00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yanyomoje abana ba Habyarimana bavuze ko indege ya se yahanuwe na misile zaturutse i Masaka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 September 2026 saa 04:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Jeanne Habyarimana n’umuvandimwe we Jean-Luc Habyarimana batanze amakuru y’ibinyoma ku byabaye ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994 ubwo indege ya se, Juvénal Habyarimana, yaraswaga.

Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga ku myitwarire ya Jeanne uherutse kurogoya abari mu nama ya ‘NouvelObes Conference’ yabereye i Paris mu Bufaransa tariki ya 9 Nzeri, avuga ko misile zahanuye indege ya Habyarimana zarasiwe i Masaka kandi ngo yabibonye ubwo yari i Kanombe.

Jeanne yavuze ko ibyabaye yabyiboneye nka Jean-Luc, Umucamanza Marc Trévidic amusubiza ko iperereza rishingiye ku buhanga rigaragaza ko bitari gushoboka ko misile zahanuye indege ya Habyarimana zirasirwa ku musozi wa Masaka.

Ubu buheta bwa Habyarimana bwanze kuva ku izima, bukomeza kuvuga ko bwabonye aho misile zaturutse, bwongeraho ko niba ibyo buvuga bitumvikana, ntacyo bwongera kuvuga.

Umunyamategeko Richard Gisagara wari muri iyi nama yasobanuye uko Jeanne yitwaye, ati "Ntabwo yashakaga kumva siyansi bari kumubwira. We yaje afite ibyo ashaka kuvuga, arabivuga ariko ntabwo ibisubizo bamuhaga yashakaga kubyumva."

Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 12 Nzeri 2026, yavuze ko Jeanne Habyarimana atari i Kanombe igihe indege ya se yaraswaga, bityo ko adashoboraga kuba umuhamya w’ibyabaye muri iryo joro.

Ati "Jeanne Habyarimana arabeshya. Ntabwo yari i Kanombe igihe indege ya se yaraswaga ku wa 6 Mata 1994. Ntabwo rero yashoboraga kuba yarabonye ibyabaye."

Yagaragaje ko atari Jeanne gusa ubeshye kuko na musaza we, Jean-Luc, we wari i Kanombe ku mugoroba iyi ndege yarasiweho yivuguruje kenshi ku hantu haturutse misile zahanuye iyi ndege.

Ati “Kwivuguruza kwe gukomeye kuri BBC Gahuzamiryango ubwo Raporo Mutsinzi yasohokaga muri Mutarama 2010 n’ubwo raporo y’ubuhanga ya Trévidic yasohokaga muri Mutarama 2012, kugaragaza ko atigeze abona ibyabaga muri uwo mugoroba cyangwa ngo abone aho misile yaturutse, agahitamo kubeshya abigambiriye.”

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku buhamya Jean-Luc Habyarimana yigeze gutanga mu 2010 avuga ko yabonye urumuri rwaturutse mu cyerekezo cya Masaka mbere y’uko yumva igisasu giturika.

Jean-Luc yavugaga kuri Raporo Mutsinzi yari ishingiye ku bushakashatsi bw’inzobere z’Abongereza mu by’indege n’intwaro, yari yanzuye ko misile zarashe indege ya Habyarimana zaturutse gice cyarimo ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko mu 2012, nyuma y’uko hasohotse raporo y’inzobere z’abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, Jean-Luc yahinduye imvugo, avuga ko aho misile zaturutse atari ngombwa.

Ati "Wa mutangabuhamya wiboneye n’amaso ye aho igisasu cyaturutse ntabwo yari acyibuka neza ibyo yabonye, ntabwo yari agifite icyerekezo cy’urumuri, ahubwo yari asigaye ashidikanya kugeza n’aho avuga ngo ‘aho igisasu cyaba cyararasiwe hose, icyangombwa ni uwarashe iyo ndege’."

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibi bitera kwibaza niba ubuhamya bwatanzwe bwarashingiraga ku byo Jean-Luc yabonye koko cyangwa niba hari izindi mpamvu zari zibiri inyuma.

Iyo abo mu muryango wa Habyarimana n’ababashyigikiye bahamya ko misile zarashe iyi ndege zarasiwe i Masaka, baba bashingira ahanini kuri raporo y’iperereza ryayobowe n’Umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière, yasohotse mu 2006.

Raporo ya Bruguière yibasiraga cyane abayobozi mu ngabo za RPA zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda yateshejwe agaciro n’ubutabera bw’u Bufaransa mu 2012, ubwo hasohokaga raporo ya Trévidic na Poux yemezaga ko misile zitaturutse i Masaka.

Muri ‘NouvelObes Conference’, Umucamanza Marc Trévidic yavuze ko atigeze abona raporo ikoze nabi nk’iy’iperereza ryayobowe na Bruguière, ashimangira ko ibimenyetso byerekana ko misile zahanuye iyi ndege zishobora kuba zaraturutse i Kanombe.

Inzobere mu mateka y'akarere zatanze ikiganiro mu nama ya 'NouvelObes Conference’ yabereye i Paris
Ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryibanzweho cyane muri iyi nama, hibazwa aho misile zaturutse
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko iperereza ryagaragaje ko misile zarashe indege ya Habyarimana zaturutse i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages