00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mushya w’u Burundi, umuhezanguni uryamye kuri FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 August 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Perezida Evariste Ndayishimiye tariki ya 5 Kanama 2025 yashyizeho abagize Guverinoma nshya, agira Dr. Edouard Bizimana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubufatanye n’akarere, amusimbuje Ambasaderi Albert Shingiro wari kuri uyu mwanya kuva muri Kamena 2020.

Dr. Bizimana yavukiye mu Burundi tariki ya 10 Gashyantare 1968. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza n’iy’ikirenga mu mubano w’ibihugu yakuye mu ishuri rikuru rya IRIC muri Cameroun, aho yakoze ubushakashatsi ku “makimbirane yitwaje intwaro no kubungabunga ibidukikije mu karere k’Ibiyaga Bigari”.

Yatangiye gukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi mu 2004, aba Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umubano w’iki gihugu n’u Burayi ndetse na Amerika y’Amajyaruguru. Nyuma y’imyaka ibiri, yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe protocole mu biro bya Visi Perezida.

Kuva mu 2007 kugeza mu 2010, Dr. Bizimana yari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Burundi muri Amerika, muri Gashyantare 2012 agirwa Umuyobozi ushinzwe imiryango yo mu karere na mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nyuma gato ashingwa amashyaka ya politiki.

Muri Kamena 2012, Dr. Bizimana yagizwe Ambasaderi w’u Burundi mu Budage kugeza mu 2016, aho yagizwe Ambasaderi w’igihugu cye mu Burusiya. Mu 2022, yagizwe umwe mu ntumwa z’Umukuru w’Igihugu, Perezida Evariste Ndayishimiye.

Minisitiri Bizimana yabaye Ambasaderi w'u Burundi mu bihugu birimo u Burusiya n'u Budage

Aryamye kuri FDLR

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye, Dr. Bizimana ni umwe mu banyapolitiki bakorera mu biro bya Perezida Ndayishimiye n’izindi nzego nkuru batahwemye kwibasira u Rwanda, haba ku manywa cyangwa nijoro.

Aho umuyobozi w’u Rwanda avugiye ibirebana n’amakimbirane yo mu karere, Dr. Bizimana aba ari hafi kugira ngo asubize, ashingiye ku byiyumviro bye byiganjemo urwango no gusobanya n’umuryango mpuzamahanga.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano y’amahoro rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington muri Kamena.

Perezida Kagame yasobanuye ko hari amasezerano RDC yasinye mu bihe byashize ariko ntiyayubahiriza, bityo ko u Rwanda rutegereje kureba niba noneho izasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko yabyemereye i Washington.

Icyo gihe, Dr. Bizimana yifashishije urubuga rwa X, atangaza ko FDLR ari urwitwazo rw’u Rwanda, kandi ngo kuba Perezida Kagame yaragaragaje ko RDC itubahirije amasezerano yabanje bigaragaza ubushake buke. Yagize ati “Ntabwo ikarita ya FDLR igikora.”

Umunyarwanda Félix Mugenzi tariki ya 3 Nyakanga yanditse ku rubuga rwa X ko Perezida Ndayishimiye na Félix Tshisekedi wa RDC bongereye FDLR imbaraga kugira ngo babone uko bakomeza gusahura umutungo kamere, Dr. Bizimana amusubiza ko uyu mutwe w’iterabwoba nta kibazo uteje.

Dr. Bizimana yagize ati “FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda ahubwo ni urwitwazo rwa so kugira ngo asahure RDC. Ibinyoma byanyu ntabwo byakomeza.”

Mugenzi yavuze aya magambo ashingiye kuri raporo zitandukanye, zigaragaza ko Leta y’u Burundi imaze igihe kinini ikorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda irimo FDLR, cyane kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba mu mpera za 2023.

Nubwo Dr. Bizimana ahamya ko FDLR itakiri ikibazo ku karere, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kagaragaje kenshi ko uyu mutwe ugifite uruhare mu ihungabana ry’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse kashimangiye ko ugomba gusenywa.

Minisitiri Bizimana amaze igihe kinini agaragaza ko umutwe wa FDLR udateye ikibazo

Umurundi utibasira u Rwanda amugorerwaho

Tariki ya 16 Mata, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu 1994 mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu bityo ko ikwiye kwemezwa.

Umurundi Ambasaderi Frédéric Gateretse Ngoga ukorera mu Ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) rishinzwe politiki, amahoro n’umutekano, yagaragaje ko ibyo Kayikwamba yavuze atari byo, kuko mu Burundi hatari kuba Jenoside yakorewe Abahutu mu gihe bwayoborwaga n’Umuhutu, Sylvestre Ntibantunganya.

Ngoga wabaye Ambasaderi w’u Burundi yagize ati “Mushiki wanjye Kayikwamba, ibi si ukuri. Perezida wacu icyo gihe yari Sylvestre Ntibantunganya, Umuhutu. Ku rundi ruhande, soma raporo ya Loni. Nta Jenoside yakorewe Abahutu yabaye mu Burundi.”

Icyo gihe, Dr. Bizimana yibasiye Ambasaderi Ngoga, amwita umukozi ukorera mu nyungu z’u Rwanda kuko ngo ntiyigeze yamagana amagambo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ku Burundi.

Yagize ati “Frédéric Gateretse akorera mu nyungu z’u Rwanda, igihugu gishotora RDC, agakandagira amahame ya AU yigira nk’aho ashaka kuba umuvugizi wayo. Sinigeze numva yamagana amagambo mabi ya Olivier Nduhungirehe ku Burundi na FDNB.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yaje gusaba imbabazi, igaragaza ko Kayikwamba atashakaga kuvuga ko mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu 1994, ahubwo ko yabaye mu 1972.

Ambasaderi Fred Ngoga yibasiwe na Minisitiri Bizimana, azira kugaragaza ko Kayikwamba yabeshye amahanga

Ashinja Uganda uruhare mu ntambara yo muri RDC

Tariki ya 16 Gashyantare, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashyigikiye impamvu yatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro, nyuma y’aho bafashe umujyi wa Bukavu.

Icyo gihe, Gen Muhoozi yanditse ati “Uyu mwanzi ariruka cyane”, arongera ati “Abachwezi ntabwo barinjira muri iyi ntambara.”

Dr. Bizimana yasubije Gen Muhoozi ati “Kohereza ingabo zanyu ngo zitere ikindi igihugu si imyitwarire ikwiye. Uko wurira igiti, ni ko kugwa bigenda nabi cyane kandi ni ko werekana ubwambure bwawe. Isi iri kubareba.”

Muri uko kwezi, Dr. Bizimana yatangaje ko Perezida Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda ubwo bari mu nama ya EAC na SADC tariki ya 8 Gashyantare, bagaragaje ugushidikanya ku mipaka ya RDC, ati “Ibi bicura ikintu kibi.”

Uyu mudipolomate yavuze ko u Burundi bumaze igihe bugaragariza Isi ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC itandukanye n’iyo abantu batekereza, ashaka kwerekana ko u Rwanda na Uganda biyifitemo uruhare.

Yagize ati “Mu nama ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam, abayobozi ba SADC bagowe cyane na Museveni na Kagame ku buryo umuntu yibaza niba bashaka gushyigikira amahoro muri RDC. Kugerageza guhindura imipaka yaciwe mu gihe cy’ubukoloni byateza ibibazo.”

Dr. Bizimana yakomeje kwibasira Leta ya Uganda, abwira Gen Muhoozi ko n’iyo ingabo ayoboye zagera i Kinshasa, zahava nk’uko byagenze mu gihe zarwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Uganda ifite uruhare mu ntambara yo muri RDC

Gucyura ingabo za SADC byaramuriye

Mu mpera za 2023, ingabo zo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), zaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 wari ukomeje gufata ibice byinshi.

Ingabo za SADC zari zisimbuye izo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari zarahawe inshingano yo kwitambika impande zihanganye kugira ngo zijye mu biganiro by’amahoro byaberaga i Nairobi muri Kenya.

Perezida Ndayishimiye wayoboraga EAC, yashyigikiye Tshisekedi wahatirizaga ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo zirase ku birindiro bya M23, yohereza muri teritwari ya Masisi abasirikare bo gufasha ingabo za RDC, yirengagije umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu.

Ingabo za SADC zitsindiwe mu Mujyi wa Goma na Sake muri Mutarama 2025, muri Werurwe abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bafata icyemezo cyo kuzicyura kuko babonaga ko ibiganiro bya politiki byonyine ari byo byahagarika iyi ntambara.

Nyuma yo gutsindirwa muri Kivu y’Amajyaruguru, u Burundi bwo bwagumishije ingabo zabwo muri Kivu y’Amajyepfo, zikomeza kwifatanya n’iza RDC hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono muri Kanama 2023.

Muri Kamena 2025, Dr. Bizimana wakoreraga mu Biro bya Perezida Ndayishimiye, yagaragaje ko bibabaje kuba ingabo za SADC zari zatangiye kuva ku bwinshi mu Burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko atemeranya n’abakuru b’ibihugu bemeje ko ibiganiro bya politiki ari wo muti ukwiye.

Dr. Bizimana yagize ati “Gushyigikira amahoro n’umutekano binyuze mu gucyura ingabo? Mbega gutsindwa!”

Bigaragara ko Minisitiri Bizimana akomeje kwitwara nk’uko yitwaraga mu gihe yakoreraga mu biro bya Perezida Ndayishimiye, byagorana ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazahuka vuba, kuko n’ubundi amagambo mabi nk’aye ni yo yahagarirse ibiganiro byatangaga icyizere byatangiye muri Werurwe 2025.

Minisitiri Bizimana yababajwe n'icyemezo cya SADC cyo gukura ingabo muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages