Byabereye mu matora y’inzego z’ubuyobozi zose z’iri shyaka yabereye i Kigali kuri uyu wa 9 Kanama 2026, yitabirwa n’abahagarariye abandi muri iri shyaka kuva ku nzego z’uturere kugeza ku rwego rw’igihugu.
Ndagijimana Léonard yiyemeje guharanira iterambere ry’iri shyaka by’umwihariko kubaka ibiro byaryo kuko rimaze igihe rikodesha aho rikorera.
Amatora ni imwe mu ngingo nyamukuru za ya PDC, kuko hatowe abayobozi baryo mu nzego zose.
Ndagijimana Léonard watorewe kuyobora PDC amaze imyaka 34 ari umunyamuryango w’iri shyaka ndetse yari Umunyamabanga Mukuru waryo kuva mu 2015.
Abatoye bose hamwe bari abantu 103 aho Ndagijimana yatsinze ku majwi 79 atsinze Mukakarangwa Clothilde bari bahataniye uyu mwanya we wagize amajwi 24.
Mu mirimo ya politiki Ndagijimana yakoze harimo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2018-2024 ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ndagijimana yakoze kandi mu yahoze ari Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubukerarugendo, ndetse yakoze n’izindi nshingano zijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi no kuyobora imishinga itandukanye.
Ndagijimana yagaragaje ko kimwe mu byo azitaho ari ugushimangira ubuvandimwe muri iri shyaka no kubaka ubushobozi bwaryo, rikaba ryabasha kwigobotora mu bukode kuko ubu rifite ibibanza bibiri bitubatse.
Ati “Mbere na mbere ni ukubaka ubuvandimwe. Ikindi dufite ibibanza bimaze igihe bitubakwa kandi tugomba kubyubakamo ibiro byo gukoreramo.”
Ikindi Ndagijimana agiye kwitaho ni ukubaka politiki y’iri shyaka mu buryo bonogeye urubyiruko kuko ari bo banyamuryango baryo banatanga icyizere cy’ahazaza, ku buryo bagomba gufashwa kuyiyumvamo neza imiyoborere.
Mukabaranga Agnès wacyuye igihe muri PDC yayoboye iri shyaka mu 2009 ubwo yariyoboraga mu buryo bw’inzibacyuho, nyuma aza gutorerwa manda ebyiri zaranagiye mu 2023 ari bwo hagombaga kuba andi matora ariko aratinda kugeza uyu munsi.
Abandi batowe bagiye gufatanya na Ndagijimana ni Me Rugema Vicent wotorewe kuba Visi Perezida wa Mbere watowe ku majwi 80 na Mukabasebya Claudette watorewe kuba Perezida wa Kabiri ku majwi 95.
Hatowe kandi Nkiliye Ildephonse ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PDC wagize amajwi 95 hamwe na Sikubwabo Benoît watorewe kuba Umubitsi ku majwi 53.
Hatowe kandi Niyodusingiza Bénie ku mwanya wa Perezida w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri PDC na Umubyeyi Aline w’Urugaga rw’Abagore.
Uwatorewe guhagararira PDC mu Ntara y’Iburengerazuba ni Nyiraneza Espérance, mu Ntara yIburasirazuba ni Gatsinzi Jean-Baptiste, mu Ntara y’Amajyepfo ni Uwereyimfura Augustin, mu Ntara y’Amajyaruguru ni Niyibizi Thierry, naho mu Mujyi wa Kigali hatowe Uwamahoro Clémence.
Hatowe kandi abandi bayobozi muri PDC barimo abayobora komisiyo zayo.
Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryashinzwe mu mwaka wa 1991, rishingwa na Jean Népomuscène Nayinzira n’abandi bari bafatanyije.
Rashinzwe nyuma y’igitutu cy’indi mitwe ya politiki yatutumbaga ishaka ko u Rwanda ruba igihugu kirimo amashyaka menshi (multipartisme) atari MRND ya Habyarimana yari ku butegetsi kuva mu 1975.
Nyuma yo gushingwa, PDC ni rimwe mu mashyaka yashyigikiye imishyikirano y’Amahoro ya Arusha yateguraga isaranganya ry’ubutegetsi n’amahoro arambye mu Rwanda.
Mu ishingwa ryaryo ryari rigamije Demokarasi Ishingiye ku Bukristu (Parti Démocratique Chrétien), ariko nyuma riza guhindura izina ryitwa Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (Parti Démocrate Centriste) mu rwego rwo kwirinda amashyaka ashingiye ku madini.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nk’umutwe wa politiki utarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, PDC yakomeje ibikorwa bya politiki ndetse mu 2003 yinjira mu runana rw’amashyaka yashyigikiwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Icyo gihe ryatsindiye imyanya itatu mu Nteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite, ndetse Mukezamfura Alfred wari Perezida waryo atorerwa kuyiyobora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!