00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yanenze amagambo ya Fayulu ku Banyamulenge

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 August 2026 saa 09:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wavuze ko Abanyamulenge atari Abanye-Congo.

Ubwo Fayulu yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko ubwoko bwose bwo muri RDC bugira ururimi rwihariye ariko ko Abanyamulenge bo ntarwo bagira kuko ngo bavuga Ikinyarwanda, ibyo ashingiraho asobanura ko bakomoka mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki yagize ati “Hano ni uwuhe Munye-Congo udafite ururimi? Muzamure ibiganza. Ese Ikinyamulenge ni ururimi ruvugwa muri Congo? Rwose bavuga Ikinyarwanda. Numvise abantu bavuga ibintu ariko niba ari Abanye-Congo, n’Umubiligi ushaka kuba Umunye-Congo, aba Umunye-Congo wavukiye muri Congo ariko aba akomoka mu Bubiligi.”

Yakomeje avuga ko ubwoko bw’Abanyamulenge butari mu bugize RDC, ati "Ese Abanyamulenge ni Abanye-Congo? Nimurebe amoko yo muri Congo, nta bwoko nk’ubwo bubamo.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imvugo nk’iyi imwibutsa ibyabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ubwo abanyapolitiki b’abahezanguni bageragezaga kumvikanisha ko Abatutsi atari Abanyarwanda.

Ati "Urwango rushingiye ku moko, kugoreka amateka n’amagambo y’ubugome bigeze ku rwego ruteye impungenge mu banyapolitiki bo muri Congo, harimo n’igice cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi."

Yakomeje ati “Binyibutsa mu buryo budasanzwe igice cy’abanyapolitiki bo mu Rwanda mu 1990-1994, mu gihe cy’imvugo n’ibikorwa byari bigamije kwambura Abatutsi uburenganzira n’agaciro, bavuga ko Abatutsi b’Abanyarwanda atari ba kavukire nyakuri b’u Rwanda.”

Mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hakwirakwiraga icengezamatwara ryari rigamije kwerekana ko Abatutsi ari abanyamahanga bafashe igihugu.

Mu Ugushyingo 1992, Dr. Léon Mugesera wavugaga rikumvikana mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi, yavugiye ku Kabaya muri Perefegitura ya Gisenyi ko Abatutsi bagomba gusubizwa “iwabo muri Abisiniya” banyujijwe mu ruzi rwa Nyabarongo.

Ikibazo cy’ubwenegihugu bw’Abanyamulenge kimaze igihe gikoreshwa mu mpaka za politiki muri RDC. Umuryango Human Rights Watch ugaragaza ko kuva mu myaka ya 1980 na 1990, hari abanyapolitiki bo muri Zaïre bashatse kubambura ubwenegihugu babita abimukira b’Abanyarwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko n’abaha urubuga abanyapolitiki bakwirakwiza bene izi mvugo, aho kugira icyo bazikoraho, hari igihe na bo bazabibazwa.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko amagambo ya Martin Fayulu ameze nk'ayavugwaga mu Rwanda mu 1990-1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages