00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yanenze amahanga yishimiye ikiryamo FDLR imazemo imyaka 30 ishaka gutera u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 February 2025 saa 09:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko bitangaje kubona imiryango mpuzamahanga yaremeye ko umutwe wa FDLR uba ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imyaka ikaba irenze 30 ugishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyamara ikaba yarahagurutse yamagana M23 iharanira uburenganzira bwa benewabo iri no ku butaka bw’abasokuruza babo.

Impera za Mutarama 2025 zasize intambara y’ihuriro ry’ingabo za FARDC, Abarundi, SAMIDRC, FDLR na Wazalendo rirwana na M23 ari yo ngingo ivugwaho n’ibitangazamakuru byose by’Isi n’abakuru b’ibihugu byaba ibyoroheje n’ibikomeye.

Umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda bo muri RDC bamaze imyaka myinshi bajujubywa n’ubutegetsi, bibaviramo kwicwa, gusahurwa abandi barahunga. Mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka 28.

Mu bitiza umurindi ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC harimo ingengabitekerezo ya Jenoside yahawe intebe n’ubutegetsi bwahaye indaro interahamwe n’abahoze mu ngabo za EX-FAR basize bakoze Jenoside mu Rwanda yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na BBC yagaragaje ko abarwanyi ba FDLR bageze mu Burasirazuba bwa RDC bakomeza ibikorwa byabo byo kwica no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse binjiza n’abarwanyi bashya.

Ati “Ubu barakica abantu ndetse noneho bafite ingufu nyinshi kuko binjijwe mu gisirikare cya FARDC kandi bashyigikiwe na Perezida Tshisekedi.”

“Ariko ubundi kuki umuryango mpuzamahanga, Isi yose muri rusange ifata iya mbere igashinja u Rwanda yirengagije ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu Burasirazuba bwa RDC n’ubwicanyi bwibasira Abatutsi?”

Kuva mu 1999, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC no kurwanya umutwe wa FDLR ariko nanubu uracyariho ndetse mu ntambara zihanganyemo na M23 barafatanya mu buryo bweruye haba mu kuyiha imyitozo n’ibikoresho.

Minisitiri Nduhungirehe ati “Ntabwo numva ukuntu umuryango mpuzamahanga wakwemera ko umutwe w’abajenosideri wamara ku butaka bwo mu Burasirazuba bwa RDC imyaka irenga 30 uhungabanya umutekano w’igihugu cyahuye na Jenoside ikozwe n’uwo mutwe.”

Minisitiri Nduhungirehe yongeye gushimangira ko mu gihe ikibazo cy’umutekano muke giterwa na FDLR n’izindi ngabo z’ibihugu ziyishyigikiye kitarakemuka u Rwanda rudateze kuvanaho ubwirinzi rwashyize ku mupaka.

Ati “U Rwanda rwugarijwe n’ihuriro ry’ingabo ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashyizweho na Felix Tshisekedi kandi iririmo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ariko harimo n’indi mitwe nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi, SAMIDRC yoherejwe na SADC hamwe n’abacanshuro b’i Burayi.”

“Izo ngabo zashyizwe muri ako gace mu mugambi wa Tshisekedi wo gushaka guhirika ubutegetsi kandi yarabivuze inshuro nyinshi ko yifuza gukuraho ubutegetsi mu Rwanda no kurasa Kigali atahakandagije ikirenge, rero turi kurinda igihugu cyacu, twashyizeho ingamba z’ubwirinzi zizanagumaho kugeza igihe uyu mwazi utwugarije azaba yamaze kuvanwaho.”

Ku wa 26 na 27 Mutarama 2025, ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, iz’u Burundi, SAMIDRC na Wazalendo barashe ku butaka bw’u Rwanda bica abantu 15, hangirika ibintu bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw.

Mu minsi ishize Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko ikibazo cy’amasasu yarashwe i Rubavu azacyitaho.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko bitumvikana ukuntu FDLR imaze imyaka 30 yaratujwe mu Burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .