00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abashaka guhindura u Rwanda uko bashaka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 February 2026 saa 05:07
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta muntu ushobora guhindura igihugu nk’u Rwanda uko ashaka kuko atari we wakiremye, yibutsa Abanyarwanda ko nta muntu ukwiye kubashuka ngo babeho uko ashaka.

Yabigarutseho mu masengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast, yabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, abera muri Kigali Convention Centre.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini n’amatorero n’urubyiruko.

Kuri iyi inshuro yari afite insanganyamatsiko yo kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.

Perezida Kagame yashimye uko Rwanda Leaders Fellowship ifasha mu guhuza indangagaciro za gikirisitu, politiki n’ubuzima busanzwe.

Yashimye ko amasengesho yo gusengera igihugu yahujwe n’Umunsi w’Intwari kandi ari ibintu byiza kandi by’ingenzi.

Yavuze ko igihugu kimera neza ari uko abantu n’umuryango muri rusange bameze neza, bityo ko kubaka umuryango ari ingenzi cyane.

Ati “Iyo kimwe kitameze neza ikindi ntikimera neza. Iyo tutameze neza nk’abantu ku giti cyacu, ntabwo imiryango yacu cyangwa iyo dukomokamo imera neza nk’uko biba bikwiye. Iyo umuntu n’umuryango bitameze neza sinumva ukuntu igihugu cyamera neza.”

Yibukije Abanyarwanda ko ari ibiremwa by’Imana bifite umwihariko, bityo buri wese akwiriye kunyurwa n’uwo ari we aho gushaka kubaho cyangwa guhinduka undi muntu.

Ati “Ntuzakore ikosa ngo wisangemo ko ukwiriye kuba undi utari wa wundi uri. Ukwiriye kuba uko uri, uko waremwe. uko waremwe ni ukwawe, reba uko waguhindura ukakugira neza. Ariko n’undi afite uko yaremwe, wishaka kuba nka wa wundi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo hari ibyiza abantu bashobora kwigira ku bandi ariko “ntushobora gutekereza kuba nka wa wundi ushima, ahubwo umwigiraho ukarushaho kuba mwiza, muzima uko umeze wowe ubwawe.”

Perezida Kagame yashimangiye ko uko umuntu utamuhindura ngo abe undi, ariko n’igihugu gikwiye kubaho, aboneraho gukurira inzira ku murima abatekerezaga kugira u Rwanda uko bo barwifuza.

Yakomeje ati “Ntushobora gufata igihugu nk’u Rwanda ngo ugihindure uko ushaka kuko si wowe wakiremye. Ntabwo wamfata ngo umpindure uko wowe ushaka kuko ntabwo ari wowe wandemye. Intege nke rero akenshi aho zituruka, ni ku kutemera uko uri, uko waremwe ngo noneho ugende uguteza imbere ugashaka inzira y’ubusamo. Hakaza ukubeshya ngo wowe ukwiye kumera utya akaba ari byo utangira guharanira ubwo kaba kabaye.”

“Twebwe nk’igihugu uko kabaye turakuzi. Andi masomo waba ukeneye se ni ayahe? Usibye ibyo wabonye, ibyakubayeho, n’ingaruka zabyo.”

Yagiriye inama abitabiriye ayo masengesho, by’umwihariko urubyiruko kwirinda kuzasimbuka intambwe bashaka kumera nk’abo babonye hirya no hino ku Isi, ariko abasaba ko bitababuza kwiga ibyiza babona abandi bakora.

Ati “Ibyo mubona, ibyo mushima, ntimuzagire ubwo mutekereza gushaka gusimbuka ukava ku cyo uri cyo ukajya ku kindi wabonye hafi. Ntabwo kiramba. Ibyo ntabwo biramba ariko n’iyo byaramba ni nko kubaho utariho. Ibyo bishingira ku ko twemera, no muri ibi by’imyemerere y’amadini ariko bikanashingira no ku muco.

Yashimangiye ko hari byinshi abantu bakwigira ku bandi, ko hari amasomo Abanyarwanda bahaha mu mahanga akabafasha kubaka igihugu cyabo kigatera imbere ariko ko u Rwanda rudashobora guhinduka ikindi gihugu.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, aganira na Pasiteri Antoine Rutayisire
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, akurikiye impanuro z'umukuru w'igihugu
Umuyobozi wa Foursquare Church, Bishop Masengo Fidel, yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
Amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana asanzwe ari ngarukamwaka
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yumva amashimwe y'Abanyarwanda
Abitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu basabwe kwirinda gushaka kubaho nk'abandi bantu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, na we yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf, aganira n'umwe mu bitabiriye amasengesho mbere yo gutangira
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye aya amasengesho, aha yari akurikiranye indirimbo z'abaririmbyi ba Chorale de Kigali
Umuyobozi Mukuru wa ECOBANK Rwanda PLc, Umutoni Carine, mu bitabiriye National Prayer Breakfast
Pasiteri Antoine Rutayisire n'umugore we bari mu masengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana
Minisitiri w'Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, mu bayobozi bakuru bitabiriye amasengesho
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yifatanya n'abaririmbyi kuririmba
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura na Mama Urwagasabo TV, Mutesi Scovia mu bitabiriye amasengesho
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yashimiye Perezida Paul Kagame witabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
Ndayisenga Félicien yashimiye Imana yahaye u Rwanda abayobozi beza
Umunyamerika, Maj Gen (Rtd) Julie Bentz, yatanze inyigisho zigaruka ku kubaka umuryango utekanye
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ushobora gufata igihugu nk'u Rwanda ngo agihindure uko ashaka
Perezida Kagame yasabye abitabiriye amasengesho kwirinda kubaho batariho, birinda gushaka kubaho nk'uko abandi babayeho

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages