00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yatanze icyizere ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 June 2026 saa 05:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo utazongera kuzamba kuko impande zombi zifite ubushake bwo kubana neza.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe i Pretoria na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, baganira ku kuzahura umubano wari umaze imyaka myinshi warazambye.

Ibi biganiro byarangiye Afurika y’Epfo yemeye kongera guha Visa Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bitarenze mu 2027, ibihugu byombi binasubizaho komisiyo ihuriweho y’ubufatanye (JCC) yahoze ari inkingi ikomeye y’umubano wabyo.

Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiriye kuri Royal FM kuri uyu wa 24 Kamena 2026, yabajijwe impamvu kongera guha Abanyarwanda Visa bizatwara Afurika y’Epfo imyiteguro y’amezi 12, asubiza ko byatewe n’uko hari amavugurura Pretoria iri gukora.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Afurika y’Epfo iri kuvugurura gahunda yayo ya Visa. Bari gushyira muri za Ambasade sisiteme y’ikoranabuhanga rya Visa kandi baracyari mu cyiciro cy’igerageza. Twemenyeshejwe ko iyi gahunda ishobora gufata igihe kinini.”

Yasobanuye ko ibi bidasobanuye ko guha Abanyarwanda Visa bizatwara amezi 12, ahubwo ko icyo ari cyo gihe kinini bategereza, bityo ko bishobora gukorwa na mbere, kandi ko bazahabwa umwihariko muri aya mavugurura.

Ati “Badusezeranyije ko bazihutisha iyi gahunda kandi ko u Rwanda ruzahabwa umwihariko. Ambasade ya Afurika y’Epfo i Kigali izahabwa umwihariko muri sisiteme nshya. Ni ikibazo tekiniki cyatewe n’amavugurura ya sisiteme ya Visa muri Afurika y’Epfo ariko icyemezo cya politiki cyo gusubizaho Visa cyafashwe na Afurika y’Epfo.”

Si ubwa mbere ibihugu byombi bigerageje kuzahura umubano wabyo ariko ukongera kuzamba, kuko Perezida Cyril Ramaphosa akigera ku butegetsi mu 2018, na we yari yaratanze icyizere cyo kubana neza n’u Rwanda, ariko nyuma uyu mubano ugarukamo igitotsi.

Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe niba kuri iyi nshuro, Abanyarwanda bakwizera ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uzaramba, asubiza ko ari yo ntego ibihugu byombi bifite, kandi ko bizagerwaho binyuze muri Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye.

Ati “Hari icyizere cyinshi cy’uko ibiganiro biheruka bizatanga umusaruro ufatika kubera ko twarenze ku kugaragaza ubushake. Itangazo rihuriweho ritanga umurongo n’ingengabihe. Mbere ya byose hari ubushake bwa politiki bwo ku rwego rwo hejuru.”

Yashimye Perezida Kagame na Ramaphosa kuba barakomeje ibiganiro bizahura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo bikanawagura, agaragaza ko ari bo bayoboye intambwe zimaze guterwa.

Ati “Hari kandi ibiganiro bya politiki bihoraho byo ku rwego rw’abaminisitiri, iby’inzego. Twasubijeho iyi Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye, si komisiyo gusa ahubwo ni yo izasuzumirwamo iyubahirizwa ry’amasezerano asinywa ku rwego tekiniki n’urwa politiki. Hazanabaho inama tekiniki zireba ibijyanye n’amasezerano atandukanye n’aho kwagurira ubufatanye.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko uruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo rutari “indi nama yo kwifotorezamo amafoto meza”, ahubwo ko yari igamije kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda koko, bityo ko yizeye ko kuri iyi nshuro hazagaragara itandukaniro.

Yatangaje ko ahazaza h’umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ari heza, asaba abaturage bo mu bihugu byombi gusigasira intambwe yagezweho, bakaba ba Ambasaderi b’umubano mwiza, bakaba n’ikiraro gihuza ibi bihugu.

Ati “Ahazaza h’ibihugu byacu ni heza. Turi gukora cyane kugira ngo uyu mubano wazahutse uzagume ku rwego rwo hejuru ku rwego rwa za guverinoma, abantu, Abanyarwanda n’Abanyafurika y’Epfo, yewe n’Abanyafurika babyungukiremo.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda na Afurika y’Epfo byungukira mu mubano mwiza, kuko byarushaho kwifatanya mu guteza imbere inzego zirimo z’ingenzi zizamura ubukungu zirimo uburezi n’ubukerarugendo.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Ronald Lamola bumvikanye kuzahura umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ubushake bwa politiki buhari butuma yizera ko umubano mwiza w'ibihugu byombi uzaramba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages