00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Guterres wa Loni baganiriye ku birimo umutekano muke muri RDC

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2025 saa 05:21
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banagaragaza ko gikeneye igisubizo cya politike.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025.

Byakomeje bitangaza ko abayobozi bombi baganiriye ku buryo hakenewe igisubizo cya Politiki ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC hagati y’impande zose bireba.

Itangazo ryakomeje riti “Baganiriye kandi ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano muri RDC hagati y’impande bireba. Perezida Kagame yashimangiye umuhate w’u Rwanda mu bijyanye n’uko hafatwa umwanzuro ushingiye ku mahoro, kandi ugamije gukemura ku buryo burambye impungenge z’u Rwanda zimaze igihe ku mutekano warwo.”

Ikibazo cy’intambara ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) gikomeje gufata indi ntera.

Kugeza ubu uyu mutwe wigaruriye Umujyi wa Goma n’ibice bitandukanye muri Kivu ya Ruguru.

Ubutegetsi bwa RDC bwakunze gushinja u Rwanda kuba inyuma ya M23 no kuyitera inkunga mu ntambara ihanganyemo n’ingabo za Leta n’imitwe bifatanyije.

Uretse kurushinja gufasha M23, RDC inashinja u Rwanda kuba rufite ingabo ku butaka bwayo ndetse nta na rimwe abayobozi b’icyo gihugu bahwemye kurusabira ibihano ku ruhando mpuzamahanga nubwo bikomeje gufata ubusa.

U Rwanda rwakunze guhakana kenshi ko nta bufasha ruha umutwe wa M23, ahubwo rugaragaza impungenge ruterwa no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bwarahisemo kwifatanya n’abajenosideri bari muri FDLR, Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro b’Abanyaburayi n’ingabo za SADC mu mugambi wo gushaka kurutera.

Mu gihe hakomeje gutekerezwa inzira zishobora kwifashishwa mu gushaka igisubizo, umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko ufite gahunda yo gukomeza kurwana ukagera i Kinshasa ndetse ugakuraho ubutegetsi buriho.

M23 ariko yemera ko mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwakwemera ibiganiro wahagarika imirwano hagamijwe gushaka igisubizo kirambye nubwo bisa n’aho Perezida Tshisekedi atabikozwa.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC na EAC na bo baherutse kugaragaza ko ubuyobozi bwa RDC bukwiye kuganira n’umutwe wa M23 mu gushakira hamwe igisubizo ku mahoro arambye.

Aba bayobozi bagaragaje ko hakenewe igisibizo cya Politiki ku bibazo by'umutekano muke byo muri RDC
Perezida Kagame yagiranye ibiganino n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku birimo n'ibibazo bya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .