00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yifuza ko ibiganiro bya Luanda byakomeza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 January 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko ibiganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari gishakirwe umuti urambye.

Mu kiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola akaba n’umuhuza w’u Rwanda na RDC, cyabereye i Paris kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, Macron yagaragaje ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira ibi biganiro.

Yabwiye Perezida Lourenço ati “Gahunda y’amahoro mwatangije ikwiye gukomeza kandi turasaba ko ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bikomeza. U Bufaransa nk’umufatanyabikorwa wa hafi, bushyigikiye ubwo buhuza n’izo ntambwe z’amahoro.”

Perezida Lourenço yatangaje ko nk’umuhuza, ari gukora ibishoboka kugira ngo intambara zimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RDC zihagarare ndetse u Rwanda na RDC byongere bibane mu mahoro.

Aba bakuru b’ibihugu batanze ubu butumwa nyuma y’aho gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro yagombaga guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC isubitswe tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Iki gikorwa cyasubitswe nyuma y’aho intumwa z’u Rwanda n’iza RDC ku rwego rw’abaminisitiri, tariki ya 14 Ukuboza zinaniwe kumvikana ku kuba Leta ya RDC yaganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mbere y’uko ibi biganiro bihagarara, u Rwanda, RDC na Angola byari byaremeranyije kuri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.

Mu kiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, cyabaye kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko Leta ya RDC nta bushake ifite bwo gukemura ibi bibazo.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange gikwiye gukemurwa n’abafite ubushake, batari abajya kwifotoreza i Luanda gusa.

Perezida Lourenço yatangaje ko yifuza ko uburasirazuba bwa RDC bubona amahoro
Perezida Macron yatangaje ko ibiganiro bya Luanda bikwiye gukomeza kandi ko u Bufaransa bubishyigikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .