Ubuyobozi n’abarwanashyaka ba PSD, kuri uyu wa 1 Nzeri 2018, bari bageze ku munsi wa nyuma wo kwamamaza abakandida bazabahagararira mu matora y’Abadepite, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Mu turere twose abakandida ba PSD bagiye bagaragariza abaturage imigabo n’imigambi ikubiye mu mirongo migari y’ibyo bazabagezeho bigaruka ku buvugizi, gutora amategeko ababereye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu nyungu z’abaturage.
Umukandida Uwera Pelagie, yabwiye abatuye i Kigali ko gahunda bafitiye abanyarwanda zose uko ari 41 ari nziza kandi zisobanutse icyo basaba ari ukubashyigikira mu matora nabo bakazabatumikira.
Yagize ati “Turifuza kuva mu cyiciro cy’abakandida-Depite turashaka kuba abadepite kandi ejo tariki 2 mubwire abari mu mahanga bazadutore namwe ku wa mbere tariki 3 aho muzatora murahazi, ni ku kiganza kibumbatiye ishaka ryeze kandi nimudutora tuzababera intumwa itumika.”
Umuyobozi wa PSD, Dr Vincent Biruta, yavuze ko bafite abakandida 65 bujuje ibyangombwa kandi bafite ubumenyi, ubushake n’umurava wo gukorera abanyarwanda kandi n’imigabo n’imigambi bagejeje ku banyarwanda mu turere twose isobanutse.
Dr Biruta yavuze ko aho bagiye biyamamaza hirya no hino basanze abaturage bafite inyota y’uko abadepite babegera, bakamenya ibibazo bafite bakabikorera ubuvugizi, yizeza ko abazahagararira PSD mu Nteko aricyo bazibandaho
Ati “Nibagera mu Nteko rero tubatezeho kongera agaciro mu mirimo ikorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite turashaka ko agaciro kiyongera kandi bigaturuka mu misemburo izazanwamo n’abayoboke ba PSD bazaba batowe”.
“Ibyo tubibatezeho turabyizeye bazadutorera amategeko anoze bagenzure ibikorwa bya guverinoma mu nyungu z’abaturage, begere abaturage bababaze ibyo bifuza bababwire uko babatumikira kuko nibo dukorera twese.”
Ishyaka PSD riri guhatanira imyanya 53 na FPR Inkotanyi, PL, Green Party, PS Imberakuri n’abakandida bigenga barimo Mpayimana Philippe, Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein na Nsengiyumva Janvier.
Amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 02 Nzeri muri Diaspora na tariki 3 Nzeri 2018 ku bari mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO