Uwo munsi yavuze ko ubusabe bw’ibyo bihugu abwumvise, ariko ikigomba gukorwa kizagenwa n’u Rwanda, kuko ari rwo ruzafata umwanzuro niba agomba kuba umukandida. Bijya gutangira muri iyo nama, ubusabe bwari bufitwe n’ibihugu bibiri, birangira ibihugu birenga 15 byemeje ko akwiriye kwiyamamaza.
Amatora y’Umuyobozi wa OIF muri uyu mwaka, azaba mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe kuko ari bwo hagiye gukurikizwa amategeko ashingiye ku mavugurura yemejwe Louise Mushikiwabo akijya ku buyobozi.
Amavugurura yakozwe ku buyobozi bwa Mushikiwabo muri uyu muryango, yarebaga mu mfuruka zose cyane ko ubwo yajyaga ku buyobozi, hari umwuka w’uko uyu muryango nta kintu kinini umariye abanyamuryango. Ibyo byatumye ashyira imbere imikorere izana impinduka mu nguni zose.
Ingingo ijyanye n’amatora nayo ntiyasigaye inyuma. Ubwo Umunya-Canada, Michaëlle Jean, yasimbuye yatorwaga, habayemo ibibazo bitewe n’uburyo uyu muryango wakoraga. Kugira ngo umuntu atorwe, byabasaga ko habaho ubwumvikane bw’ibihugu, bikemeranya ku muntu, hanyuma akaba ari we ushyigikirwa, agatorwa.
Icyo gihe, ibihugu bya Afurika byananiwe guhuriza hamwe ngo bishyigikire Umunya-Mauritanie, Jean-Claude de l’Estrac, birangira umukandida Michaëlle Jean wari ushyigikiwe n’u Bufaransa na Canada ari we utowe.
Uko kwemeranya ku bakandida hari n’abakunze kukugarukaho bavuga ko Louise Mushikiwabo yatowe biturutse ku mubano ukomeye u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa.
Mu mavugurura mashya yakozwe mu buryo bw’amatora ya OIF, ibijyanye no kuba ibihugu bigomba guhuriza ku mukandida runaka, byavuyemo. Ubu bisaba gutora mu buryo busanzwe, ijwi rimwe kuri buri gihugu.
Ni bwo buryo bwagombaga gukoreshwa no mu matora ya manda ye ya kabiri ariko ntacyo bwari gutanga kuko n’ubundi yari umukandida rukumbi.
Kandidatire z’ibindi bihugu no gushaka amajwi
Mu bakandida bamaze gutanga kandidatire, harimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba, watanzwe na RDC. Ababikurikiranira hafi bavuga ko kandidatire ye itari igamije ikindi usibye gushaka guhangana na Mushikiwabo bishingiye ku mubano mubi u Rwanda rufitanye na RDC.
Mu itangazamakuru no mu mvugo z’abanyapolitiki bo muri Congo, batekereza ko aya matora azakorwa mu buryo bwa kera aho bisaba gushaka ubwiganze bw’ibihugu ku buryo bumva ibihugu bitabanye neza n’u Rwanda bizashyigikira kandidatire yabo.
Undi mukandida ni Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie.
Kwakira kandidatire bizarangira ku wa 15 Gicurasi mu gihe muri Kamena hazaba Inama y’Abaminisitiri idasanzwe aho abakandida bazamurika imigabo n’imigambi yabo, hanyuma ba minisitiri bashyire hamwe ingingo z’ingenzi zijyanye n’ibyo abo bakandida bagaragaje, bazimenyeshe abakuru b’ibihugu bazitabira inama yo mu Ukuboza izakorerwamo amatora.
Magingo aya, abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye bamaze iminsi bakorera ingendo hirya no hino mu bihugu bigize uyu muryango, basaba ko ibyo bihugu byazashyigikira kandidatire yarwo.
Mu bindi u Rwanda rusaba abo bayobozi, ni ukuzitabira inama izaberamo amatora muri Cambodge kuko buri gihe iyo inama nk’iyi yitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, biba ari amahirwe akomeye bishingiye ku mubano biba bifitanye.
OIF igizwe n’ibihugu 90 na za Guverinoma. Muri ibyo bihugu, 53 ni byo bitora. Umubare munini wabyo ni ibyo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!