Ku wa 25 Mata 2025 ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano agena “amahame y’ibanze" mu gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke cyugarije Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, bafashijwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
U Rwanda rwagaragaje ko ayo masezerano yashyizweho umukono ari ikimenyetso cy’impinduka nziza mu biganiro biganisha ku mahoro no gukemura ikibazo mu buryo burambye.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko isinywa ry’ayo masezerano ryerekeza ku gukemura ibibazo mu buryo burambye, ashimangira ko nta ruhande rugomba guca inzira y’ubusamo mu ishyirwa mu bikorwa rya yo.
Ati “Isinywa ry’aya masezerano agena amahame ngenderwaho mu kugarura amahoro bikozwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC, bafashijwe n’Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, rishimangira impinduka ikomeye mu biganiro birebana no gukemura ikibazo mu Burasirazuba bwa RDC, mu buryo burambye.”
Yakomeje ati “Nta nzira z’ubusamo, impande zose zigomba gukora akazi gakomeye kugira ngo bishyirwe mu bikorwa uko bikwiye. U Rwanda rwiteguye amasezerano y’amahoro azakemura ibibazo byose by’ingenzi birimo ibijyanye n’umutekano, imiyoborere, no guteza imbere ubukungu bw’Akarere.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko amasezerano yasinywe ari urugendo ruganisha ku masezerano y’amahoro arambye, ndetse ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro byagizwemo uruhare na EAC na SADC hamwe na Qatar.
Ati “Intumbero yacu ni ukugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba. Nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.”
Ku rundi ruhande kandi mugenzi we wa RDC, Kayikwamba Wagner, yemeje ko isinywa ry’amasezerano ritanga icyizere atari hagati y’ibihugu gusa ahubwo no ku baturage bamaze igihe kinini bategereje amahoro.
Yavuze ko icyizere kigomba kubakwa hagati y’impande zombi, bikabyutsa imikoranire ifatika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!