00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yerekanye ubujiji bw’umudepite w’Umufaransa wifuza ko Mushikiwabo asimburwa muri OIF

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 February 2026 saa 08:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yerekanye ubujiji bw’umudepite wo mu Bufaransa, Aurélien Taché, wavuze ko Louise Mushikiwabo agomba gusimburwa n’Umunye-Congo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Depite Tache uhagarariye ishyaka LFI (La France Insoumise) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatangaje ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobore uyu muryango, ashingiye ku kuba iki gihugu gifite abantu benshi bakoresha Igifaransa.

Byagaragaye ko uyu mudepite atazi inshingano Mushikiwabo afite muri OIF kuko yamwise Perezida w’uyu muryango kandi utagira Perezida.

Ati “RDC yatanze umukobwa wa Patrice Lumumba kugira ngo asimbure Perezida w’Umunyarwanda [..]. Imbere ya ba mpatsibihugu, Francophonie igomba kuba urwego rwa politiki rukomeye.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko “uyu umudepite wo mu ishyaka rifite urwango rushingiye ku moko kandi ry’abanyakavuyo”, akwiye gukomeza kugaragara ubujiji afite kuri OIF, umuryango ugizwe n’ibihugu na za Leta 90.

Yagize ati “Rwose, Francophonie ntiyoborwa na ‘Perezida’, ahubwo iyoborwa n’ ‘Umunyamabanga Mukuru’.”

Minisitiri Nduhungirehe yanditse ko bitangaje kuba Depite Taché atashoboye kugaragaza ibigwi by’umukandida wa RDC n’ubushobozi bwe, ntavuge amazina ye, ahubwo akitwaza amazina ya se nk’aho kuba umuntu yarabyawe n’umubyeyi runaka ari byo byamufasha kuyobora OIF.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutanga Mushikiwabo kugira ngo ahatanire manda ya gatatu muri OIF, nyuma y’aho ibihugu byinshi byo muri uyu muryango bimusabye kongera kwiyamamaza, bimusezeranya ko bizamutora kubera ibyo yawugejejeho muri manda ebyiri.

Nyuma y’aho u Rwanda rufashe iki cyemezo, Leta ya RDC na yo yatangaje ko umukobwa wa Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari y’Abanye-Congo, Juliana Amato Lumumba, azahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Depite Aurélien Taché yagaragaje ko atazi inshingano Mushikiwabo afite muri OIF
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Depite Aurélien Taché ari kwisebya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages