Icyo cyizere gishingiye ku buhanuzi, ibihuha n’inyigisho zimaze imyaka zikwirakwizwa muri aba barwanyi, cyabaye kimwe mu byatumye bamwe muri bo bakomeza kwizirika ku buzima bwo mu mashyamba, aho gutaha ngo batangire ubuzima bushya.
Babwirwa ko igihe cyo “gufata u Rwanda” kiri hafi, ko ibimenyetso by’ubuhanuzi bihari ariko uko imyaka yagiye ihita, indi igataha, ayo masezerano ntiyasohoye. Kugira ngo badacika intege, bahabwa ibindi bisobanuro byitwa ubuhanuzi.
Pasiteri Niyonzima Jean Damascène wabaye mu bayobozi bashinzwe ubutasi muri FDLR ndetse n’umuhanuzi, yasobanuye ko ubuhanuzi muri uyu mutwe bwatangiye nk’uburyo bwo gutera intege abarwanyi babo kugira ngo birengagize inte nke bafite.
Ati “Abari basigaye mu burasirazuba barisuganyije kugira ngo baze gutera u Rwanda ariko kubera ko nta bikoresho, noneho kubabwira ngo tujye gutera u Rwanda, ugasanga nta ngufu bifite.”
Yasobanuye ko ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) ndetse n’Interahamwe byari bisigaye mu burasirazuba bwa RDC byafashe icyemezo cyo gukoresha umuhanuzi ukomeye wo muri Teritwari ya Masisi witwaga Nyiraruvugo Taciana kugira ngo ahe ‘morale’ abarwanyi babo.
Ati “Kugira ngo rero imbaraga ziboneke, hari umuhanuzikazi witwa Nyiraruvugo Taciana wo muri Masisi, uwo nguwo twaramuhamagaye. Yari umuntu w’ikirangirire, umuntu wemerwa n’abaturage, abantu bemera ko ahanura iby’Imana.”
Pasiteri Niyonzima yasobanuye ko bahamagaye Nyiraruvugo kugira ngo nabahanurira, abarwanyi babo bumve ko koko ari Imana iri kubaha ubutumwa, kuko “n’ubundi Abakongomani bavugaga ko ari Imana imuvugiramo.”
Yakomeje ati “We yaje kuvuga ibyo twamubwiye, tumubwira ko agomba kubwira abasirikare ko Imana iduhaye igihugu, kugira ngo dutere kandi ko tugomba gutsinda, kandi ko ibikoresho turi kubura nitugera mu Rwanda tuzahita tubibona, ari na byo bizadufasha kugira ngo dufate igihugu.”
Nyuma y’ubuhanuzi bwa Nyiraruvugo, abarwanyi ba FDLR bateye u Rwanda, baratsindwa. Pasiteri Niyonzima yasobanuye ko bitari byoroshye gusobanurira abarwanyi b’uyu mutwe uburyo batsinzwe kandi bari barijejwe ko bagiye gufata igihugu.
Ati “Twaratsinzwe dusubira muri Congo, dutegura abandi bahanuzi bacu kuko hari amatsinda twashyizeho y’abanyamasengesho, noneho abo bahanuzi tubabwira ko bagomba guhanurira abantu ko gutsindwa atari uko Imana yabeshye, ahubwo ni uko hari inshingano twahawe tutubahirije; abandi baragiye barasinda, barasambana, bariba, bica abantu b’inzirakarengane, ari yo mpamvu dutsinzwe.”
Pasiteri Niyonzima yavuze ko icyo gihe, abarwanyi ba FDLR babwiwe ko Imana itivugurije bityo ko bagomba kwihana ibyaha byose bakoze, hanyuma bagasubukura ibitero ku Rwanda kugira ngo barufate.
Ubuhanuzi bwakubitishije FDLR
Maj (Rtd) Makuza Anastase wakoreraga hafi ya Perezida wa FDLR, Lt Gen Victor Byiringiro, imyaka 19, akora mu bijyanye n’itumanaho mbere y’uko ataha mu 2020, yasobanuye ko ubuhanuzi byari icyemezo kidafite aho gihuriye n’Imana.
Ati “Twabwitiriraga ubw’Imana ariko mu by’ukuri ni imyanzuro yaturukaga mu nama z’abayobozi. Niba harimo gutegurwa igitero ku Rwanda, kugira ngo byumvikane neza mu basirikare cyangwa se abaturage b’impunzi, ni uko hagombaga kugira abantu bategurwa, bagahabwa ayo magambo, uko imyanzuro y’inama yavuze, bikanyura mu biterane byo gusenga ko turi gusengera operation igiye gukorwa mu Rwanda, ba bantu bagahanura ‘Njye nabonye dufata u Rwanda, nabonye abayobozi badutegurira igitero, dutera u Rwanda turarufata. Ari ibintu by’ibihimbano, twacuraga abantu.”
Maj (Rtd) Makuza yavuze ko abahanuzi ba FDLR bitabwaho cyane, bakagirwa abatoni kugira ngo batazava muri uyu mutwe w’iterabwoba, bagahishurira abantu ko ibyo bakoraga byari ibihimbano.
Yavuze ko amahirwe FDLR yagiraga ari ukubona umuntu ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahungira muri RDC, akayiyungaho, kuko yamwifashishaga nk’umuhanuzi, agatangarizwa abarwanyi ko ari Imana yamutumye.
Ati “Reka mbyite ngo twabaga tugize Imana, hakagira nk’umuntu wakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi hano, agahunga ubutabera, icyo gihe twabaga twungutse. Ntabwo twamwitaga impunzi, twamwitaga umuhanuzi, tukamutangariza abasirikare n’abaturage tuti ‘Hari umuhanuzi waje’.”
Maj (Rtd) Makuza yavuze ko uwabaga ahunze yabuzwaga kubwira abarwanyi ko atorotse ubutabera, ahubwo ko yagombaga kuvuga ko yemeye kuva mu Rwanda, asiga byose yari afite, arabasanga kugira ngo bifatanye gufata igihugu kuko ngo yabaga yabonye byegereje.
Ati “Kwari ukumukoresha ingendo, dusura abasirikare aho bari mu birindiro byabo n’abaturage atanga ubwo buhamya, noneho akaza no kuvuga ati ‘Imana yarantumye ngo mwitegure’. Ahunze ubutabera, ntabwo dushaka ko aba impunzi.”
Mu 2001, abarwanyi ba FDLR bagabye igitero gikomeye mu Rwanda bahaye izina ‘Oracle du Seigneur’. Ni kimwe mu byari bishingiye ku buhanuzi, aho abarwanyi b’uyu mutwe bari babeshywe ko bagiye gufata igihugu.
Maj (Rtd) Makuza yagize ati “Icyo gitero twacyise Oracle du Seigneur. Ngenekereje cyari ‘Igitangaza cy’Imana’. Twaje twateguye abahanura ko bagomba guhanura ko igihe kigeze tugomba gutera u Rwanda. Twe ibyo twapanze twabaga tubizi, ko tugomba kurwana ariko abo tuyobora bo bakaza bazi ko baje mu mugambi w’Imana.”
Yasobanuye ko iki gitero cyafatiwemo abarwanyi benshi ba FDLR, bake basigaye basubira muri RDC, bahurizwa mu biganiro byo kubatera morale byari biherekejwe n’amasengesho, abahanuzi bababwira ko igitero kitagenze neza kubera ko bishoye mu byaha birimo ubusambanyi.
Pasiteri Niyonzima yavuze ko hari ubwo we na bagenzi be bari bagiye kugaba igitero gikomeye mu Rwanda, bageze mu birunga, bajya gusenga, abahanuzi bababwira ko babonye umuhanda wa Gisenyi-Ruhengeri ufashwe.
Ati “Hari n’aho twageze mu birunga, tujya gusenga, abahanuzi bati ‘Tubonye umuhanda Gisenyi-Ruhengeri urafashwe, gubonye ingabo zirimo kugenda zigiye i Kigali. Njyewe nasigaye mu birunga ariko abasirikare twari twajyanye, njyewe nari nturutse Rutshuru. Bari bajyanye nk’abasirikare 2000 ariko twagarutse tutarenze abasirikare 50. Abandi bose bafashwe, abandi bapfuye.”
Maj (Rtd) Makuza na Pasiteri Niyonzima bashimangiye ko ubuhanuzi muri FDLR ari ikinyoma, basaba abarwanyi bakiri muri uyu mutwe cyane cyane urubyiruko kureka kubwishingikirizaho no kurangazwa n’abasaza, bagataha, bakubaka ubuzima bushya nk’abandi bemeye gutaha mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!