00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ibitangaza, Abanyarwanda twagizemo uruhare- Gen Nyamvumba ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 April 2025 saa 02:34
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yagaragaje ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ari nk’ibitangaza ariko Abanyarwanda ubwabo bagizemo uruhare.

Yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wo muri Tanzania wamubajije ku rugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko Abanyarwanda babashije gukira ibikomere no kongera kubaka igihugu.

Amb. Gen Patrick Nyamvumba wari mu ngabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko urugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere ari rwo rwahise rutangira nyuma yo kuyihagarika kugira ngo Abanyarwanda bongere kubana kandi ko rutari rworoshye.

Yagaragaje ko Ingabo za RPA zikimara guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nta gikorwa remezo na kimwe igihugu cyari gisigaranye kuko byari byarangijwe bikomeye, bityo byasabaga guhera ku busa.

Ati “Mu by’ukuri mu 1994, Umujyi wa Kigali wari wuzuye imirambo. Icya mbere twakoze tukimara gufata igihugu kwari ugusukura umujyi, dukuraho iyo mirambo. Twabonaga imbwa n’inkongoro zirya abapfuye. Rero iyo ufite iyo shusho y’igihugu kimeze gityo, kidafite ibikorwaremezo[…]ahashize hacu hari habi cyane.”

Yavuze ko nyuma y’imyaka 31, iterambere igihugu kimaze kugeraho rigaragarira buri wese, kuri we abona ari nk’ibitangaza ariko byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda.

Ati “Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nta kindi kintu twasigaranye, nta rwego na rumwe twari dufite rukora. Rero iyo wibutse aho twari turi mu myaka 31 ishize, ukareba aho turi uyu munsi, tubibona nk’ibitangaza, ariko ni ibitangaza twagizemo uruhare.”

Gen Nyamvumba yasangije uwo munyamakuru inkuru y’uko hagati ya 2009 na 2008 yafashije abana be gukora umukoro wo mu rugo w’Imibare, yifashishije telefoni ye, akababwira ko ari abanyamahirwe kuba bari mu gihe abantu bashobora kuzifashisha ariko bo ntibumve ko ari ibintu bihambaye.

Ati “Abana banjye baje mu rugo bavuye mu ku ishuri ariko bari bafite umukoro. Bansabye ko nabafasha gusibiza ikibazo cy’Imibare bari bahawe ariko icyo gihe sinibukaga inzira zo kugisubiza. Nafashe telefoni yanjye ndabireba hanyuma mbaha inzira bari bunyuremo. Nyuma narababwiye nti mufite umugisha kuko uyu munsi nshobora gukora ibi, ariko se mwamenya ko hari igihe iki gihugu cyabayeho kidafite na telefoni? Barandeba baraseka cyane bati ariko ubwo papa ni gute mwabagaho mudafite telefoni.”

Yagaragaje ko hari igihe u Rwanda rutari rufite ihuzanzira rya telefoni, rudafite umuriro w’amashanyarazi ariko kuri bo ntibashoboraga kubyumva, bitewe n’intambwe imaze guterwa.

Gen Nyamvumba yemeza ko nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buringaniye mu 2035 no kugera ku iterambere mu 2050 kandi ko ari ibintu bishoboka kugerwaho.

Ati “Dutekereza ko bishoboka, twarabibonye mu 1994, umusaruro mbumbe w’Igihugu wari hafi miliyari 3$, ubu urarenga miliyari 15$ rero urumva ko twabikubye inshuro zirenze enye…Hamwe no gukora cyane no gushora imari, twabonye abantu barenga miliyoni bikuye mu bukene mu myaka 20 ishize, rero birashoboka kandi twabonye n’ibindi bihugu birimo ibyo mu Burasirazuba bw’Isi byabashije kubigeraho kandi twese turi abantu. Dushobora kuba tudaturuka ku migabane imwe ariko muri twe dufite ubwonko bumwe, dufite uwo muhate, icyerekezo n’ubuyobozi buzabitugezaho kandi icyo ni nacyo cyifuzo cyanjye.”

Gen Nyamvumba yabaye Minisitiri w’Umutekano mu gihugu kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza muri Mata 2020.

Tariki 23 Kamena 2013 yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga, icyo gihe Gen Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), aho yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997 n’indi myinshi yagiye ahabwa mu bihe binyuranye.

Amb. Gen Nyamvumba yagaragaje ko iterambere ry'u Rwanda mu myaka 31 ishize ari nk'ibitangaza ariko Abanyarwanda bagizemo uruhare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .