00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyerere yasize atanze umuti ku ndwara irembeje Congo, Tshisekedi yica amatwi

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 3 January 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka 27 irwaye igisebe cy’umufunzo, nyamara umuti w’icyo gisebe gishaka kuyica amaguru waravumbuwe ukanemezwa n’abahanga indwara ikimara kugaragara.

Ushatse wavuga ko Congo imaze imyaka isaga 27 ku makarita y’Isi igaragazwa nk’ifite igice cy’Iburasirazuba, ariko mu ngiro ntacyo ifite kuko cyabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, kugeza ubwo ubu habarwa isaga 250.

Umuzi wa byose watangiye ubwo Congo icyitwa Zaïre yemeraga kwakira abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ikabatuza, ikanabaha aho kwitoreza, ngo bazagaruke gusoza Jenoside.

Yakomeje kurera iyo mungu biva kuri ALIR bigera kuri FDLR ihari uyu munsi, kugeza ubwo Perezida Felix Tshisekedi yiyemereye ku mugaragaro ko akorana na yo ndetse yiteguye gufasha uwo mutwe gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Ntibyarangiriye aho, Tshisekedi yiyemeje kwica amatwi ku majwi yose amusaba kuganira n’umutwe wa M23 uharanira ko abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’igihugu, bahabwa uburenganzira n’umutekano nk’iby’abo mu bindi bice bya Congo.

Byose Tshisekedi yabiciye amazi ku mugani w’ab’ubu, ahubwo ingabo ze azohereza mu bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, abo ingabo zitagezeho abashumuriza abaturage bagenzi babo, bumvishijwe ko uvuga Ikinyarwanda muri Congo ari umunyamahanga.

Nubwo Congo igitegereje ibizava mu matora, amahirwe menshi ni uko Tshisekedi azatorwa, byaba ari ukuri cyangwa atari ko. Igiteye inkeke ni ukumenya ngo naramuka atowe, intambara ingabo ze zimazemo imyaka ibiri na M23 izagana he?

Kuganira byo ntibirimo kuko Tshisekedi yabivuze kenshi, ubwo igishoboka ni intambara noneho yagutse nyuma y’aho M23 yihurije mu ihuriro rishya ‘Alliance Fleuve Congo’.

Ikigaragara cyo umwaka wa 2024 ushobora kutaryohera Congo cyangwa se Tshisekedi utibagiwe n’abaturage bamwe na bamwe, kuko ibyatuma intambara n’imvururu bifata indi ntera byo bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Nubwo bimeze bityo, umuti w’ibibazo bya Congo Mwalimu Julius Nyerere wayoboye Tanzania, yawutanze kare bigitangira.

Mu 1996 nibwo ibi bibazo byari bitangiye, Congo icyitwa Zaïre iyobowe na Mobutu Sese Seko. Icyo gihe abari bibasiwe cyane ni Abanyamulenge nubwo n’abavuga Ikinyarwanda mu bindi bice by’u Burasirazuba batari borohewe n’Interahamwe zari zimaze imyaka ibiri zihageze.

Mu nama yabereye i New York mu Ukuboza 1996 igategurwa n’Umuryango International Peace Academy, Nyerere yavuze ko ibibazo by’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari bitezwa na Congo, kandi ari yo inakwiriye gufata iya mbere ikabikemura.

Nyerere ufatwa nk’intangarugero mu bayobozi Afurika yagize, icyo gihe yavuze ko gufata abavuga Ikinyarwanda muri Congo bakitwa abanyamahanga, ari ikosa rikomeye.

Ati “Bahoze batuye hariya na mbere y’igabanywa ry’imipaka. Nta Guverinoma n’imwe ifite uburenganzira bwo kubima ubwenegihugu.”

Mu Bavuga Ikinyarwanda muri Congo, harimo abakomoka ku bavuye mu bice byahoze ari u Rwanda bagenda bajyanywe n’Ababiligi gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi.

Nyerere yavuze ko abo na bo udashobora kubabwira ngo basubire iwabo kandi batahazi kuko hashize igihe.

Ati “Ntabwo wabasubiza mu Rwanda kuko ntibazi aho abakurambere babo baturutse.”

Inama za Nyerere ntabwo Mobutu yigeze azumva, ibyatumye ahirikwa ku butegetsi mu mwaka wakurikiyeho, bikozwe n’inyeshyamba zari ziyobowe na Laurent Desiré Kabila.

Icyakora na we amaze kujya ku butegetsi ibitekerezo byarahindutse, abamufashije kujya ku butegetsi arabahinduka abahindura abanyamahanga, intambara zo kwirwanaho zitangira ubwo.

Ikosa ababanjirije Tshisekedi bakoze niryo akomeje gusubiramo ndetse kuri iyi nshuro ho bisa n’ibyakajije umurego, kuko imvugo zibasira abavuga Ikinyarwanda muri Congo zarushijeho kwiyongera, zigahabwa umugisha n’inzego za Leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages