko gikorwa.”
Ibyo yibukira kuri Benjamin Netanyahu
Barack Obama asobanura Minisitiri w’Intebe wa Israel Netanyahu nk’umunyembaraga. Ati “Yari umunyembaraga, ari umuntu ufatika mu bigaragarira amaso afite imvi mu misatsi ye. Netanyahu yari umuhanga, yumva cyane ibijyanye n’ubukungu, afite igitinyiro kandi afite impano yo kuvuga icyongereza neza ndetse n’Igiheburayo".
"Netanyahu ni umuntu mwiza wita ku bintu cyane iyo biri mu nyungu ze ariko intego ye yo kuba umuyobozi urinda Abayahudi, byatumaga ahagarara ku kintu icyo ari cyo cyose cyamuhaga amahirwe yo kuguma ku buyobozi, no kuba yaramenyereye politiki ya Amerika n’itangazamakuru ryaho byamuhaga icyizere cy’uko ashobora kudahungabanywa n’igitutu cy’ubuyobozi bwabagize ishyaka ry’Aba-democraté.”
Icyo atekereza kuri Angela Merkel
Mu bandi bayobozi Barack Obama yagize icyo avugaho harimo Chancelière w’u Budage, Angela Merkel. Yavuze ko uyu mugore adata umwanya mu bidafite akamaro.
Ati “Amaso ya Merkel yari manini asa n’ubururu bwerurutse kandi yihutiraga gutangaza amarangamutima ye. Iyo yabaga arakaye, yishimye cyangwa se ababaye wabibonaga mu maso ye. Yasaga n’umuntu utagira amarangamutima byerekanaga ko adata umwanya mu bidafite umumaro, azi no gusesengura ibintu.”
Urwibutso rwe kuri Erdogan uyobora Turukiya
Yagize ati “Ku bwanjye, nabonye Erdogan nk’umuntu w’umunyakuri wanumvaga muri rusange ibyo namusabaga. Gusa iyo nabaga ndi kumwumva avuga nitegereje neza nabonye ko ubushake bwe bwo gushimangira demokarasi no kuyobora yubahiriza itegeko bwashoboraga gukurikizwa igihe cyonyine ibyo akora bimugumishije ku ntebe y’ubuyobozi.
Icyo yavuze k’uwari Perezida w’u Bushinwa, Hu Jintao
Barack Obama, muri iki gitabo avuga ko uwari Perezida w’u Bushinwa Hu Jintao yakundaga gusoma cyane inyandiko zitandukanye zabaga zateguwe igihe bagiye guhura.
Ati “Iyo mwabaga muri kuganira igihe cyose, yakundaga gusoma mu nyandiko nyinshi zateguwe, agenda afata umwanya wo gutuza ho gato ngo basemure mu Cyongereza byasaga nk’aho byabaga byateguwe mbere bikanafata umwanya kurusha ibyo yari yavuze mbere. Nahoraga nshaka kumusaba ko mu rwego rwo gucunguza uburyo umwete twajya duhererekanya impapuro tukaza kuzisoma turuhuka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!