Uruzinduko rwe yarusoje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aherekezwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n’abandi mu bagize Guverinoma.
Uruzinduko rwa Perezida Embaló rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko yakiriwe na Perezida Kagame aho bombi bakurikiranye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije ndetse n’urw’ubucuruzi n’ubukungu.
Uwo munsi kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ibihumbi by’inzirakarengane bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Embaló yasuye igice cyahariwe inganda (Special Economic Zone) giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, asura Canergie Mellon University, uruganda rwa African Improved Foods n’urw’Abadage ruteranyiriza imodoka mu Rwanda, Volkswagen.
Perezida Embaló ubwo yaganiraga na Perezida Kagame, yavuze ko hari ibintu byinshi ibihugu byombi byakwigiranaho by’umwihariko kuba igihugu cye cyakwigira ku Rwanda uburyo bwo kwishakamo ibisubizo mu bihe bikomeye.
Perezida Umaro Sissoco Embaló yaboneyeho gutumira mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo na we azagirire uruzinduko muri Guinea-Bissau
Guinée-Bissau ni igihugu cy’ubuso bungana na kilometero kare 36,125, giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, gituwe n’abaturage basaga miliyoni 1.9. Ni igihugu cyabonye ubwigenge mu 1974 kigobotoye ubukoloni bwa Portugal.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!