00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yihanangirije Andrew Mwenda wamwise umusaza udashoboye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 May 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yihanangirije bikomeye umunyamakuru Andrew Mwenda wamwise umusaza utagishoboye kuyobora igihugu no gufatira ibyemezo abagishyira mu manga.

Mwenda uri mu banyamakuru b’inararibonye muri Uganda azwiho kuba inshuti ikomeye y’umuryango wa Perezida Museveni kuva kera, cyane cyane umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Nubwo Mwenda agaragara hafi ya Gen Muhoozi, ajya anyuzamo akanenga ibyo abona ko bitagenda neza mu butegetsi, yifashishije itangazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga, ariko akabikora ku rugero Perezida Museveni yihanganira.

Kuva muri Mata 2026 byarahindutse kuko Mwenda yanenze byeruye Perezida Museveni, amwita umuntu ushaje ku mubiri no mu mutwe, ku buryo asigaye atekerwa imitwe, agasesagura amafaranga ya Leta uko yiboneye.

Tariki ya 13 Gicurasi, Mwenda yagize ati “Ikintu kimwe nabonye kuri Perezida Museveni imyaka myinshi ni uko hari ikinyuranyo gikomeye cy’ibyo avuga n’ibyo akora. Iyo avuga, arakwemeza. Iyo akora, urumirwa.”

Mu butumwa bukomeye busubiza Mwenda, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026 Perezida Museveni yabwiye uyu munyamakuru ko nubwo afite imyaka 82, agifite ubushobozi bwo kurwanira Uganda no kwirwanaho, akoresheje Bibiliya, imbunda ya AK-47 n’ikaramu.

Perezida Museveni yabwiye Mwenda ko anenga imishinga ya Leta itaragenze neza ariko akirengagiza indi ihagaze neza cyane nk’uw’uruganda Kiira Motors ruteranya imodoka zo mu byiciro bitandukanye kugeza kuri buses zitwara abagenzi.

Yagize ati “Ufite isoni, ntugerageza kuvuga kuri Kiira Motors kubera ko isebya abakozi b’abafite amatwara ya gikoloni nka Mwenda. Inkorabusa nka Andrew Mwenda zihora zisakuza zivuga ibinyoma, zivuga ko ziri kurokora amafaranga ya Leta agendera mu mishinga iri mu bihombo.”

Museveni yavuze ko abantu nka Mwenda bigira nk’aho baharanira inyungu z’igihugu bakorana neza n’abafite amatwara ya gikoloni bashaka ko Afurika ikomeza kohereza mu mahanga ibikoresho bidatunganyije, bifite agaciro gake cyane ugereranyije n’ibitunganyije.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo aba ashaje, adashoboye, atari guhagarika iyoherezwa mu mahanga ry’ibicuruzwa bidatunganyije, icyemezo cyatumye Uganda igira inganda 10 zitunganya Zahabu.

Ati “Ubu muri Uganda hari inganda 10 zitunganya Zahabu. Zahabu Uganda yohereza mu mahanga yageze kuri miliyari 7,48 z’Amadolari.”

Museveni yahishuye ko Mwenda yahabwaga umwanya, akagirana n’abayobozi ibiganiro by’ibanga, ndetse akanitabira inama y’abaminisitiri ariko amaherezo byose akabishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Mwenda ashobora kuba adashimishwa n’uko iterambere rya Uganda rizamuka ku kigero cya 6,3% ku mwaka kuko ngo kuva kera uyu munyamakuru yagiye yitambika imishinga ikomeye yari gutuma ubukungu butumbagira.

Yasobanuye ko mu 2003, Uganda yari ifitanye n’ikigo American Energy Service amasezerano yo gutera inkunga umushinga w’amashanyarazi wa Bujagali, ariko ko Andrew Mwenda yayadobeje.

Ati “Ariko imivumo y’inkoko ntiyica igisiga. Banya-Uganda, ntimwite kuri Andrew Mwenda. Bahora bashaka kudobya iterambere ryacu n’impinduka turangamiye.”

Museveni yatangaje ko hari byinshi byagezweho byo kwishimira birimo kongera umukamo ukava kuri litiro miliyoni 200, zikagera kuri miliyari 5,3, gushinga uruganda rw’umutobe, iz’imbuto, iz’amavuta yo guteka, urw’ikawa n’urw’ibyuma kandi ngo izo zose ntizishimisha Mwenda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yemeye ko hashobora kuba ikosa mu kuzamura urwego rw’inganda no mu bindi byemezo, ariko ko kugerageza ari byiza kurusha gukora ibyifuzwa n’abafite amatwara ya gikoloni.

Yibukije Abanya-Uganda ko ubwo we n’abandi barwanyi b’ingabo za NRA batangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, bagerageje kurasa ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, ubwa mbere n’ubwa kabiri biranga, ubwa gatatu birakunda.

Ati “Gutsindwa twiga amasomo ni intsinzi. Mu Banyankole, iyo umwana ari kwiga kugenda, akagwa hasi, tumutera agatege…Ntidukora ibyo Mwenda ari gukora, avuga ko ‘Umwana atazahaguruka’. Aho waba ubaye umuteramwaku.”

Museveni yagaye Andrew Mwenda ashinja gukorana na ba gashakabuhake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages