00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Abahabwa amahirwe yo gusimbura Minisitiri w’Intebe Barnier bumva u Rwanda bate?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 December 2024 saa 04:27
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa tariki ya 4 Ukuboza 2024, yatakarije icyizere Guverinoma ya Michel Barnier yari imaze amezi atatu, nyuma y’aho akoresheje ububasha bwihariye ahabwa n’Itegeko Nshinga akemeza iyongezwa ry’amafaranga y’ubwiteganyirize hagamijwe kuziba icyuho mu ngengo y’imari ya Leta.

Icyemezo cya Barnier cyarakaje abagize Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, cyane ko ari bo basanzwe bemeza imishinga y’amategeko n’ingengo z’imari, bitabaye ngombwa ko hifashishwa ububasha budasanzwe.

Mu gihe Barnier n’abagize Guverinoma basabwa kwegura, hari urutonde rw’abanyapolitiki ibinyamakuru byo mu Bufaransa biha amahirwe yo kuvamo uzaba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, hashingiwe ahanini ku bunararibonye ndetse n’ubushobozi bafite.

Abahabwa amahirwe menshi ni bane ari na bo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, aho turebera hamwe icyo batekereza kuri politiki y’u Bufaransa ku Rwanda, cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Roland Lescure

Lescure w’imyaka 58 y’amavuko yabaye Minisitiri wihariye ushinzwe inganda n’ingufu kuva muri Guverinoma ya Elizabeth Borne kugeza mu ya Gabriel Attal. Kuva muri Nyakanga 2024, ni Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

Uyu munyapolitiki wo mu ishyaka Renaissance (ryahoze ari En Marche) ni umwe mu Bafaransa bashyigikiye Perezida Emmanuel Macron nyuma yo kugaragaza ko yicuza kuba igihugu cye cyaratereranye Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na France TV, Lescure yatangaje ko ubutumwa bwa Perezida Macron ari ingenzi cyane, kandi ko bwamukoze ku mutima nk’Umufaransa, agira ati “Kugira ngo dukomeze urugendo, tugomba kwemera amakosa twakoze mu gihe cyashize. Ntekereza ko iki ari igihe cyo kwemera uruhare rwacu.”

Perezida Macron na Lescure bagarukaga ku buryo Leta y’u Bufaransa yahaye intwaro Leta y’u Rwanda mu gihe yabonaga ko iri gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no mu gihe cya Jenoside ubwo bicwaga ikabatererana.

Roland Lescure yishimiye ko Perezida Macron yemeye ko Leta y'u Bufaransa yatereranye Abatutsi

François Bayrou

Ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma y’u Bufaransa, mu gihe Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu Rwanda. Uyu musaza w’imyaka 73 yashinze ishyaka ’Mouvement Democrate’, akaba umwe mu Bafaransa b’abahezanguni batemera uruhare rw’igihugu cyabo muri aya mateka.

Muri Gicurasi 2021, Perezida Macron yagiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, akomeza abarokotse, anasaba imbabazi ku bwo kuba igihugu cyabo cyaratereranye Abatutsi.’

Bayrou ni umwe mu bamaganye ijambo rya Perezida Macron, agaragaza ko ntacyo u Bufaransa bukwiye kwicuza kuko ngo nta ruhare bwagize muri Jenoside, ati “Nihaboneka ibimenyetso, u Bufaransa buzavuga ko icyo gihe habayeho amakosa, ariko ntabwo nkunda politiki yo gusaba imbabazi.”

Uyu munyapolitiki, mu kiganiro yagiranye na France TV muri Kamena 2021, yagaragaje ko amakuru afite yayahawe na François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995, mu biganiro bagiranye kenshi.

François Bayrou ni umuhezanguni wanenze Perezida Macron ko yasabye Abanyarwanda imbabazi

Bernard Cazeneuve

Cazeneuve yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 2016 kugeza mu 2017, ku butegetsi bwa François Hollande. Yanabaye muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yari iyobowe na Paul Quilès, yari ishinzwe gukora iperereza ku ruhare rwa Leta ya Mitterrand ku Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Cazeneuve w’imyaka 61 y’amavuko ni umwe mu banyapolitiki bashyigikiye raporo ya Prof Vincent Duclert ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994, agaragaza ko ariko ukuri gukubiyemo kutuzuye.

Nk’uko inkuru y’ubusesenguzi Le Monde yasohoye ku wa 17 Gicurasi 2021 ibivuga, Cazeneuve yagize ati “Raporo ya Duclert ni umusanzu ku kuri kw’ibyabereye mu Rwanda, ariko si ukuri kose.”

Cazeneuve yashimye umusanzu Prof Duclert n’itsinda rye batanze muri iri perereza na Leta y’u Bufaransa yabemereye gusuzuma inyandiko za Leta zo kuva mu 1990 kugeza mu 1994, agaragaza ko ahasigaye ari ah’abashakashatsi n’abakora iperereza kugira ngo bashakishe ukundi kuri.

Bernard Cazeneuve yemera ko raporo ya Duclert irimo ukuri, ariko ko hari ukundi kuri kuburamo

Bruno Retailleau

Retailleau yabaye umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, aba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Guverinoma ya Barnier, kuva muri Nzeri 2024.

Mu gihe yari ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano, yagaragaje ko ashaka kongera imbaraga mu gukemura ikibazo cy’abimukira batemewe n’amategeko baturuka by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Kugira ngo abigereho, yagaragaje ko Guverinoma y’u Bufaransa izakorana n’ibihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi nka bimwe mu byo aba bimukira baturukamo berekeza ku Kirwa cya Mayotte, kugira ngo biyifashe kubakumira.

Hari abandi nka Sebastien Lecornu usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo, Catherine Vautrin wabaye Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage inzego muri Guverinoma ya Barnier na François Baroin wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere ku bwa Jacques Chirac na Minisitiri w’Imari ku bwa Nicolas Sarkozy, na bo bahabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya.

Bruno Retailleau ashaka gukorana n'u Rwanda, RDC n'u Burundi mu gukumira abimukira batemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .