00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Bufaransa ntashyigikiye ko u Rwanda rufatirwa ibihano

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 May 2026 saa 08:58
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ibihugu by’i Burayi bidakwiye kwihutira gufatira u Rwanda ibihano bishingiye ku kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarabikoze, abisaba gushyigikira ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane.

Mu ntangiriro za Werurwe 2026, Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru bazo, ibashinja guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mu gufasha ihuriro AFC/M23.

U Rwanda rwasobanuye kenshi ko rudafasha AFC/M23 kandi ko nta ruhare rugira mu guhungabanya umutekano wa RDC, rugaragaza ahubwo ko Leta y’i Kinshasa ifite umugambi wo kuruhungabanya, ibinyujije mu gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Leta ya RDC yishimiye icyemezo cya Amerika, isaba n’ibindi bihugu cyane cyane ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gufatira u Rwanda ibihano, kuko ngo ni byo bizatuma “ruhagarika gufasha AFC/M23”, kandi “rukanakura ingabo” mu burasirazuba bwa RDC.

Mu kiganiro Perezida Macron yagiranye na France 24 ubwo yari muri Kenya, yabajijwe impamvu EU yo itari gufatira u Rwanda ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo, nk’uko byakozwe na Amerika, asubiza ko u Burayi bushyigikiye ibiganiro by’amahoro.

Yagize ati “Dushimangira uruhande duhagazeho rwo gukomeza kuganira n’abo bireba bose, tunyuze muri iyi nzira nziza kandi yoroshye: kubahiriza ubwigenge n’ubusugire bwa RDC no gukurayo ingabo zose. Nta n’ubwo ari Abanyarwanda gusa bari ku butaka bwa Congo.”

Perezida Macron kandi yatangaje ko nubwo Leta ya RDC ikwiye gusubizwa ibice itakigenzura mu burasirazuba bw’igihugu, inagomba gusenya umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yatanze igitekerezo cy’uko ibihugu byo mu karere byakwifatanya mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba ibihungabanyiriza umutekano.

Perezida Paul Kagame, Macron na Félix Tshisekedi wa RDC bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, Africa Forward Summit, yabereye i Nairobi muri Kenya ku wa 12 Gicurasi 2026.

Macron yabajijwe niba yarahuye n’aba bakuru b’ibihugu kugira ngo baganire ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC, asubiza ko bahuye ariko yahuye n’umwe mu gihe kimwe, ahura n’undi nyuma kubera ko kubahuza bombi bigoye.

Yatangaje ko hakenewe ibiganiro bihuza Perezida Kagame na Tshisekedi, birimo n’abahuza bose b’ingenzi, asobanura ko ibyo ari byo u Bufaransa buharanira mbere y’ibindi byose.

Umunyamakuru yabajije Macron niba atabona ko Amerika iri kubogamira ku ruhande rumwe, asubiza ko bisa n’aho Amerika ishaka amahoro, bityo ko adatekereza ko abantu bakwiye kuvuga ko ubuhuza bw’iki gihugu bubogamye.

Ati “Nyumva, ahubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa n’izishaka amahoro, bityo rero sintekereza ko twavuga ko ubuhuza bubogamye. Uyu munsi ni bo bari kugenzura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”

Muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, mu Ukuboza uwo mwaka hasinywa andi yongerewemo ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, ariko kugeza ubu umusaruro wayo nturaboneka.

Perezida Macron yagaragaje ko mu gukemura ikibazo cyo mu karere, abantu bose bakwiye kwigengesera, kuko ibihano atari byo bishobora kuzana amahoro, ahubwo ko igikenewe ari uguhosha umwuka mubi kugira ngo u Rwanda na RDC bisubire mu biganiro, abahuza bose babifashe gukemura ikibazo.

Perezida Macron yagize ati “Ntekereza ko buri wese ahutiyeho kubera ko Abanyamerika babikoze, u Rwanda rugashyirwa ku ruhande, haba hari amahirwe make yo kumvisha u Rwanda ko rukwiye kugira politiki y’ubufatanye.”

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko mu rwego rwo gukemura muri rusange ibibazo by’umutekano byugarije akarere, Uganda, u Burundi n’ibindi bihugu bituranye bikwiye kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Perezida Emmanuel Macron amaze iminsi muri Kenya, aho yitabiriye Africa Forward Summit
Perezida Macron yatangaje ko abantu baba badakwiye kugira icyo bitega ku Rwanda mu gihe bahitamo kurushyira ku ruhande
Macron yavuze ko igikenewe kurusha ibindi ari uguhuriza u Rwanda na RDC mu biganiro by'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages