Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ubufatanye yagiranaga n’iy’u Bubiligi mu bijyanye n’iterambere, nyuma y’aho bugerageje kubangamira inyungu zarwo, bugashaka ko rufatirwa ibihano by’ubukungu.
Yasobanuye ko hashingiwe kuri iki cyemezo, u Rwanda rwahagaritse inkunga u Bubiligi bwari bwarageneye ibikorwa byarwo by’iterambere byo kuva mu mwaka wa 2024 kugeza mu 2029.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko igihugu cye cyateganyaga kuvugurura ubufatanye bwacyo n’u Rwanda kubera iki kirego, kandi ngo cyiyemeje kubikora mu buryo busigasira inyungu z’Abanyarwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije Prévot ko ubwo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yafashaga umutwe w’abajenosideri wa FDLR, akawinjiza mu gisirikare cy’igihugu cye “u Bubiligi bwarabibonye ariko ntacyo bwabikozeho.”
Yakomeje agaragaza ko u Bubiligi bwacecetse ubwo bwumvaga Tshisekedi avugira mu ruhame kenshi ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, akanarasa i Kigali bidasabye ko akandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Tshisekedi yaguze intwaro zigezweho zirimo indege z’intambara, arema ihuriro ry’ingabo zirimo FDLR, abacanshuro b’Abanyaburayi, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), agamije gushyira mu bikorwa umugambi mubi afite ku Rwanda, na bwo u Bubiligi burabimenya, ntibwagira icyo bubikoraho.
Ati “Iyo FARDC n’imitwe yayo y’abanyabyaha itoteza, ikica ku manywa y’ihangu Abanye-Congo b’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, n’Abahima muri Ituri, u Bubiligi burabimenya byose ariko bugahitamo kureba ku ruhande.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko iyo Prévot avuga ko u Bubiligi bushaka kubungabunga inyungu Abanyarwanda bakura mu bufatanye bw’ibihugu byombi, ibi bitari muri politiki ya gikoloni gusa, ahubwo ko birimo n’uburyarya.
Yagize ati “Icya mbere, ntabwo Ubwami bw’u Bubiligi ari bwo bwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, ahubwo bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda gusa. Icya kabiri, niba u Bubiligi ‘bwakoreraga mu nyungu z’Abanyarwanda’, ntabwo bwakabaye buzenguruka Isi, bushyira igitutu ku bafatanyabikorwa bacu bose kugira ngo bahagarike ubufatanye mu iterambere bateganyirizwa abo Banyarwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko amateka ubwayo agaragaza uburyo Ubwami bw’u Bubiligi bwitwaye iyo byabaga bigeze ku kurwana ku Banyarwanda. Ati “Ndekeye aha.”
Ubwami bw’u Bubiligi bwakolonije u Rwanda. Bwibukirwa cyane ku kubiba mu Banyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko. Ni bwo bwazanye uburyo bwo gupima Abanyarwanda uburebure bw’amazuru, buzana n’indangamuntu zanditsemo amoko.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’u Bubiligi zabaga mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zasubiye iwabo, zitererana Abatutsi bari bazihungiyeho mu kigo cyabaga muri ETO Kicukiro, zibasiga mu maboko y’Interahamwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!