Tariki ya 17 Werurwe 2026, Perezida Ndayishimiye yakiriye mu biro bye abagize umuryango ‘Banyamulenge Global Advocacy’, bamushimira ko “ashyigikiye amahoro muri RDC” no kuba akomeje “gufasha” abarimo impunzi z’Abanyamulenge ziri mu Burundi.
Umuyobozi w’uyu muryango, Charles Nteze Byabagabo, yatangaje ko we na bagenzi be baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye gushimira Leta y’u Burundi kuba yarohereje ingabo mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC kuko ngo aho ziri Abanyamulenge baratekanye.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko amayeri ya Perezida Ndayishimiye yo gukoresha bamwe mu bagize ubwoko kugira ngo baburwanye yanakoreshejwe na Habyarimana n’ishyaka rye mu gihe Abatutsi bari bakomeje gutotezwa no kwicwa.
Ati "Amayeri nk’aya yo gukoresha abantu ngo barwanye ubwoko bwabo si mashya mu karere kacu. Habyarimana wabaye Perezida n’ishyaka rye MRND bayakoresheje mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 mu Rwanda, mu gihe Abatutsi batotezwaga, banicirwa mu bice byinshi by’igihugu."
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko umwe mu Batutsi bakoreshejwe na Habyarimana ari Antoine Nyetera, wakomeje gushimagiza ubutegetsi bwa MRND, akanahakana ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko niba koko Nteze na bagenzi be bakorera ubuvugizi Abanyamulenge batuye muri Minembwe, bakwiye kubasura, bakibonera uburyo bakomeje kugabwaho ibitero bya drones n’ibindi bibazo bari kunyuramo, hanyuma bagasubira mu Burundi kubavugira imbere ya Ndayishimiye.
Ati "Nyuma yo gusura Minembwe, aba bagabo bazasubire i Bujumbura gukora ‘ubuvugizi’ hamwe n’umwe mu b’ingenzi babatoteza."
Raporo zitandukanye z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zigaragaza ko ingabo z’u Burundi zahungabanyije bikomeye umutekano w’Abanyamulenge batuye muri Komini ya Minembwe n’abahungiye mu bice bihana imbibi, binyuze mu kubagabaho ibitero no gufunga inzira banyuragamo bajya mu masoko no ku mavuriro.
Mu batabariza abatuye muri Minembwe harimo umuryango y’Abanyamulenge batuye muri Amerika wa MPA (Mahoro Peace Association), umaze igihe kinini ukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo bene wabo batabarwe ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ubarwanirira.
Umuyobozi wa MPA, Douglas Kabunda, yasobanuye ko Nteze na bagenzi be bagiye mu Burundi bahoze muri uyu muryango, bawukurwamo tariki ya 6 Gashyantare 2026 kubera kuwuharabika, kudatanga umusanzu no kugambanira inyungu rusange z’Abanyamulenge.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryemeje ko abatuye muri Minembwe bafungiwe inzira banyuramo bajya ku masoko n’amavuriro kandi ko byagize ingaruka zikomeye zirimo ubwiyongere bw’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze.
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, mu mpera z’umwaka ushize yiyemereye ko abasirikare babo bafunze inzira zihuza Minembwe n’ibindi bice, kugira ngo barinde umujyi wa Uvira. Yashinje abatuye muri iyi komini gukorana n’abanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!