Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Amb. Johan Borgstam.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko aba bombi baganiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026.
Ibiganiro byabo byibanze ku bigezweho mu Karere, birimo no gushakira umuti ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashingiwe ku mpamvu muzi zabyo, no kwimakaza inzira irambye iganisha ku mahoro n’umutekano.
Ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bimaze imyaka myinshi icyakora byafashe indi ntera mu myaka nk’itanu ishize ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano.
Ni umutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakunze kugirirwa nabi, bagatotezwa ndetse bakicwa ubutegetsi bwa RDC bubigizemo uruhare.
AFC/M23 yararwanye ihangana n’ihuriro ry’ingabo za RDC ibohora ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gukemura aya makimbirane hashyizwe umukono ku masezerano atandukanye ariko ikibazo kikaba RDC itubahiriza na rimwe ibyo iba yariyemeje ahubwo igakomeza kwica abaturage bayo ntacyo yitayeho.
Kuva mu 2000 hamaze gushyirwa umukono ku masezerano atari munsi ya 10 yiyongera ku ya Washington n’aya Doha avugwa ariko ikibazo kikaba kigihari.
Ibyo byiyongera ku myanzuro y’Inama y’Umuryango w’Abibumye Ishinzwe Ubutekano irenga 20 yemerejwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari icyicaro cya Loni.
Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayoboye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC ku wa 4 Ukuboza 2025 ariko nta kintu na kimwe cyari cyakorwa mu gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
U Rwanda rugaragaza ko mu gihe umutwe wa FDLR waba usenywe na rwo ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Ku rundi ruhande RDC na AFC/M23 na byo biheruka gushyira umukono ku bigomba kubahirizwa ubwo bahuriraga mu Busuwisi nubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kwinangira ku gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!