Iri jambo ryinjijwe mu mategeko ya RDC tariki ya 26 Ukuboza 2022, bisobanurwa ko hazajya hibukwa Abanye-Congo bishwe kuva mu 1996. Nyuma y’umwaka, Perezida Félix Tshisekedi yayoboye umuhango wa mbere wo kwibuka ‘genocost’, mu 2025 afungura urwibutso rwayo i Kinshasa.
Ku wa 2 Kanama 2026, ubwo Perezida Tshisekedi yayoboraga umuhango wo kwibuka ‘genocost’ ku nshuro ya kane wabereye ku rwibutso rwubatswe i Kinshasa, yashinje u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri RDC mu myaka 30 ishize.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro ‘Agasaro Kaburaga’, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko iyo Leta ya RDC yibuka ‘genocost’ iba yigiza nkana kuko ahubwo ari yo ikwiye kubazwa ibikorwa byibasira Abatutsi yashyigikiye tariki ya 2 Kanama 1998 no mu bindi bihe.
Yagize ati "Biriya Congo ikora ni ukwigiza nkana. Ndagira ngo nibutse ko itariki ya 2 Kanama 1998, iyo tariki bafata ngo ni iyo kwibuka genocost, ibyabaye muri Congo ahubwo ni agahomamunwa. Cyane cyane i Kinshasa, aho Abatutsi bibasiwe ku mugaragaro, bagakurikiranwa, bagakubitwa mu kivunge, bamwe bagafatwa bari hejuru y’amateme bakabajugunya hasi. Ibyo ni ibintu n’amafoto ndetse na za videos zigaragaza."
Nduhungirehe yavuze ko uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC icyo gihe, Abdoulaye Yerodia Ndombasi, yavugiye mu ruhame ko Abatutsi ari nk’ibishingwe na microbes zigomba kurandurwa n’Abanye-Congo mu buryo bunoze, kandi ko ibyo byatumye u Bubiligi bumushyiriraho impapuro zo kumufunga ariko ko Leta ya RDC ntacyo yabikozeho.
Ndombasi yapfuye tariki ya 19 Gashyantare 2019. Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko Perezida Tshisekedi yategetse ko ashyingurwa mu cyubahiro, nyamara ubutabera bw’u Bubiligi bwaramukurikiranyeho ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Minisitiri Nduhungirehe ati "Urumva rero ko ibyo Congo irimo ikora, bazana ngo ikintu cyitwa genocost kidateganywa n’amategeko ayo ari yo yose mpuzamahanga ari ukwigiza nkana, ari ugushaka kwigira inzirakarengane kandi ari bo kibazo. Guverinoma ya Congo imaze imyaka myinshi yibasira Abatutsi ndetse n’ubu ngubu tuvugana akaba ari ko bimeze."
Tariki ya 26 Kamena 2026, Leta ya RDC yareze u Rwanda muri rukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ), irushinja ibyaha bya bya Jenoside ivuga ko byakozwe kuva mu 1996 kugeza ubu. Ibi birego biri muri gahunda y’ubukangurambaga bwayo bwo kwemeza Isi ko Abanye-Congo bakorewe genocost.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Leta ya RDC idakwiye kuvuga ijambo ‘genocost’ kandi ikomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati "FDLR ni umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda. Ntabwo rero waba uvuga ngo urarira kubera Jenoside kandi ukorana n’umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda kandi n’uwo mutwe."
Kugeza ubu nta gihugu kirashyigikira ibikorwa byo kwibuka ‘genocost’ muri RDC, nta n’ikirafasha ubutegetsi bw’iki gihugu mu kwamamaza ubukangurambaga bwabwo bwo kuyimenyekanisha mu muryango mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!