Yabigarutseho ku wa 11 Mata 2025 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe imibiri y’abarenga 105.000 bishwe bazira uko bavutse.
Dr. Bizimana yavuze ko u Bubiligi bwateye intambwe isubira inyuma yo kutazirikana uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko bishobora kuba bituruka ku mbabazi zicagase zasabwe n’uwari Minisitiri w’Intebe wabwo yasabye mu 2000.
Icyo gihe ubwo uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt, yasabaga imbabazi mu izina ry’igihugu cye, nta hantu na hamwe yigeze akoresha ijambo Jenoside.
Ati “Ishyano ry’uruhurirane rutitaye ku bimenyetso, uburangare, kwirengagiza, kudafata ibyemezo bikwiye n’amakosa byateye impamvu zatumye amahano atagira izina aba. Ni yo mpamvu hano imbere yanyu, nemeye uruhare rw’igihugu cyanjye, rw’abategetsi ba politiki na gisirikare b’Ababiligi. Ni mu izina ry’igihugu cyanjye, iry’abenegihugu mbasabye imbabazi kuri ibyo bikorwa."
Dr. Bizimana yavuze ko icyo gihe Abanyarwanda bari bishimye, bazi ko ayo magambo ya Guy Verhofstadt arimo ukuri, ariko nyuma y’uko u Bubiligi bwubuye ingeso yo kwikoma u Rwanda, yongeye gusoma izo mbabazi asanga bwariregangije gukoresha ijambo Jenoside.
Ati "Muri iyi minsi aho u Bubiligi bwuburiye ingeso yo kwikoma u Rwanda, nongeye gusoma izi mbabazi za Guy Verhofstadt, nta hantu na hamwe usanga akoresha ijambo Jenoside. Ni amahano atagira izina. Ishobora no kuba impamvu u Bubiligi bwateye intambwe isubira inyuma yo kutazirikana uburemere, umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, kugeza aho bufata umurongo wo gukorana noneho n’abayikoze n’abagifite ingengabitekerezo yayo."
Yavuze ko Abazungu batangiye gutera ibibazo u Rwanda kera, guhera mu 1884, ubwo ibihugu by’i Burayi byiyemeje gukoloniza Afurika.
Yashimangiye ko ubwo u Budage, u Bubiligi n’u Bwongereza byahabwaga gukoloniza Akarere u Rwanda ruherereyemo, byiyemeje guhura, bishyiraho imipaka bituma intara zari iz’u Rwanda zishyirwa ku bindi bihugu zirimo nka Masisi na Rutshuru zashyizwe kuri RDC.
Ati “Icyo ni cyo kibazo cya mbere kinini abazungu bateye u Rwanda. Ni ko karengane ka mbere kanini abazungu bateye u Rwanda. Gutererana Abatutsi muri Eto Muhima mu 1994, ni umusozo uturuka mu 1910 imbibi z’igihugu cyacu bazigabanya.”
“Iyo ako karengane kadakorerwa u Rwanda ko kwamburwa intara zako, zikajyana n’abaturage bafite umuco n’uririmi rw’Ikinyarwanda nta kibazo tuba duhanganye nacyo gishingiye ku mateka. Baba ari abaturage b’u Rwanda ruba ari u Rwanda.”
Yagaragaje ko guhera mu 1900, abazungu batangiye gahunda yeruye yo guhimbira Abanyarwanda ibyitwa ko bibatandukanya, birimo kwigisha ko Abanyarwanda ari amoko atandukanye, ko batava hamwe, banatangiza indangamuntu z’amoko zitabagaho mu Rwanda.
Yerekanye ko Ababiligi bagize uruhare rukomeye mu gutanya Abanyarwanda aho banakoresheje indege zabo zanyanyagizaga inyandiko zizwi nka tract zihamagarira Abahutu kwitandukanya n’Abatutsi.
Ati “Izo mpapuro zagiye kujugunywa i Nyamagabe ku itariki ya 22 Kamena 1960. Kajugujugu z’Ababiligi zitwawe nabo. U Bubiligi bwakurikijeho kubwira abaturage bakoze ubwicanyi ko batazahanwa. Bashyiraho itegeko ritanga imbabazi ku bicanyi 2000 bakoze ubwicanyi hagati ya 1959 na 1961.”
Yavuze ko abahawe imbabazi biganjemo abari bakoze ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byari byakorewe Abatutsi mu 1959.
Nko mu 1963, Dr. Bizimana yavuze ko u Bubiligi bwari buzi ko hari igitero cy’inyenzi kizabaho, ariko aho kugira ngo u Rwanda rukumire ibitero by’inyenzi, hahise hategurwa ko niziramuka ziteye hazicwa Abatutsi bo mu Rwanda kandi ni ko byagenze.
Icyo gihe ibinyamakuru bitandukanye mpuzamahanga, byatangaje ko mu Rwanda hari gukorwa Jenoside ariko u Bubiligi ntacyo bwigeze bukora mu kuyihagarika.
Ati “Gutererana u Rwanda ni ibya kera no kudatanga ubutabera ku byaha n’amakosa y’u Bubiligi nabyo ni ibya kera. Ntabwo ababiligi bigeze bagaragaza umugogo w’umwami Musinga aho bawushyize. Bamuciriye I Moba muri Congo azira kurwanya akarengane kabo agwayo, ntibigeze bagaragaza umugogo we. Akarengane ku Rwanda ni kenshi duterwa n’iki gihugu.”
Dr. Bizimana yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutegera amaboko amahanga kuko areba inyungu zayo bwite.
Yavuze ko ibyo bishimangirwa no kuba ayo mahanga yararuciye akarumira ku bitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugaba ku Rwanda nyamara akarenga agashinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwa RDC yemeye guha intebe uwo mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuba ntacyo avuga ku bwicanyi n’ibikorwa byibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.
Yashimangiye ko u Bubiligi, u Bufaransa na Amerika byari ibihugu bifite amakuru y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko byari bifite ubushobozi bwo kuyihagarika ariko ntibikorwe.




















Amafoto:Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!