00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo batwubaha, ntibanadutinya ahubwo badutera ubwoba- Umwanditsi Murashi ku myitwarire y’u Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 April 2025 saa 07:29
Yasuwe :

Umwanditsi akaba n’umuhanga mu by’amateka, Murashi Isaïe, yagaragaje ko kuva mu ntangiriro u Bubiligi n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nta mubano muzima ushingiye kuri dipolomasi bijya bigirana n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubera agasuzuguro, guharanira inyungu zabyo gusa no gushaka gutegeka ibyo byifuza ko bikorwa, ari na byo byanatumye u Rwanda ruca umubano n’u Bubiligi.

Ku wa 17 Werurwe 2025 u Rwanda rwaciye umubano n’u Bubiligi, kubera ko “yaba mbere no gihe cy’amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.”

U Bubiligi bwatangiye gukoloniza u Rwanda mu 1916, u Budage bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi. Mu 1917, Ababiligi bahise bahindura imitegekere y’igihugu, bashyiraho ibihano bikomeye birimo ikiboko, banatangiza amoko bahimbiye Abanyarwanda.

Mu 1930 bakoreye Abanyarwanda indangamuntu yitwaga ‘Ibuku’ bashyiramo amoko, ndetse ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri burabikurikiza kugeza habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanditsi n’umuhanga mu mateka, Murashi Isaïe yabwiye IGIHE ko dipolomasi igendera ku kubahana n’inyungu z’impande zombi ariko hakazamo n’ingingo yo kureshya kw’abagirana umubano, nyamara hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi ngo ntibyigeze birangwamo.

Ati “Rero ikibazo gihari hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda ntabwo higeze habaho kureshya kandi si u Bubiligi gusa ni ibihugu byose by’aho bita mu Majyaruguru […] bazanywe n’inyungu harimo iz’ubucuruzi n’izo gutegeka.”

Murashi yashimangiye ko Ababiligi bashakaga gutegeka mu buryo bwa politike bakanifashisha amadini. By’umwihariko bageze mu Rwanda bakoresheje uburyo bwo gukandamiza abaturage no kubatera ubwoba, birakomeza na nyuma y’ubwigenge.

Ati “Iyo hari ubusumbane nta mubano mu bya dipolomasi uba uhari. Haba hariho imibanire ishingiye ku gusumbana no gukandamiza no gushaka inyungu mu ruhande rumwe nta kureshya guhari nta no kwigengesera guhari kuko muri dipolomasi habamo kwigengesera, kubahana, no gutinyana. Rero bariya ntabwo batwubaha, ntibanadutinya ahubwo badutera ubwoba.”

Mu 1959 u Bubiligi bwohereje mu Rwanda Col Guy Logiest wari umuyobozi wihariye wa gisirikare, ashyigikira icyiswe ‘revolution’ y’Abahutu yatumye Abatutsi benshi batwikirwa, barameneshwa, abandi baricwa, mu gihe abarenga ibihumbi 300 bahungiye mu bihugu bikikije u Rwanda.

Murashi yavuze ko kuba u Rwanda rwaracanye umubano n’u Bubiligi byaturutse ku mpamvu zikomeye z’amateka kuko iki gihugu cy’i Burayi kitigeze cyishimira inyungu z’u Rwanda, ahubwo gishyira imbere inyungu zacyo no kumva ko bari hejuru y’abandi nyamara abantu bose bareshya.

Ati “Byose byubakiye ku kinyoma, byubakiye ku gasuzuguro, byubakiye ku nyungu z’uruhande rumwe batareba izacu[…] nta mubano waciwe ni ikorosi mu mateka ryiyanditse[…]ntacyo baturusha ariko bo bakagaragaza ko bagifite kubera inyungu zabo bwite zijya ku ruhande rumwe.”

“U Bubiligi ni igihugu cyahemukiye u Rwanda kuva kera, kuva bukiza kugeza n’uyu munsi. Badukoreye ibintu byo guhemuka gusa, nta cyiza bigeze badukorera urebye. Nta na kimwe.”

Murashi yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyabayeho kera, mu gihe u Bubiligi bwo bwabayeho mu 1830, biturutse ku myivumbagatanyo y’abaturage bitwaga Ababiligi, bashakirwa ubutaka hagati y’ibihugu by’u Budage, u Buholandi n’u Bufaransa ngo amahoro aboneke.

Ibihugu byakolonije Afurika byayivanyemo umutungo kamere byubakishije ubukungu bwabyo mu mu kinyejana cya 18 n’icya 19, bikoresha abaturage bayo imirimo y’agahato.

Ati “Baje gushaka ubukire iwabo batagira kuko buriya ni ahakene cyane. Iwabo nta zuba hagira, nta mabuye y’agaciro abayo, ubucuruzi bwabo bushingiye ku kuvana ibintu ahandi.”

Yavuze ko u Burayi bwakijijwe ahanini n’ibyo bavanye mu Bushinwa no muri Afurika bakabikoresha mu nzira zo gukandamiza abakiri mu nzira y’amajyambere.

Murashi ahamya ko ibihugu by’i Burayi bitakwemera ko ibya Afurika bitera imbere, kuko byasubiza inyuma ingufu byahoranye.

Ati “Gutera imbere kwacu ni ko gusubira inyuma kwabo. Guterera imbere kwacu rimwe na bo biragoye. Iyo batadukandagiye ngo batware ibintu byacu bibakize twebwe twaba twateye imbere bo basubiye inyuma, kandi ntibabishaka kuko bamenyereye gukandagira. Bacishije make dushobora no kubana neza.”

Murashi Isaïe yavuze ko u Bubiligi butigeze bwubaha u Rwanda ari na yo mpamvu rwagombaga gucana umubano na bwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .